Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Imodoka za Onu zatezwe umutego muri Nigeria

Imodoka za Onu ziherekejwe n’igisirikare zatezwe umutego n’abarwanyi ba Boko Haram Mu majyaruguru y’u Burengerazuba bwa Nigeria.

Igisirikare kivuga ko abaturage 3 , barimo abakozi ba ONU hamwe n’abasirikare babiri bakomerekeye muri icyo gitero.

Iki gitero cyatumye ONU ihagarika by’agateganyo imfashanyo yari isanzwe itanga mu ntara ya Borno agace gaherereyemo impunzi zirenga miliyoni ebyiri zataye ibyazo kubera intambara.

JPEG - 28.9 kb
Abarwanyi ba Boko Haram nibo bateze imodoka za ONU

Onu ivuga ko abana ibihumbi n’ibihumbi barwaye indwara zituruka ku mirire mibi muri ako karere.

Mu ntangiriro z’uku kwezi, ishami rya Onu rishinzwe abana kw’isi (UNICEF) ryavuze ko abana ibihumbi 10 bashobora gupfa niba batagejejweho imiti vuba.

JPEG - 44.8 kb
Abana 250,000 bugarijwe n’indwara ziterwa n’imirire mibi muri Nigeria

Umutwe wa Boko Haram watakaje uturere wagenzuraga mu mezi 18 ashize ubwo washakaga guhirika ubutegetsi.

Kuva Boko Haram yatangira kugaba ibitero abantu barenga 20,000 bahasiga ubuzima benshi bakaba ari abo majyaruguru y’Uburengerazuba bwa Nigeria.

Abana bagera ku 250,000 bo bugarijwe n’indwara ziterwa n’imirire mibi muri ako karere badatabawe vuba byibura umwe muri batanu yakwitaba Imana nk’uko bitangazwa na ONU.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

mahora - 30/07/2016 saa 15:13

mwafashije abo bana
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X