Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Imiryango irenga 4000 yafunze utwangushye itinya ibitero bya FDLR

Nyuma y’ibitero bitandukanye byakozwe n’ingabo za FARDC zifatanyije n’iza MONUSCO bigamije guhiga FDLR n’indi mitwe yitwaje intwaro, abaturage bibumbiye mu miryango irenga 4000 batangiye guhunga batinya ko FDLR yabihimuriraho ubwo yaba isumbirijwe.

Radio Okapi ikorera muri Congo iravuga ko imiryango irenga 4000 yahunze itinya ko ifite kwibasirwa n’ibitero by’umutwe w’Iterabwoba urwanya Leta y ‘u Rwanda,FDLR nyuma y’uko ingabo z’iki gihugu zifatanyije na Monusco zatangiye kugaba ibitero simusiga kuri uyu mutwe.

Amakuru aturuka muri RD Congo aravuga ko izi mpunzi zahungiye ahitwa Kanaba, Kabizo na nk’uko byemejwe n’umuyobozi wa gurupema ya Tongo, Murara Semasaka Bulenda .

Uyu muyobozi akomeza avuga ko aba baturage basize ibyabo byose aho bari batuye bityo ko asaba ko hakongerwa umubare w’abasirikare muri utu duce bahungiyemo kugira ngo imiryango itabara ibone uburyo igeza imfashanyo kuri izi mpunzi.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Von Eichmenn Klaus - 5/07/2016 saa 09:16

Abantu1500 ntibarashira???nyamara njye mbona arinimitwe yo kuvuga. Ngo bacitsemo2
Kanda hano umusubize

Kalinda - 4/07/2016 saa 18:43

Burya Fdlr irakomeye nubwo batinya kubitubwira.kuva igihe bavugiye ko bayirangije bongera kuyigarura gute.Kuyivuga buri munsi ni ukuyongerera ingufu cg izadutungura duhora tuziko ntangufu igira.
Kanda hano umusubize

Eric - 3/07/2016 saa 13:21

Uwomutwe wananiye isiyose?
Kanda hano umusubize

- 3/07/2016 saa 10:02

I babahonyorane, ibitecyerezobyabo Bibi.
Kanda hano umusubize

shs - 2/07/2016 saa 18:55

bayirimbure
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X