Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Abantu bataramenyekana bagabye igitero ku ngabo za UPDF zari zagiye gukura abagande muri Sudan y’Epfo

Lt Col Paddy Ankunda umuvugizi wa UPDF aratangaza ko abasirikare ba Uganda baraye bagabweho igitero n’abantu bataramenyekana ubwo binjiraga muri Sudan y’Epfo 3 mu basirikare bajyanye bagakomereka.

Umuvugizi w’igisirikare cya Uganda , Lt Col Paddy Ankunda yabwiye ikinyamakuru The ChimpReports ko iki gitero cyagabwe kuri ejo ku wa Kane hagati y’agace Pager na Moli mu munyi wa Magwi.

Ati“Ni agatego ka gisirikare ( Ambush) kari kagamije guhitana abasirikare ba Uganda ariko babashije kwikura muri iki kibazo neza .Abasirikare 3 bakomeretse ariko ku buryo budakabije’’.

JPEG - 37.3 kb
Ingabo za UPDF zinjira muri Sudani y’Epfo guhungisha abagande bariyo

Col.Paddy Ankunda yakomeje avuga ko nyuma yo kurasana ingabo za Uganda zakomeje icyerekezo cyazo cyo kujya kuzana Abagande bari muri Sudani y’Epfo.

Ku munsi w’ejo ku wa Kane Leta ya Uganda yemeje ko yohereje muri Sudani y’Epfo abasirikari n’imodoka z’intambara nyuma y’iminsi hongeye kwaduka imirwano hagati ya Perezida Salva Kiir na Visi Perezida we Riek Marchar mu rwego rwo kuvana abaturage b’iki gihugu muri Sudani y’Epfo bamerewe nabi.

Nkindi Alpha}

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

von Eichmenn klaus - 15/07/2016 saa 16:11

Ibaze!!! niki gitera M7 kumva ko haragakomye muri sudan ahita yohereza ingabo M7 byukuri Atinya bitavugwa Dr Machal bitavugwa kuko yamusezeranyije ko ubwo azaba amaze gufata sudan azakurikizaho guhorera John grang M7 umutima uhora umurya kuko Riek Mashar ari indwanyi nka Savimbi
Kanda hano umusubize

von Eichmenn klaus - 15/07/2016 saa 16:09

Ibaze!!! niki gitera M7 kumva ko haragakomye muri sudan ahita yohereza ingabo M7 byukuri Atinya bitavugwa Dr Machal bitavugwa kuko yamusezeranyije ko ubwo azaba amaze gufata sudan azakurikizaho guhorera John grang M7 umutima uhora umurya kuko Riek Mashar ari indwanyi nka Savimbi
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.