Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Imirambo y’abakirisitu Gatolika igiye kujya itwikwa

Umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Francis yemeje ko abakirisitu bayo batwika imirambo y’ababo bapfuye.

Ni ibwiriza ryiswe “Ad resurgendum cum Christo" (Kuzukana na Kirisitu), rivuga ko Kiliziya yemera izuka ry’abapfuye kandi umubiri ukaba igice gikomeye mu bigize umuntu, bityo ko imibiri y’abapfuye ishobora gutwikwa ariko ivu rigafatwa neza rigahambwa ahantu hiyubashye.

Kiliziya Gatolika ivuga ko yemera ko abantu bashobora guhambwa mu butaka cyangwa bagatwikwa, ariko ikaziririza gutagaguza ivu ry’uwapfuye cyangwa kuribika mu rugo.

Karidinali Gerhard Müller, ushinzwe Inama y’Ihame ry’Ukwemera muri Vatikani yabwiye itangazamakuru ejo hashize ko Kiliziya yemera izuka kandi ikaba yitandukanyije n’abavuga ko iyo umuntu apfuye biba birangiye, cyangwa ko yongera akagaruka yihinduye ikindi kinyabuzima.

Muller ntiyagaragaje neza uko abakirisitu bazajya bahamba ivu cyangwa ahandi Kiliziya yifuza ko rizajya ribika.

Iryo bwiriza rivuga ko gutwika umurambo bitavuze guhakana ko roho idapfa cyangwa ko umubiri uzazurwa ku munsi wa nyuma.

Kiliziya iti “Gutwika umurambo ntibibuza Imana, yo ishobora byose, kuzura umubiri w’uwapfuye mu buzima bushya.”

Ubuyobozi bwa Kiliziya ariko busaba abakilisitu gukomera ku muco wo gushyingura abapfuye mu gitaka, kuko byerekana impuhwe no gufatana mu mugongo kandi bigashushanya guhambanwa no kuzukana na Yezu Kirisitu.

Karidinali Muller ati “ Iyo umuntu ashyinguwe mu gitaka cyangwa ivu rye rikabikwa ahabugenewe cyangwa mu mva; iyo mva cyangwa aho hantu hagomba kwandikwa izina rye, iryo yabatijwe ari naryo Imana ikoresha iri kumuhamagara.”

Yongeyeho ko umubiri wa muntu atari umwanda bityo rero ko kujugunya ivu rye cyangwa kumuhamba ahantu hatazwi bikaba bitemewe mu myemerere ya gikirisitu.

Agira inama abafite ababo batazi aho bashyinguwe kubashyiriraho urwibutso ahantu hiyubashye nko mu kiliziya cyangwa ahandi, hagashyirwaho izina rya nyakwigendera kuko ari ikimenyetso cy’ubusabane n’abatagatifu n’ubumwe bwa Kirisitu n’ababatijwe bose, baba bakiriho cyangwa barapfuye.

Kiliziya yemera ko umukirisitu afite uburenganzira bwo gusengera kumva y’uwo watabarutse akibuka n’abandi bapfuye b’abagatolika ku munsi w’abatagatifu bose. Mu Rwanda naho itegeko rigena gutwika imirambo ryamaze kwemezwa, riri hafi gushyirwa mu bikorwa.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 30/10/2016 saa 04:24

haricyobitwaye guhinga ohobahambye sekuru wapapa cg kuhubaka Igorofa
Kanda hano umusubize

- 30/10/2016 saa 04:14

ibyo Imanayanganibyo mukunda ko umuntu yavuye mugitaka yabaye aricyo asubiramo abahitamo gutwika ntabwobakunda nabo watwika uwoni umu pfapfa si umu papa wabakristu ngo mubihe byanyu baziyoberanyabakosha izina ry'Imana
Kanda hano umusubize

- 30/10/2016 saa 04:06

ibyo Imanayanibyo mukunda ko umuntu yavuye mugitaka yabaye aricyo asubiramo abahitamo gutwika ntabwobakunda nabo watwika uwoni umu pfapfa si umu papa wabakristu ngo mubihe byanyu baziyoberanyabakosha izina ry'Imana
Kanda hano umusubize

Edmond - 29/10/2016 saa 15:13

Njye kubwanjye mbona ntacyo bitwaye gutwika umurambo w'umuntu warangije gupfa kuko n'ubundi bawihoreye ntiyongera ngo abe muzima,byabaye bibi cyane babatwika bakiri bazima byaba ari ukubahohotera,keretse niba hari ikindi kintu gikoreshwa iyo mibiri yabamaze gupfa .Njye kubwanjye uvuga ibi niba bidahenze gutwika umurambo nanjye bazantwike,aho kumara ubutaka ngo barabumpambamo .
Kanda hano umusubize

Francois Ndayishimye - 28/10/2016 saa 16:48

Isi Irashaje Peee!! Kera Batwikaga Intumwa Zimana Kubwo Urwango Baribazifitiye .None Tugiye Kujya Dutwika Nabavandimwe Bacu ,birababaje.Gusa Kiliziya Izahere Kubapapa Nabandi Bayobozi Bayo Bapfuye.
Kanda hano umusubize

iganze - 28/10/2016 saa 14:50

Ngo iki? Ibi ni ukur? Uzaramba azabona byinshi noneho. Na kiriziya??????????
Kanda hano umusubize

François - 28/10/2016 saa 06:56

ugatwika umubyeyi wawe cg umwana wawe wakundaga ahaaah nzaba ndeba iby'iyi si!!!!
Kanda hano umusubize

François - 28/10/2016 saa 06:53

ugatwika umubyeyi wawe cg umwana wawe wakundaga ahaaah nzaba ndeba iby'iyi si!!!!
Kanda hano umusubize

fernandel - 27/10/2016 saa 18:40

Interuro y'inkuru yawe ishobora kuyobya abantu. Wagirango ni amabwiriza Kiliziya yasohoye kandi atari byo. Icyo Abashumba bakiriziya bavuze ni uko .UNDER CERTAIN CONDITIONS, imibiri yabapfuye ishobora gutwikwa, bipfa gusa kuba bidapfobya agaciro karemano k'umubiri w'umuntu n'amahame Kiliziya Gatolika igenderaho.
Kanda hano umusubize

bitwenge - 27/10/2016 saa 13:29

BAZABANZE GUTWIKA PAPA , KARIDINALI,ABASENYERI,NABAPADIRI BAHE URUGERO ABAYOBOKE BABO IBYO NUKWIVANGA MUBUZIMA BWITE BWA MUNTU MUBAYE IDINI RYABAHINDE ??????
Kanda hano umusubize

bitwenge - 27/10/2016 saa 13:28

BAZABANZE GUTWIKA PAPA , KARIDINALI,ABASENYERI,NABAPADIRI BAHE URUGERO ABAYOBOKE BABO IBYO NUKWIVANGA MUBUZIMA BWITE BWA MUNTU MUBAYE IDINI RYABAHINDE ??????
Kanda hano umusubize

- 27/10/2016 saa 10:33

Mbega ahaaaaa
Kanda hano umusubize

Bagabo - 27/10/2016 saa 10:30

Iki ni igikorwa cy'ubunyamaswa kuko n'imbwa umuntu yakundaga iyo ipfuye arayihamba!
Kanda hano umusubize

Bagabo - 27/10/2016 saa 10:23

Ibi byo gutwika imirambo ni inzaduka haba mu muco wa gikristu no mu muco nyarwanda muri rusange! Mu isezerano rya kera hatwikwaga gusa ibitambo byaturwaga Imana nabyo byagombaga kuba bitipfushije(intumbyi). Kugeza uyu munsi abapfuye bashyingurwaga mu gitaka hubahirizwa ijambo ry'Imana:"Uri umukungugu mu mukungugu niho uzasubira"(Itang.3:19) ahubwo tube maso kuko uyu muco ubarizwa mu batuye mu bihugu byo mu burasirazuba bw'isi(Aziya)basenga ibigirwamana ndetse batemera n'umuzuko w'abapfuye!muri ibyo bihugu twavugamo nk'u Buhinde aho abaturage benshi basenga ikigirwamana cyitwa "Buda"
Kanda hano umusubize

sugira Emmanuel - 27/10/2016 saa 06:34

papa wacu ahaaaa?ntibizoroha
Kanda hano umusubize

- 26/10/2016 saa 20:15

Gewe mbona itatwikwi
Kanda hano umusubize

SIBOMANA Andrew - 26/10/2016 saa 17:03

Umuntu iyo apfuye ntabwo aba yumva (Umubwiriza 9:10).Ushatse wamutwika.Iyo umuntu apfuye yakoreraga imana,izamuzura ku munsi wa nyuma,imuhembe ubuzima bw'iteka muli Paradizo (Yohana 6:40).Ariko iyo wibera mu byisi gusa,uba uri umwanzi w'imana nkuko tubisoma muli Yakobo 4:4.Bivuga ko utazazuka iyo upfuye.Biriya bya roho idapfa,byahimbwe n'umufilozofe wo muli Greece utari umukristu,witwaga PLATO.Ntabwo Bible yigisha ko iyo upfuye ukomeza kumva (conscious).Ni ikinyoma cyigishwa n'amadini menshi,ariko ntabwo ali ukuri.Na biliya bajyana umuntu mu nsengero yapfuye biba ari uguta igihe.Umuntu niwe ushaka imana akiriho.Amasengesho abandi bavuga yamaze gupfa,siyo azamuzura.Salvation (agakiza) is personal.Niyo mpamvu tugomba gushaka imana tukiriho kugirango izatuzure ku munsi wa nyuma.Ariko nitwibera mu byisi gusa,amasengesho ya Padiri cyangwa Pastor ntacyo yatumarira twapfuye.Cyane cyane ko nawe atabigukorera bene wanyu wasize batamuhaye amafranga.Mujye mushishoza kandi mwige Bible neza niba mushaka ubuzima bw'iteka.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X