Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Indege z’intambara z’intambara za Amerika zagurutse muri Korea y’epfo

Indege ebyiri z’intambara za Amerika zifite ubushobozi bwo gutwara ibitwaro by’ubumara bwa Nuclaire , zagurutse hejuru y’ikirere cya Korea y’epfo, inyuma y’iminsi mike Korea ya ruguru igerageje ubugira gatanu ibitwaro bya nucleaire.

Izo ndege zagurukiye hafi cyane y’ubutaka ahari ikigo cya gisirikare kiri ku birometero 77 uvuye ku rubibi Korea y’epfo ihana na Korea ya ruguru.

Amerika yasabye Korea ya ruguru ko ibihano bikomeye bigiye gufatirwa icyo gihugu nyuma yo kugerageza ibyo bitwaro bya kirimbuzi ku musi wa gatanu.

Iryo geragezwa ryagizwe na Korea ya ruguru ni ryo rya mbere rikomeye rikozwe n’icyo gihugu.

“Indege zo mu bwoko bwa B-1, zifite ubushoboze bwo gutwara misile zifite ubumara cyangwa ibtwaro by’ubumara ubwavyo, zifite ubushobozi bwo kwonona inzu zubatse mu kuzimu.

JPEG - 37.9 kb
Umukuru w’ingabo za Amerika ziri muri Korea y’epfo, General Vincent Brooks (uwa kabiri uvuye i buryo) yavuze ko iryo geragezwa rya Korea ya ruguru ryatumye gushyamirana byiyongera.

Icyo gikorwa cy’izo ndege cyo kuguruka, cyari cyateguriwe kuba ku musi wa mbere, ariko kiza gukererwa kubera ikirere kitari cyifashe neza I Guam, akarere izo ndege zibitswemwo.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Senyamwishywa - 14/09/2016 saa 19:01

Murwane twirebere nubundi tuzawota uzi kubaho nabi ku isi ukazabura n'ijuru
Kanda hano umusubize

semafara Anastase - 14/09/2016 saa 09:32

North Korea irimo gukina n'umuriro.Niba UN ntacyo ikoze ngo ihagarike ibi North Korea irimo gushotora Japan na South Korea,nta kabuza bizabyara intambara bazakoreshamo Nuclear bombs.Biramutse bibaye,nanjye nemera ko bishobora gutera intambara ya 3 y'isi. Kubyerekeye imperuka y'isi,nta muntu uzi itariki.Ariko YESU yaduhaye ibimenyetso,avuga ko nitubona ibintu bidasanzwe bibera mu isi,tuzamenye ko imperuka yegereje.Hali ibintu 2 bidasanzwe muli iki gihe.Icya mbere ni kuba ikirere cyarangiritse bituma tutabona imvura,hakabaho imyuzure,hurricanes,wildfires,etc...Icya 2 ni ibitwaro bya kirimbuzi birimo kwiyongera (atomic bombs).Nta kabuza imperuka izaza.Hazarokoka gusa abantu bakora ibyo imana ishaka,babe muli Paradizo.
Kanda hano umusubize

GATASHYA Daniel - 13/09/2016 saa 21:28

Reka turebe uko byagenda North Korea iramutse irashe igisasu cya kirimbuzi kuli South Korea.Hali ibintu 2 bishoboka.Amerika ishobora gusenya icyo gisasu kikili mu kirere.Icyo gisasu kiramutse kiguye hasi,cyakica abantu babarirwa muli za miliyoni n'imigi igasenyuka.Amerika nayo yahita irasa atomic bomb kuli North Korea.China nayo igahita irasa ibyo bisasu kuli Amerika.Intambara ya 3 y'isi igatangira ku buryo twese twashira kubera atomic bombs nyinshi bakoresha.Aha rero niho duhora tubabwira ko imana itakwemera ko abantu bamara isi yiremeye.Ahubwo izatwika intwaro zose zo ku isi hamwe n'abantu bose bakora akazi ko kurwana,kimwe n'abandi bantu bakora ibyo imana yanga.Hazarokoka gusa abantu bubaha imana kandi bakayikorera.Nguko uko imperuka izagenda kandi kubera ibintu birimo kubera ku isi bitigeze bibaho,imperuka iri hafi cyane.
Kanda hano umusubize

KAMANA Gad - 13/09/2016 saa 19:22

Buli gihe tubwira abantu ko ibirimo kubera ku isi,bitegura imperuka y'isi.Kuva isi yabaho,ni ubwa mbere ibihugu bishaka kurwana bikoresheje Atomic Bombs (intwaro za kirimbuzi).Ibi biriyongera kuba ibihugu bikomeye byaramaze kwangiza ikirere bikoresheje ibyuka byohereza mu kirere (Pollution).Niyo mpamvu mubona IMVURA yarabuze mu bihugu byinshi,kandi tuzakomeza kuyibura nkuko NASA yabivuze.Ntabwo ali kubatera ubwoba,niko bimeze.Ni gute se tuzabaho nta mvura?Iyo tuvuze ko IMPERUKA yegereje,tuba tuvuga ibyo imana yahanuye muli 2 TIMOTE 3:1,havuga ko mu gihe cy'imperuka,tuzabaho mu buryo buruhije.Niyo mpamvu YESU yahanuye ko nitubona ibintu nk'ibi,tuzitegura IMPERUKA. Ese waba uzi imperuka icyo ari cyo?Mu giheburayo,ni ARMAGEDDON.Ni umunsi imana yacu Yehova izarimbura abantu bose bibera mu byisi gusa,nkuko yabigenje igihe cya NOWA.Bisome muli Matayo 24:37-39.Rwose nimukanguke.Kuba tubasaba gushaka imana,ni inyungu zanyu kugirango muzarokoke ku Munsi w'imperuka wegereje.Ntabwo ali igihe cyo kurundanya ubutunzi.Ni nko kubona inzu irimo gushya,noneho ukagura ibintu byo gushyiramo.Twe tubabwiriza buli munsi,turi abantu nka mwe.Bamwe twari abantu bakomeye,ariko kubera ko imperuka yegereje,ubu twirirwa tubwiriza ku buntu nkuko YESU n'abigishwa be babigenzaga.Soma Matayo 10:8 na Ibyakozwe 20:33.Ntabwo abibera mu byisi gusa bazabona UBUZIMA BW'ITEKA.Gukora si icyaha.Ariko kwibera mu byisi gusa udashaka imana,uba wigize umwanzi w'imana nkuko tubisoma muli Yakobo 4:4.Ntabwo ubutunzi buzakurokora ku munsi wa nyuma wegereje.Ahubwo uzajugunya hasi amafranga yose ufite kuko ntacyo azaba akimaze.Bisome muli Zephanie 1:18;Zekaria 7:19.Rwose koko t
Kanda hano umusubize

rukato - 14/09/2016 saa 13:34

Oya.Ntabwo Armagueddon ari imperuka.Armagueddon ni "ahantu".Ni muri Israel,hafi ya Lebanon.Hari ikibaya kigari.Bamwe bavuga ko hariya hantu hazarundanywa ibitwaro bikomeye mu gihe kiri imbere aha, ubwo amahanga azaba aje kurwanya Yesu-Kristo, IGIHE AZABA AMANUTSE AJE, aje gushyiraho umurongo mushya ngenderwaho mu buyobozi bw'isi [a new world order ].Erega ,ubanza ari nacyo cyabuze kugeza ubu...kugirango ku isi ibintu bihinduke ,bibe byiza nk'uko tubyifuza...Naho ubundi Harmageddon cyangwa Armagueddon ni ahantu.Ndifuza kuzahasura ni ngira amahirwe yo kunyarukira muri Israel mu bihe biri imbere !!!
Kanda hano umusubize

KAMANA Gad - 14/09/2016 saa 16:33

Ndasubiza uwitwa RUKATO.ARMAGEDDON bili mu cyongereza.Naho mu Giheburayo,ni HAR MEGUIDO,ni ahantu muli ISRAEL hakundaga kubera intambara.Rero ni symbol (ikigereranyo) cy'intambara izaba ku munsi wa nyuma.Kuli uwo munsi,imana izica abantu bose batayumvira ku isi hose (Yeremiya 25:33).Ntabwo ali muli ISRAEL gusa.Akenshi BIBLE ikoresha Symbolism.Urundi rugero rwiza naguha,abiyita abakozi b'imana bakunze gukoresha ijambo GEHINOMU bavuga ko ali "umuriro w'iteka" kandi atari byo.NI IKIGERERANYO Yesu yakoresheje ashaka kuvuga ko abantu babi bazajugunywa muli Gehinomu.Mu Giheburayo,ni Ge Hinnom,bivuga ikibaya cya Hinnom.Hali ahantu batwikiraga imyanda i Yerusalemu.YESU akoresha Gehinomu,yashakaga kwerekana ko abanyabyaha "bazapfa burundu,nta kuzuka" ,kuko IGIHANO cy'icyaha ari urupfu rwa burundu nkuko tubisoma muli Romans 6:23.Ntabwo ali umuriro utazima.Urugero,ADAMU amaze gukora icyaha,imana yamubwiye ko azapfa agasubira mu gitaka.Ntabwo yamubwiye ngo,"azajya mu muriro utazima" (Genesis 3:19).
Kanda hano umusubize

jolie - 13/09/2016 saa 17:24

nibareke intambara .kuko ubuzima bw umuntu nibugufi cane kubaho kw si
Kanda hano umusubize

happy - 14/09/2016 saa 11:16

zecharia 7,19 ibaho? jya wandika verse wabanje gusoma bible
Kanda hano umusubize

KAMANA Gad - 14/09/2016 saa 12:52

Urakoze cyane HAPPY.Nashatse kwandika Ezechiel 7:19 havuga ngo "Ku munsi w'imperuka,bazajugunya amafranga yabo mu nzira.Ntabwo ayo mafranga azabarokora ku munsi w'uburakali bwa Yehova"
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X