Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Imyigaragambyo irakomeje mu gihugu cya Colombia

Amagana y’abaturage mu mugi wa Kadhaa mu gihugu cya Colombia barasaba leta gushyira mu bikorwa amasezerano yasinye y’impande zombi yo guhagarika imirwano hagati yab leta y’icyo gihugu ndetse n’inyeshyamba zo mu mutwe wa FARC.

Mu gace ka Bogota imiryango ya bamwe mu bari gukora iyo myigaragambyo bari ku ruhande rutavuga rumwe na leta ya Colombia, bahawe indabo z’umweru zo gukoresha muri iyo myigaragambyo nk’ikimenyetso cy’uko bashaka amahoro.

JPEG - 43 kb
Perezida wa Colombia Juan Manuel Santos(uri hagati) yari afite cyemezo cy’amasezerano ya amahoro n’abatavuga rumwena leta ba FARC

Ayo masezerano bifuza ko yasinywa yo guhagarika intambara ku mpande zombi, aje nyuma y’igihe kirekire harabayeho ibiganiro byahuzaga Leta ya Colombia ndetse n’Inyeshamba za FARC.

Ariko muri ukukwezi bamwe mu baturage benshi bamaganye ishyirwa mu bikorwa ry’ayo masezerano binyuze mu matora ya kamarampaka.

Umuyobozi w’inyeshyamba za FARC Timochenko yavuzeko agishidikanya kongera kuganira ku ngingo irebana no kugabanya bihano kubantu bazagaragarwaho nicyaha cyo guhonyora uburenganzira bwamuntu mu ri Colombia.

JOHN Bagabo

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X