Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Impinduka 3 zikomeye Trump azaheraho akimara kurahirira kuyobora Amerika

Nyuma y’inama yamuhuje n’ umuvugizi w’ishyaka rya ba Republican Paul Ryan, Perezida Donard Trump yavuzeko akimara kurahirira kuyobora Amerika azahita ashyira mu bikorwa zimwe mu ngamba yemereye Abanyamerika ubwo yiyamamarizaga kuzaba Perezida.

Perezida Trump yavuzeko azahita akora impinduka 3 zikomeye, zirimo kugabanya imisoro muri icyo gihugu, azahindura itegeko rigenga abimukira baza gutura muri Amerika, ikindi muri izo mpinduka zikomeye azakora Trump yavuzeko azahindura uburyo bwa koreshwaga mu bijyanye n’ubuzima, aho yavuzeko Perezida Obama ucyuye igihe atabigezeho.

JPEG - 21.2 kb
Perezida mushya wa USA Donald Trump

Perezida Trump yavuzeko izo mpinduka azazikora mu rwego rwo guha agaciro abanyamerika, ndetse no gushyira mu bikorwa ibyo yemereye abaturage ubwo yi yamamazaga.

Gusa hari zimwe mu mpinduka atagishyize mu bikorwa kandi nazo yariyazivuzeho ubwo yiyamamazaga.

Muri izo mpinduka atagishyize mubikorwa.harimo kutabuza abisiramu gukandagira ku butaka bw’Amerika, nkuko Trump yari yavuzeko nta Muyisilamu uzaturuka mu kindi gihugu aje gutura mu ri Amerika.

Ikindi nuko ashobora kuzemera amasezerano y’I Paris yo guhangana n’ihindagurika ry’ikirere, biturutse kubyuka bihumanya ikirere.

JOHN Bagabo

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Ngirinshuti Ferdinand - 17/11/2016 saa 08:09

kuba tramp,yaratowe ntibivuzengo natwe abanya a frica agomba kuduha akato,yego nayobore igihugu cye ariko areke abatuye isi dutembere isi ubuse,ntamunyamerika ugomba kuba mura frica natureke natwe tumenye ibyahandi igihu gifite icyubahiro nka Americ wagikurahe kuri iyisi.reka dutegereze turebe ko niba bizaba.
Kanda hano umusubize

theoneste - 13/11/2016 saa 05:47

Azakorane n'abandi bayobozi neza
Kanda hano umusubize

- 12/11/2016 saa 12:24

wowe unyotewe democaratie uba hehe hatumye unyoterwa ako kageni ? wareba neza wasanga ari inyota y' ibindi bintu waba ufite ariko demokarasi yo waba umbeshye krretse niba uba mogadisho muri somaria
Kanda hano umusubize

GAHATSI GERARD - 11/11/2016 saa 19:44

Abayobozi b'isi,nta numwe wakuraho ibibazo isi ifite.Ahubwo nibo bongera ibibazo.Mwibuke ko dusenga buri munsi dusaba imana ngo "Ubwami bwawe buze".Nubwo benshi baba batumva ibyo bavuga,burya tuba dusaba imana ngo izane UBUTEGETSI bwayo. Umunsi bwaje,buzakuraho ubutegetsi bw'abantu (Daniel 2:44),bwice kandi abayobozi bo muli iyi si nkuko tubisoma muli Zaburi 110:5,hanyuma inyama zabo izihe ibisiga nkuko tubisoma muli Ibyahishuwe 19:17,18.Bible itubuza gukeka ko ibibazo by'isi byakurwaho n'abayobozi (Zaburi 146:3,4).Aho kwibeshya ko ba TRUMP n'abandi bakuraho ibibazo,nimushake Ubwami bw'imana nkuko YESU yasize abidusabye muli Matayo 6:33.Nimwanga,ntabwo muzaba muli Paradizo dutegereje kandi iri hafi cyane.Abantu bose badashaka ubwami bw'imana,izabica ku munsi wa nyuma (Yeremiya 25:33),isige gusa abantu bayishaka bashyizeho umwete.
Kanda hano umusubize

kayonga ivanovic - 11/11/2016 saa 16:31

Agomba ngukuraho mugabe kuko nacyo amariye abaturage ba zimbwabwe wana na museveni nareba nabi bazamukuzaho nabi cyane niyitonde mn
Kanda hano umusubize

rene rukundo - 12/11/2016 saa 13:03

Wowe ugitekerereza nabi kuri Mugabe na museven bigaragara ko wize neza byose ariko amateka yo ibyaribyo byose wayize nijoro kuko bihita bigaragara ukorera mukwaha k'umuzungu
Kanda hano umusubize

bitwenge - 11/11/2016 saa 16:17

GASIRABOWE! NTUKAVUGE NKUMWANA, NKUMUPFAYONGO CG INJIJI!! DUFITE INGANDA ZINGAHE ZIKORA. INDEGE,IMODOKA,IMBUNDA ZIMARA ABANYARWND?NIBINDI NIBINDI??UBIGUHA UWARIWE WESE ABA AKUYOBORA KUKO ARAKUBWIRW ATI:KUGIRANGO NGUHE AMASASU UGOMBA GUKORA IKI. CG. IKI AHO RERO ABA YAKUYOBOYE. REKA GUTETA AFRIKA KWIYOBORA BIRACYARI KURE!!! NIMUMAGAMBO GUSA.
Kanda hano umusubize

gasirabo - 11/11/2016 saa 15:25

Mugomba kuba trump iwanyu mugahindura ibitameze neza aho gutegereza trump wo muri amerika
Kanda hano umusubize

hakundanimana clovis - 13/11/2016 saa 00:56

ndamwipfu ringe imigisha kumana nabantu bose bamukunda imana imunge imbere
Kanda hano umusubize

bitwenge - 11/11/2016 saa 14:43

KO MUTATUBWIYE NIBA GAHUNDA YE YO GUFUNGA CLINTON ,MUSEVENI NA. MUGABE. YARAYIHINDUYE CG AZAYIKOMEZA????
Kanda hano umusubize

ukweli - 11/11/2016 saa 13:41

ntiyirengagize abanyafurika c, nibo bamutoye. nitutimenya ntawe izatwitaho.
Kanda hano umusubize

Von Eichmann klaus - 11/11/2016 saa 11:43

Abuze gushyira kumwanya wambere guca ubutegetsi bwigitugu muri Africa no guhangura ibimana bishaka kuzagwa kungoma ibyo rwose avuze ntibyihutirwa amenye ko Imana imuhaye ubuyobozi kugirango avuganire abanyotewe Democrati ntakwiye kwirengagiza twe Abanyafrica
Kanda hano umusubize

sositeni - 11/11/2016 saa 14:35

natwe,abanyafurica,twishimiye,itsinzi yatarapo,imana,imwojyerere,imbaraga,
Kanda hano umusubize

gasirabo - 11/11/2016 saa 15:22

Ko atorewe kuyobora amerika secatorewe kuyobora isi aho niho meobesyha bigatuma muhora mu mwijima ngo hari uzawubakuramo Muzajya muheka impyisi ngo hari uzava amerika az kuyibatura Mwayikubise hasi se ikababisa
Kanda hano umusubize

yawe - 12/11/2016 saa 05:31

Urashaka intammbara? Gukura ho ubuyobozi ni ki? Attention
Kanda hano umusubize

value sibomana christoph - 11/11/2016 saa 11:41

nageragez turabe ati courage
Kanda hano umusubize

value sibomana christoph - 11/11/2016 saa 11:41

nageragez turabe ati courage
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X