Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Inama ya AU iri kubera I Kigali ngo igihe kinini izaheza itangazamakuru

Inama y’umuryango wa Afurika yiyunze yatangiye imilimo yayo i Kigali mu murwa mukuru w’u Rwanda, kuri iki cyumweru ku itariki ya 10 y’uku kwezi kwa 7 umwaka wa 2016. Iyi nama igihe kinini izaterana mu muhezo ku buryo ntawundi uzaba yemerewe kuyinjiramo uretse abayobozi bakuru b’ibihugu bya Afurika.

Iyo nama izageza ku italiki ya 18 y’uku kwezi kwa 7. Ku munsi wayo wa mbere, yitabiriwe n’abahagarariye ibihugu byabo muri uwo muryango.

Umuyobozi wawo Dr. Nkosazana Dlamini-Zuma, yasabye ko ibihugu bya Afurika gushyira hamwe kugira ngo birusheho guteza imbere umugabane wa Afurika.

Ni inama izarangwa n’umuhezo igihe kirekire. Muri uyu muhezo itangazamakuru n’izindi ndorerezi ntibazaba bemerewe kuyinjiramo

Nta gihindutse, biteganyijwe izagaragaramo abakuru b’ibihugu 35 nk’uko bitangazwa na minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda.

Byitezwe ko iyo nama izatangiza umushinga wa pasiporo y’uwo muryango, nk’uko biri kuri gahunda y’Afurika 2063. Ibyo ngo byakworoshya urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu ndetse na za serivise ku mugabane wose wa Afurika.

Hazatorwa kandi umuyobozi mushya w’uwo muryango wa Afurika yiyunze, mu gihe Dlamini Zuma uwuyoboye ubu, yatangje ko atazashaka indi manda ya kabiri. Bikekwa ko azasubira muri Afurika y’Epfo kugira uruhare muri politiki y’igihugu cye.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

bobo - 12/07/2016 saa 06:14

Nuko ari ntagifatika kivugirwamo
Kanda hano umusubize

rudari - 11/07/2016 saa 21:04

Ariko bamwe bavuga ko New world order ari illuminate, wadusobanurira neza kuko mbona uzi bible bwana damali ?
Kanda hano umusubize

DAMALI Epa - 11/07/2016 saa 17:39

African Union ni akazina keza.Kimwe na European Union,ndetse na United Nations.Byose uko ali 3 bishaka ko abantu babana neza,bakagira amahoro,bagatera imbere.Babishatse kuva kera,ariko byaranze.Ndetse bashoramo billions/milliards nyinshi cyane.Ariko nta na kimwe bagezeho.Ahubwo bahora mu ntambara,abayobozi bagasahura umutungo w'igihugu.Nkuko Bible ibivuga,ntabwo abantu bashobora kwiyobora neza ngo bishoboke (man can't direct his steps) nkuko tubisoma muli Jeremiah 10:23.Nubwo abantu hafi ya bose batunze Bible,ntabwo bazi ibintu itubwira.Soma muli Daniel 2:44,harakubwira ko imana izakuraho ubutegetsi bw'abantu kuko bwananiwe.Ku munsi wa nyuma wegereje,Imana izashyiraho ubutegetsi bwayo,ibuhe umwana wayo YESU nkuko tubisoma muli Ibyahishuwe 11:15.UN,AU,na European Union,nibamenye ko ibyo bakora byose ali uguta igihe.Mu myaka mike,imana izashyiraho a new world order.Isi ibe igihugu kimwe,gitegekwa na YESU.Urupfu,indwara,ubukene,intambara,etc...byose biveho.Aho guhera mu manama,nibashake ubutegetsi bw'imana.Nibanga kubikora,ntabwo nabo bazaba mu isi nshya dutegereje dusoma muli 2 Peter 3:13.Nibashake ubuzima bw'iteka imana izaha abantu bayikorera.Barebere kuli baliya bantu birirwa babwiriza ubwami bw'imana ku buntu,mu mihanda hose kandi ku isi yose.
Kanda hano umusubize

Ben - 11/07/2016 saa 19:29

Ariko urasetsa. izabuha Yesu yo se izaba yananiwe kuyobora cg izaba ishaje? Ahubwo ntukavuge ngo abantu batunze bibiliya batayizi kuko nawe ntayo uzi. Bigaragaza ko ibyo wandika ntacyo byageza ku bantu usibye ko uba ushaka kwiyerekana uko utari.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X