Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Inama y’Igitaraganya Kuri Syria Muri ONU

Inteko y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe umutekano ku isi yaraye iteranye kuri uyu wa gatatu ku buryo bwihutirwa igamije kuvuga ku ntambara yo mu mujyi wa Aleppo, mu majyaruruguru ya Syria.

Iyi nama yatumijwe n’Ubwongereza n’Ubufaransa bafatanije, biturutse kuri raporo y’intumwa yihariye ya ONU ku kibazo cya Syria.

JPEG - 29.4 kb
Staffan de Mistura, Intumwa yihariye ya ONU ku kibazo cya Syria

Staffan de Mistura avuga ko abaturage batagira ingano barembejwe n’imirwano ikaze, cyane cyane iy’indege z’intambara. Abantu bagera ku bihumbi 250 bafatiwe hagati y’imirwano. Abatabazi bananiwe kubageraho: nta biribwa, nta mazi, nta n’imiti bafite.

Ariko abarenga ibihumbi 50 babashije guhunga muri iyi minsi ine ishize, nk’uko imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ibyemeza.

Gusa bagenda nta kantu na kamwe bashoboye kwirukankana. Kugeza ubu nta byemezo byayifatiwemo byari byashyirwa ahagaragara.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X