Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Indwara yo kubura amaraso ni ndwara ki ? Wayirinda ute?

Kubura amaraso ni ikibazo gihangayikisha buri wese bikaba bibi cyane iyo bifashe umwana cyangwa umugore utwite kuko n ubusanzwe ubuzima bwabo buba bukeneye kubungabungwa bikomeye.

Nubwo twayise indwara, ariko twavuga ko ari ikibazo umubiri ugira bitewe nuko insoro zitukura zabaye nkeya mu maraso. Insoro zitukura zibaho hemoglobin nayo ikaba igizwe n’ubutare.

Ubu butare rero nibwo bujyana umwuka wa ogisijeni (oxygen) buwukura mu bihaha bukawukwirakwiza mu mubiri wose. Kubura rero insoro zitukura, bigira ingaruka no ku itembera rya oxygen mu mubiri.

Ubusanzwe umubare w’insoro zitukura urahinduka bitewe n’imyaka, igitsina, n’ubwoko (abirabura, abazungu,…).

JPEG - 83 kb
Uko insoro zitukura zigomba kungana mu maraso y’umuntu

Mu gupima bagendeye ku bwoko bwawe, igitsina n imyaka ufite niho bavuga bati ufite ikibazo cy’amaraso make.
Ishusho ryerekana ibipimo byemewe hagendewe ku gitsina n’imyaka

Kugira amaraso make biterwa n’iki?

Kugira amaraso make biri mu bice bigera kuri 400 binyuranye ariko impamvu nyamukuru zibitera ni 3 nkuko tugiye kubibona.

1. Gutakaza amaraso.

Ni tuvuga gutakaza amaraso, wumve kuba wari uyafite nyuma akaza kugabanuka. Ibi birimo ibice bibiri. Mu gice cya mbere hazamo iby’ako kanya cyangwa ibidahoraho nko gukora impanuka ukava cyane, kubagwa ugatakaza amaraso no kubyara.
Mu gice cya kabiri twabyita ibya karande aho biterwa n’ibisebe mu gifu, na kanseri kimwe n abajya mu mihango bakava cyane.

2. Gukorwa kw’insoro zitukura zidahagije

Ibi ni cya gihe umubiri wawe utabasha kugeza ku bipimo byemewe mu nsoro zitukura, bityo ukagira ikibazo. Ibi ahanini biterwa no kurya ifunguro ridakungahaye ku butare kuko nibwo soko ya mbere yo kugira insoro zitukura zihagije. Ibi bireba cyane abahagarika kurya inyama ntibamenye ibyo bagomba kuzisimbuza. Ikindi kibitera ni kanseri y’amaraso, leukemia, ikaba ituma umubiri wawe ukora insoro zera nyinshi bityo gukora insoro zitukura bikagabanyuka.

3) Kwangirika kw’insoro zitukura

Ubusanzwe izi nsoro zigira uburambe bw’iminsi 120 mu maraso atembera mu mubiri. Ariko zishobora kwangirika cyangwa zigapfa iyi minsi itageze. Ibi ahanini biterwa nuko hari igihe mu kwibeshya, abasirikare b’umubiri babona izi nsoro nk’umwanzi winjiye mu maraso bityo bakazishwanyaguza.
Kubura amaraso birangwa n’iki?

Akenshi kubura amaraso birangwa n’umunaniro uhoraho ugendana n’isereri.
Gusa si ibyo gusa hari n’ibindi bimenyetso birimo
Uruhu guhindura ibara, rukijima
Umutima guteragura cyane
Guhumeka insigane
Kuribwa mu gatuza
Kubabara umutwe
Ikizungera

Wabwirwa n’iki ko ufite ikibazo cyo kutagira amaraso ahagije ?

Ni byiza ko wegera muganga ukwegereye agasuzuma ko ufite ikibazo cy’amaraso K aho areba umubare w’insoro zitukura ko ujyanye n ibipimo wemerewe. Banapima izindi nsoro n’ibindi bigize amaraso byose.

Kuko bishobora no kwerekana niba urwaye impyiko cyangwa, kanseri y’amaraso.
Nk’uko twabibonye, kubura amaraso biterwa nuko mu maraso harimo insoro zitukura nkeya.

JPEG - 145.8 kb
Ibiribwa byagufasha kongera amaraso

Kugeza ubu amavuriro y’abashinwa niyo amaze kugaragaza ko afite ubushobozi bwo gupima iyi ndwara ku rwego rwo hejuru ndetse akaba ari nayo abasha kuvura mu buryo bwihuse indwara zose ziterwa no kubura amaraso ahagije mu mubiri.

Mu rwego rwo gukemura iki kibazo,umuti wa mbere ni ukurya ifunguro ryongera izi nsoro mu maraso.

Hano umurwayi asabwa kongera ku ifunguro rye imboga mbisi, imbuto n’imyaka cyane cyane iy’umwijima.

Twibutseko imboga n’imbuto bizakongerera cyane vitamini B9, n’ubutare naho inyama zikakongerera vitamini B12 n’ubutare. Ubutare, vitamini B9 na B12 ni byo biza ku isonga mu kongera insoro zitukura.

Mu bimera twavuga ibishyimbo, ibinyampeke nk’ umuceri n’ingano bigifite ka gahu.
Beterave ,Apricot, ibinyomoro, amacunga, Isombe n’imboga muri rusange,Soya na tofu. Mu matungo harimo Amagi, inyama n’ifi.

Bimwe mu biribwa byagufasha guhangana n’icyo kibazo. Mu gihe muganga abonye ko urembye, niho azakwandikira imiti ifasha umubiri gukora vuba insoro zitukura nyinshi.
Ndetse azanaguha imiti ivura ubundi burwayi mu gihe biboneka ko biri guturuka ku ndwara runaka.

Ndetse rimwe na rimwe ushobora guterwa amaraso kugirango bongere igipimo cy insoro zitukura muri wowe. Mu gihe amagufa yawe adafite umusokoro ukora neza (kuko niwo ukorerwamo insoro zose), ushobora gusimbuzwa undi.

Gusa muri rusange, guhindura imirire ukibanda ku byongera amaraso niwo muti mwiza, udafite ingaruka, wakongerera amaraso, ukanagirira akandi kamaro umubiri wawe.

Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Samantha lindsay - 13/09/2016 saa 11:48

NTABAGIRA IKIBAZO SE CYO KUGIRA AMARASO MESHI? MUTUBYIYE KUYABURA NTIMUTUBYIYE KUGIRA AYIKIRENGA
Kanda hano umusubize

MUNYAMPETA JEAN CLAUDE - 12/09/2016 saa 18:49

NI BYIZA KUTUGEZAHO IBIREBANA N'INDWARA YOKUBURA AMARASO.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X