Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Imana yambujije gukomeza gutukana “ Perezida Rodrigo Duterte

Perezida wa Philippine Rodrigo Duterte, yiyemeje guhagarika gutukana nyuma y’icyo yise ubutumwa buvuye ku Mana.

Uwo mukuru w’igihugu, yise prezida Obama “umwana w’indaya” akongera akavuga ko uwo mutegetsi ashobora “kujya mu muriro utazima”,. Yavuze ko yiyemeje ibyo inyuma y’aho ubutumwa buvuye ku Mana igihe yari mu rugendo mu Buyapani.

Ibindi bihangange yatutse

Yise umukuru wa Kiliziya Gaturika , Papa Francis “umwana w’indaya”(Philippine n’igihugu kirimo abakatolika benshi).

JPEG - 20.9 kb
Perezida Duterte Yasezeye burundu ku bitutsi

Yigeze kandi gutuka Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ububanyi n’amahanga muri Amerika, John Kerry, ko ari “umusazi”.

Mu minsi ishize yavuze ko uhagarariye Amerika muri Philippine akundana n’abo basangiye igitsina kandi ko ari umwana w’indaya”.

Perezida Duterte yavuze ko igihe yari mu ndege, abantu bose basinziriye, yumvise ijwi rimubwira riti: udahagaritse gutukana, iyi ndege ndayihanura. Yavuze ko iryo jwi ryavuze ko ari iry’ Imana.

Yemereye abantu bari bakoraniye mu mujyi avukamo Davao ko ibyo yemereye Imana bisa n’ibyo yemereye abanye Philippine. Perezida Duterte politiki ye n’ibyo avuga bitera impaka kenshi na kenshi.

Yize amategeko, arangije aba umushinjacyaha wa republika imbere y’uko umuyobozi w’umujyi wa Davao wungirije mbere y’uko habaho ihirikwa ry’ubutegetsi bwa Ferdinand Marcos mu 1986.

Yabaye umukuru w’uwo mujyi mu 1988, akora ako kazi imyaka 10, imbere y’uko aba umudepite hanyuma yongera kuba umukuru w’umujyi wa Davao mu 2001.

Yamenyekanye cyane mu guhashya bimwe mu bibazo byari ziremereye abanye Philippine, ubwicanyi, imitwe y’abarwanyi yitwaje intwaro ndetse no kurwanya ruswa.

Ibyo byose byaragabanutse ku rugero runini cyane igihe yari umukuru w’umujyi wa Davao, bituma uwo mujyi uba umwe muyirangwamwo umutekano muri Philippine.

Mu misi ishize yagereranije intambara arimo yo kurwanya abacuruzi ibiyobyabwenge nk’intambara ya kabiri y’isi yose.

Yavuze ko ashobora kwica abacuruza ibiyovyabwenge benshi bangana n’abayahudi Hitler yishe.

“Hitler yishe abayahudi imiliyoni eshatu… hari abacuruza ibiyobyabwenge imiliyoni eshatu. Nanezerwa cyane mbishe,” ni ko yavuze.
Abayahudi barenga imiliyoni eshashatu bishwe n’abanazi bari bayobowe na Hitler.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Eazone - 28/10/2016 saa 21:52

Amen Imana yakoze pe! Utumye nanjye mfashwa ,! Nukuri gtukana sibyiza, Imana igufashe
Kanda hano umusubize

Eazone - 28/10/2016 saa 21:40

Amen Imana yakoze pe! Utumye nanjye mfashwa ,! Nukuri gtukana sibyiza, Imana igufashe
Kanda hano umusubize

GAHIRE Cosma - 28/10/2016 saa 18:53

Ni byiza cyane ko yihannye.Ariko biri kure ko abanyepolitike bashimisha imana.Akazi kabo gatuma bakora ibyaha byinshi.Birimo kwiba amafranga y'igihugu,kurenganya abantu,kubica,gufungira ubusa abatavuga rumwe nawe,gushoza intambara,etc...Niyo mpamvu YESU yasabye abakristu nyakuri kutajya mu byisi,cyane cyane politics (Yohana 17:16).Politics ituma abantu bakora ibintu imana yanga.Hera kuli president Nkurunziza wiyita umurokore,nyamara akica abantu batavuga rumwe nawe.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X