Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Imyigaragambyo y’ababana bahuje ibitsina yaburijwemo

Mu gihugu cya Turukiya, igipolisi cyo mu murwa mukuru Istanbul cyaburijemo imyigaragambyo yari yateguwe n’ababana bahuje ibitsina ku musi wo kucyumweru.

Abapolisi babarirwa mu magana bari bakikije abigaragambya bari bakoraniye mu mujyi hagati bitwaje amabendera y’ishyaka ry’ababana bahuje ibitsina bise LGBT Community mu Cyongereza.

Abantu batari bake bavugwa ko batawe muri yombi na polisi nyuma yuko banze gukurikiza amabwiriza yari yashyizweho na Polisi.

Iyo myigaragambyo ikunze gutegurwa buri mwaka kuva mu mwaka wa 2003. Ariko abategetsi bo muri uwo mujyi wa Istanbul bari babimye uruhushya ku wa gatanu, bavuga ko bishobora guhungabanya umutekano w’abaturage.

Mbere yuko iyo mwigaragambyo iburizwamo ejo ku cyumweru, umutekano wari ubumbatiwe bikomeye muri Istanbul, nyuma y’ibisasu byari bimaze kuhaturikira.

Kimwe cyaturikiye aho iyo myigaragambyo yari igiye kubera mu kwezi kwa gatatu gihitana abantu batanu.

pierre

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

man power - 20/06/2016 saa 21:37

Shetan ashindwe mubakanire barashaka ubuhunzi mubihugu batsibaraye kumuco mubi
Kanda hano umusubize

bishop - 20/06/2016 saa 19:47

ntibishoboka kwabasangiyi gitsinababana nimana ntibyishimira.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X