Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Impamvu igikorwa cyo guhirika ubutegetsi cyaburijwemo muri Turikiya?

Hashize iminsi hafi itatu ishize ubwo mu ijoro ryo kuwa gatanu abasirikare babarirwa mu magana ba Turikiya bisa nkaho bigaruriye ahantu hakomeye mu mijyi ya Ankara na Istambul. Byakomeje kwibazwa icyatumye iyi kudeta iburizwamo. Dore icyo abasesenguzi bagaragaza cyaba cyaratumye iburizwamo.

Perezida Recep Erdogan ntiyabonetse cyane mu gihe abageragezaga guhirika ubutegetsi bigaruriraga inyubako n’amazu ibitangazamakuru bikoreramo.
Bashakaga gushyigikirwa n’abaturage ariko cyane cyane bakagira n’ubwiganze mu basirikare.

Ministri w’intebe Binali Yildirim yasaga nkaho ariwe wari uyoboye abarwanya icyo gikorwa.

Ariko rero nkuko abanyaturikiya benshi babizi ubutegetsi bufitwe na Perezida Erdogan.

Kugirango ubutegetsi bwe buhirikwe, abari mu gikorwa cyo kubigeragezaga bari kugomba kubanza kumwigizayo ariko rero ntabwo babishoboye.
Mu nyuma yagize ati: "Ni njye mugaba w’ikirenga w’ingabo".

Hashize amasaha menshi nta muntu uzi aho Bwana Erdogan aherereye.
Hari amakuru yavugaga ko yari mu kiruhuko mu mujyi wa Marmaris uri iyo bigwa mu majyepfo y’uburengerazuba bwa Turikiya.

Ibintu byaje guhinduka indege ye iguye ku kibuga cya Ataturk mu mujyi wa Istambul aho yahaye ikiganiro abanyamakuru yamagana abageragezaga guhirika ubutegetsi bwe.

Akigera Istambul byahise bigaragara ko leta yari yatangiye kugarura ibintu mu buryo kandi ko yari ishyigikiwe n’abasirikare bo hejuru bakomeye.

Mu mujyi wa Ankara niho hari ingoro y’umukuru w’igihugu kandi ni naho leta ikorera.
Ntabwo ariko leta yahagenzuraga neza; akaba ariyo mpamvu mu mujyi wa Istambul ariho yagereje ijambo ku baturage b’igihugu cye.

Abasirikare bari babashije kwigarurira inyubako z’ibitangazamakuru binyuranye maze bakanyuzaho ubutumwa bwaho buvuga ngo : "Akanama k’amahoro niko kayoboye igihugu kandi hashyizweho amategeko y’umukwabu".

Ariko na mbere yuko Erdogan agera Istambul yari yavugiye ku ishami rya CNN muri Turkiya asaba abaturage b’igihugu guhaguruka bakajya mu mihanda.

Perezida asa nkaho yagize amahirwe kubera ko bivugwa ko ihoteli yari arimo mu mujyi wa Istambul yarashwe amaze kuhava maze umunyamabanga mukuru we agafatwa.

Kugirango babashe kugira icyo bageraho bagomba kuba bashyigikiwe n’abasirikare benshi.

Abasirikare benshi bagombaga kuba babashyigikiye kandi mu mijyi myinshi ya Turikiya.

Umugaba w’ingabo, Gen Hulusi Akar, n’umukuru w’igisirikare mu mujyi wa Istambul ntabwo bari kumwe nabo muri icyo gikorwa.

Umukuru w’igisirikare mu mujyi wa Istambul niwe wayoboraga igisirikare gishyigikiye leta mu gihe umugaba w’ingabo yari yafashwe n’abageragezaga guhirika ubutegetsi.

Umukuru w’igisirikare kirwanira mu mazi n’umukuru w’abasirikare kabuhariwe nabo bamaganye icyo gikorwa kandi n’indege z’intambara zo mu bwoko bwa F-16 zarashe kuri bimwe mu bifaru by’abasirikare bari bigometse.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Mutabazi moses - 19/07/2016 saa 23:44

Ntabwo babaye umwe
Kanda hano umusubize

Muzimu - 18/07/2016 saa 17:36

Bakoze coud detat nkiya Niyombare.Ubundi ugomba kubanza gushaka prezida ahwari ukamufatampiri, iyutabikoze rero ukamurekera za Iphone,Ipad, Twitter, ubwo uba urikirofa.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X