Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Imodoka ya Perezida Putin yangijwe n’impanuka

Imodoka itwara Perezida w’u Burusiya iyo ari mu kazi yaraye ikoze impanuka mu murwa mukuru w’icyo gihugu, Moscow kuri uyu wa Kabiri, umushoferi wari uyitwaye ahasiga ubuzima.

Ibinyamakuru by’aho bivuga ko iyo modoka yo mu bwoko bwa BMW ari yo ubusanzwe Perezida Vladimir Putin agendamo iyo ari mu kazi.
Gusa Putin ntiyari arimo ubwo yagongwaga n’indi modoka yo mu bwoko bwa Benz iturutse mu kindi cyerekezo cy’umuhanda.

JPEG - 52.1 kb
Imodoka yangiritse cyane

Amashusho ya kamera zo ku muhanda yafatiwe mu gace ka Kutuvosky mu mujyi wa Moscow yerekana ko imodoka zagonganishije ibizuru by’imbere zikangirika cyane.

Daily Mail ivuga ko ibyangombwa by’iyo modoka byerekana ko yanditswe ku Nama Nkuru y’Igihugu, ifatwa nka Sena mu Burusiya.
Bivugwa ko yari itwawe n’umushoferi umaze imyaka 40 atwara abayobozi bakuru b’u Burusiya.

Abaganga bavuga ko uwo yahise apfa ako kanya naho uwari utwaye Mercedes byagonganye ngo ari mu bitaro ariko ararembye bikomeye.

Polisi y’icyo gihugu ivuga ko ikiri gukora iperereza, nta makuru arambuye itanga. Gutunganya ahabereye iyo mpanuka byatwaye amasaha menshi biteza n’umubyigano w’imodoka.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

xxxxx - 8/09/2016 saa 12:17

eheeee aho ntiwasanga ari abashakaga kwivugana poutin mwa??Imana ishimwe kuba atararimo I lov u poutin as my president paul.
Kanda hano umusubize

Baptist - 13/09/2016 saa 20:29

mubyukuri abanzi babaye beshi cyanecyane abakuru bibihugu purine ntiyarazize ubusa gusa about murwanda turabamaganye ntibazajyere murwagasabo ahoturyatugahaga
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X