Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Bwa mbere impunzi ziri i Kiziba zatangiye kwigira mu nkambi amasomo ya kaminuza zo muri Amerika

Impunzi zo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ziri mu nkambi ya Kiziba iherereye mu burengerazuba bw’u Rwanda ni zo za mbere ku isi mu guhabwa inyigisho za kaminuza mu nkambi aho zicumbikiwe.Amasomo bayahabwa babifashijwemo na za kaminuza zo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Abanyeshuri 23 muri iyo nkambi batangiye guhabwa inyigisho zitandukanye zizatuma bahabwa impamyabumenyi itangwa na Southern New Hampshire University yo muri Amerika.

Bigira mu cyumba gito cyane hagati mu nkambi ya Kiziba. Abanyeshuri bagabanywa mu matsinda ngo bashobore gukorera hamwe isomo.

JPEG - 31.4 kb
Abanyeshuri bigira mu nkambi ya Kiziba babaye aba mbere babikorewe ku isi

Moyes Dushime, umunyeshuri wageze muri iyi nkambi afite imyaka itatu gusa mu mwaka wa 1996. Ngo kuri we byaramurenze kubona yisanga ku rutonde rw’iyi kaminuza ukurikije imyaka myinshi yaramaze atiga.

Yagize ati: "Hari igihe rimwe na rimwe ibibazo by’ubuhunzi bizamo ariko wakumva ko uri umunyeshuri wo muri Amerika...icyizere kikaza cy’ejo hazaza."

Ku ikubitiro abanyeshuri 23 ni bo bakurikirana izo nyigisho zirimo izigendanye n’itumanaho, ubuyobozi n’imiyoborere ndetse n’ikoranabuhanga.

JPEG - 36.3 kb
Zimwe mu mpunzi zabonye amahirwe yo kwiga zivuga ko zifite icyizere cy’ejo hazaza

Izi nyigisho bazihabwa ku buntu na Kaminuza ya Kepler yo muri Amerika ifatanyije na kaminuza na yo muri icyo gihugu ya Southern New Hampshire ari nayo itanga impamyabumenyi.

Zimwe mu mpunzi zabonye amahirwe yo kwiga zivuga ko zifite icyizere cy’ejo hazaza

Ese kubera iki bahisemo impunzi zo mu nkambi ya Kiziba?

Nina Weaver, umukozi wa Kepler University ushinzwe gahunda y’uburezi mu mpunzi avuga ko byatewe no gushaka guha amahirwe nyinshi mu mpunzi ziri mu Rwanda.
Yagize ati:
"Ni nyuma yo kubona ko mu Rwanda hari impunzi nyinshi z’abanye Congo; kandi nyinshi muri zo zidafite amahirwe na make yo kujya muri za kaminuza nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye."

"Umwaka ushize twabonye ubusabe bw’abantu benshi, ibihumbi 7 bose basaba gukurikirana inyigisho zacu. Muri abo harimo impunzi, turareba dusanga twakagombye gushyira impunzi muri gahunda yacu y’inyigisho."

Yongeyeho ko inkambi ya Kiziba yatoranyijwe kubera ko iri kure cyane mu giturage.
Madamu Weaver yasobanuye ko indi ntego yari kureba niba gahunda y’amasomo yakunda mu nkambi z’impunzi kandi bigafasha impunzi kubona impamyabumenyi.

Yagize ati:
"Tugiye kumara umwaka, turabona ibimenyetso ko gahunda zigenda neza."
N’ubwo biga bafashwa na kaminuza zo muri Amerika ariko ngo ntibibujije ko mu myigire yabo bahura n’imbogamizi nyinshi.

Nikuze Sandrine ni umwarimu wungirije. "Ingorane za mbere ni uko bafite [impunzi] inshingano nyinshi cyane. Ugasanga nk’umuntu afite kurera barumuna be, ari wenyine, mama we ntakora, nta papa agira kandi byose agomba kubishyira hamwe akiga atirengagije n’izo nshingano afite."

JPEG - 38.9 kb
Kwigira mu nkambi bizana n’ingorane zirimo no kuba mu cyaro

Ngo n’ubwo bimeze gutyo ariko, ku banyeshuri bo ngo amahirwe babonye azabageza ku nzozi zibyo bifuza gukora.

Buranga Divine ni umwe muri abo banyeshuri. Yagize ati: "Mfite icyizere cyinshi cy’ejo hazaza bitewe n’amasomo niga. Numva ko nzafasha sosiyete yanjye ndimo nko kuvugira impunzi muri rusange cyane cyane nk’urubyiruko kuba babasha kubona inkunga ihagije y’uburezi bagakomeza amashuri yabo no kuba bagera mu mashuri yisumbuye na za kaminuza."

Divine kandi avuga ko anashaka kuvugira zimwe mu mpunzi zitabona amahirwe yo kubona akazi zikazagira aho zigeza.

Inkambi ya Kiziba yakiriye impunzi zigera ku bihumbi 17 mu mpunzi zirenga ibihumbi 80 z’abanye Congo ziri mu Rwanda zahunze intambara mu burasirazuba bwa Congo kuva mu 1996.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

umuhoza - 3/08/2016 saa 15:23

Mwakoze neza ikibazo nuko mufata bake kdi abatiga ari benshi kdi barangije
Kanda hano umusubize

- 3/08/2016 saa 10:51

Kingemegusase Rekada Ahirimpunzihose Zarangije Amashuri Zitabonye AmahirweYogukomeza Barebe Uko Bazigenza kuko Zose N Impunzi
Kanda hano umusubize

wesley Rubumbira - 2/08/2016 saa 15:21

Yoohhh ni byiza cyane kubona abana bimpunzi babona amahirwe nabo yokwiga kaminuza.....nibige knd bakomerezeho kuko imbere niheza ntiducike intege.
Kanda hano umusubize

lnnocent habineza - 2/08/2016 saa 11:48

tubashimiye kubikorwa byiza mukora ariko birakenewe nomuzindi camp nki kigeme murakoze.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X