Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Impamvu 5 zituma Turkiya ishaka kwiyegereza Uburusiya

Perezida wa Turkiya, Recep Tayyip Erdogan, ejo yagiye kubonana na Vladimir Putin w’Uburusiya muri gahunda yo gusubukura imigenderanire n’imikoranire yajemo agatotsi mu kwezi kwa cumi na kumwe ubwo Turkiya yarasaga indenge y’intambara y’Uburusiya ku mupaka wa Syria.

Hari impamvu eshanu zituma Turkiya ishaka kongera kwegerana n’Uburusiya.

1. Intambara yo muri Syria

Turkiya n’Uburusiya bishyigikiye impande zitandukanye zirwana mu ntambara yo muri Syria.

JPEG - 41 kb
Uburusiya bushinja Turkiya gufasha abo bwita abakozi b’iterabwoba muri Syria

Turkiya ibabajwe n’imfashanyo y’indege z’intambara Uburusiya buha abasirikare ba leta ya Syria.
Perezida Erdogan yakunze gusaba ko Perezida wa Syria, Bashar al-Asaad yahirikwa ku butegetsi.

Uburusiya ku rundi ruhande bushinja Turkiya gushyigikira imitwe y’abarwanyi ba ki Islam barwanya Assad.

Ariko muri iyi minsi Turkiya yagiye yerekana ibimenyetso byo koroshya ibintu kuri perezida Assad, ibi biganiro bagiranye bikaba bishobora gutuma batangira kumvikana.

2. Ubukerarugendo

Uburisiya nicyo gihugu cya kabiri mu guha Turkiya abakerarugendo nyuma y’Ubudage.

Ariko nyuma y’iraswa ry’indege y’Uburusiya, umubare w’abakerarugendo b’Abarusiya bajya muri Turkiya wagabanutseho ibice 93% ugereranije n’ukwezi kwa gatandatu kw’umwaka ushize.

Turkiya yifuza gusubira ku rwego rw’aho yinjiza ku mwaka miriyari 3 z’amadolari avuye mu bakerarugendo b’Abarusiya bonyine.

3. Ubutare bwa gaze

Imwe mu ntambwe Uburusiya bwafashe mu guhana Ankara ni uguhagarika ibikorwa ku muhora TurkStream - mushyashya uri munsi y’inyanja y’umukara, wagomba kwongera gaze Uburusiya bwohereza muri Turkiya.

JPEG - 18.8 kb
Mu 2014, amafaranga Turkiya yarishye gaze y’Uburusiya agera kuri miriyaridi 16,5 z’amadolari

Gaze y’Uburusiya ni ngombwa cyane ku butunzi bwa Turkiya.
Turkiya ikura k’Uburusiya gaze irenga icya kabiri cy’iyo ikeneye mu gushyushya amazu no kwatsa umuriro w’amashanyarazi.
Inyubako

Gahunda z’ubwubatsi u Burusiya bukorera hanze ni ingenzi cyane kuri Turkiya kandi Uburusiya ni ubwa kabiri mu bihugu amashyirahamwe y’ubwubatsi yo muri Turkiya akuramo isoko.

Amashirahamwe y’ubwubatsi yo muri Turkiya yubatse vyinshi mu Burisiya harimwo ibitaro, ibibanza vy’inkino hamwe n’amabarabara manini manini

4. Imyiteguro y’imikino ya Olempike

Imyiteguro y’imikino ya Olempike yo mu gihe cy’imbeho i Sochi, yakozwe n’amashyirahamwe menshi yo muri Turkiya.

Imikino y’igikombe cy’isi cy’umupira w’amaguru yo muri 2018 izakirwa n’Uburusiya, ni irindi soko rihambaye ku mashyirahamwe y’ubwubatsi yo muri Turkiya.

5. Ubucuruzi

Intambara y’amagambo nyuma y’iraswa ry’indege y’Uburusiya yabaye imbogamizi ikomeye ku rwego rw’ubucuruzi.

JPEG - 50.3 kb
Turkiya itegerezanyije amatsiko ko havanwako ibihano bibuza kugurisha ibiribwa mu Burusiya

Ibicuruzwa Turkiya yashoye mu Burusiya mu gice cya mbere cy’uyu mwaka byaragabanutse kugera kuri miriyoni 737 z’amadolari, ni ukuvuga igabanuka rya 60,5% ugereranyije n’igihe nk’icyo mu mwaka ushize, nk’uko bivugwa n’ikinyamakuru cyo muri Turkiya, Daily Sabah.

Jean Pierre

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

umusomyi - 10/08/2016 saa 22:17

Uvuze ibi byose ntuvuge kuri coup d'etat iherutse gupfuba waba wiyibagije ikintu gikomeye cyajyanye Erdogan kureba Putin. See how US & their allies had organised a coup d etat in turkey and it failed due to Russia intervention. https://fr.sott.net/article/28679-Comment-Poutine-a-fait-echec-et-mat-au-coup-d-etat-d-Obama-en-Turquie
Kanda hano umusubize

umusomyi - 10/08/2016 saa 22:17

Uvuze ibi byose ntuvuge kuri coup d'etat iherutse gupfuba waba wiyibagije ikintu gikomeye cyajyanye Erdogan kureba Putin. See how US & their allies had organised a coup d etat in turkey and it failed due to Russia intervention. https://fr.sott.net/article/28679-Comment-Poutine-a-fait-echec-et-mat-au-coup-d-etat-d-Obama-en-Turquie
Kanda hano umusubize

Edward - 10/08/2016 saa 15:11

Kubibona turabibona. Arikose ni bangahe bashaka kuva mubyisi? Mushaka mwiyarure YESU ARAJE.
Kanda hano umusubize

MI6 - 10/08/2016 saa 13:08

Hari amakuru ari kuvugwa ko inzego z'ubutasi z'abarusi arizo zaburiye Erdogan hanyuma putch yari igamije kumukuraho akayi profita muburyo bwo kwikiza abo batavuga rumwe bishoboka cyane ko baba bari bashyigikiwe na USA and West Europe.
Kanda hano umusubize

GAHAKWA GERARD - 10/08/2016 saa 12:27

Analysis yawe niyo.Impamvu Turkey na Russia bashaka kumvikana ni ebyili muli make:Ubukungu na geostrategy (syria).Cyokora mwibuke ko Turkey ili muli NATO,umuryango wa gisirikare uhuza USA na Europe.NATO ihora ihanganye na RUSSIA.Ku buryo abantu benshi bakeka ko PUTIN ashobora guteza intambara ya 3 y'isi.Kuko ntatinya NATO kandi NATO nayo ntitinya RUSSIA.Ikindi kibazo isi ifite,ni North Korea.Kubera ko ifite atomic bombs,irimo kwiyenza kuli USA,JAPAN na South Korea.Intambara ya 3 y'isi irashoboka mu minsi iri imbere.Bizagenda gute?Ibihugu 9 bifite atomic bombs zirenga 7 000 (war heads),zamara isi yacu inshuro nyinshi.Mbese imana izabihorera balimbure isi yiremeye?Ibyo ntabwo imana yabyemera.Bible yerekana ko ahubwo imana aliyo izatwika abantu bose barwana hamwe n'intwaro zabo zose.Kandi yice abantu bose bibera mu byisi gusa ntibashake imana,hasigare abantu bubaha imana gusa kandi bayikorera.Ibyo bizaba ku munsi wa nyuma uli hafi.Mujye mwemera ko imperuka ili hafi.Namwe murabyibonera ko mu isi hali TENSION itigeze ibaho na limwe.Murebe n'iyi climate change aho igeze isi yacu.
Kanda hano umusubize

BNS - 11/08/2016 saa 02:27

Bibiliya Iravuga ngo abategetsi b'isi bazicara ku meza amwe baryaryana. Ngo ntamahoro y'abanyabyaha. Nyamara ikongera ikavugango Igihe bazaba bavuga ngo ni amahoro ni amahoro nibwo Yesu azabatungura nk'uko umujura atungura nyir'urugo.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X