Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Ingabo hafi 30 000 z’u Burayi n’Amerika zatangiye imyitozo y’intambara y’umurengwe ku Burusiya (Amwe mu mafoto)

Ingabo z’Ibihugu by’u Burayi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika (NATO) zatangiye imyitozo mu Burasirazuba bw’u Burayi ya mbere ikomeye kuva mu ntambara y’ubutita; igamije kwereka u Burusiya bihanganye ko bifite ingufu. Abasesenguzi mu bya politiki bakaba babatije iyi ntambara bise Anaconda ko ari intambara y’umurengwe.

Iyo myitozo yiswe ‘Anaconda’ yitabiriwe n’abasirikare bo mu bihugu 24 bigize NATO n’ibihugu byahoze muri Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti bikitandukanya n’u Burusiya.

Iri gukorwa n’abasirikare 1000 bo mu Bwongereza 14 000 bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na 12 000 bo muri Pologne. Bazakoresha ibifaru 3000, indege 105 n’amato 12.

Ubwo yatangizaga iyo myitozo, umugaba w’ingabo za USA Mark Milley yavuze ko bagamije kureba aho ubufatanye bwabo bugeze n’ubushobozi bafite bwo guhashya umwanzi.

JPEG - 87.7 kb
Ingabo za Pologne mu myiyerekano yo gufungura iyo myitozo

Ukutumvikana k’u Burusiya n’Ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi (U Burayi na Amerika) kwatangiye mu 2014, ubwo bwiyomekagaho agace ka Crimea kari gasanzwe ari aka Ukraine.

Urunturuntu rwarushijeho mu kwezi gushize ubwo USA n’u Burusiya byongeraga ingabo mu majyaruguru y’u Burayi ndetse USA igashyira ikoranabuhanga ryo guhagarika misile muri Romania na Poland.

U Burusiya buherutse gutangaza ko bwiyemeje kuvanaho imbogamizi iryo koranabuhanga ryateje.

Ibi bituma abakurikiranira hafi politiki bavuga ko iyi myitozo igamije kwereka u Busiya ubuhangange bw’igisirikare cy’u burayi na Amerika.

Amwe mu mafoto agaragaza iyi myitozo

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

mutaganir.Theo - 11/06/2016 saa 06:18

abishyira.hejuru.bazacishwa.Bugufi
Kanda hano umusubize

Niyongabo - 10/06/2016 saa 09:05

Nyagasani uturinde intambara z'abarenzwe, ubwibone bwabo ubuhindure nk'umukungugu utumuka, nk'uko wagenjererje abubakaga umunara w'i Babeli kera, ubakoze isoni, urengere abo bashaka kurengerwaho, ubarwanirire Nyir'ingabo, Mana yahozeho,uriho kandi uzahoraho. Amina
Kanda hano umusubize

Nyamwasa - 9/06/2016 saa 19:50

Batinze Gukozanyaho Nababwira Iki?
Kanda hano umusubize

jado - 9/06/2016 saa 17:37

hari ibintu bibiri bizaba Ku isi, NATO nihirahira ngo iravogera uburusiya,:(isi irigabanyamo impande ebyiri, abarabu n'uburusiya ndetse NATO na Israel) afurika nayo izisanga mu misanzu y'ibihangange! ubundi Putin na colea n'abarabu bazifashosha ibyihebe babanze bashegeshe umutima wa NATO na America. Trump na Hilary batangire guhubuka bitewe n'uburakari!!! maze Putin yongere agarurire Russia icyubahiro yahoranye! nifurije Putin inzinstzi
Kanda hano umusubize

BNS - 9/06/2016 saa 15:32

Mu mwuka wa gatatu wo kungoma ya kuro umwami w'ubuperesi Daniel hari icyo yeretswe kandi cyari icyukuri, aricyo intambara ikomeye. Daniel 10:1 soma n'umurongo wa 14, no muri Mariko 13:7-8
Kanda hano umusubize

mutaganir.Theo - 11/06/2016 saa 06:05

ibyavuze.nukuli
Kanda hano umusubize

mutaganir.Theo - 11/06/2016 saa 06:20

ibyavuze.nukuli
Kanda hano umusubize

haridi - 9/06/2016 saa 15:15

imyitozo se.utubwira urihehe?
Kanda hano umusubize

BYIRINGIRO - 9/06/2016 saa 13:21

mu Itangiriro igice cya 6 1-7 haranditse ngo BANTU BAHINDUKA BABI CYANE ,Imana yicuza icyatumye irema umuntu ,iravuga ngo ngiye kurimbura abatuye isi ,ariko Nowa agira umugisha kuko yumviye Uwiteka ,abandi barimbuzwa umwunzure ,yu munsi turahamagarwa kwihana ,tukava mu byaha tukitegura Christo .
Kanda hano umusubize

BYIRINGIRO - 9/06/2016 saa 13:19

mu Itangiriro igice cya 6 1-7 haranditse ngo BANTU BAHINDUKA BABI CYANE ,Imana yicuza icyatumye irema umuntu ,iravuga ngo ngiye kurimbura abatuye isi ,ariko Nowa agira umugisha kuko yumviye Uwiteka ,abandi barimbuzwa umwunzure ,yu munsi turahamagarwa kwihana ,tukava mu byaha tukitegura Christo .
Kanda hano umusubize

- 9/06/2016 saa 11:41

bahaze pe iyo NATO irabesha cyane irifuza kuba kW,is I hose none ngo ishyaka Ku ryaba na russie yooo pole sana ipime ahugo bazashira bose
Kanda hano umusubize

Kamana - 8/06/2016 saa 20:17

Barahaze none bagiye guhagira kuri uriya muniger?azabankosorere wenda yahorera Gadafi
Kanda hano umusubize

gakwandi - 8/06/2016 saa 17:13

Uburusiya buherutse kwanga kugura imbuto z'uburayi biba. Ikibazo bibeshye ibanze ibafungire gaz urebe ko uburayi butavuza iyabahanda...ku rusoro na USA izi ko itarota ibikinisha
Kanda hano umusubize

KARASIRA JOHN - 8/06/2016 saa 16:38

Ibi byose biratujyana ku MUNSI W'IMPERUKA.Ntabwo imana yacu YEHOVA izatuma abantu basenya isi yiremeye.Atomic Bombs zili ku isi,zirenga 16 000.Kandi imwe yonyine ishobora kwica abantu bagera kuli 1 billion (miliyari).Isi ituwe n'abantu barenga gato 7 billions. Mu myaka mike ili imbere,YEHOVA agiye gutwika intwaro zose zo ku isi (ZABULI 46:9). Azica kandi abantu bose bakoresha intwaro.Bisome muli Matayo 26:52 na Yesaya 34:2,3. Abantu mwese mukorera imana,cyane cyane abirirwa mu mihanda mubwiriza,mwitegure. YEHOVA agiye kulimbura abantu bose bibera mu byisi gusa,asigaze abantu bamukorera. Bisome muli IMIGANI 2:21,22 na YEREMIYA 25:33.
Kanda hano umusubize

AMANI METHODE - 8/06/2016 saa 15:38

Mureke kutubesha nimubigerageze ark uburusia ntabwo ari (libya) cg (iraq) iyo izakuba africa mubamwaturimbuye ntamyitozo (putn) tukurinyuma
Kanda hano umusubize

siccy - 8/06/2016 saa 14:25

nintambara y'umurengwe koko.
Kanda hano umusubize

- - 8/06/2016 saa 14:07

Putin ubu nta kagufu. Economie y'u Burusiya iri down! Kandi nibikomeza uburusiya buzisanga mu bukene budashobora no guhemba abasirikare! Ibisasu bazamureka abicure bamukase muri economie!
Kanda hano umusubize

jonh - 8/06/2016 saa 13:11

Amerika izakabona uburusiya nibwifatanya nakoreya hagakubitiraho nibyihebe kazaba kabaye
Kanda hano umusubize

THARCISSE - 8/06/2016 saa 12:30

NIBARWANE BAREKE AMAGAMBO KORA NDEBE IRUTA VUGA NUMVE NSHYIGIKIYE PUTINE KUKO UBURUSIYA NTABWO ARI LIBIA CG IRAQ
Kanda hano umusubize

rutikanga - 9/06/2016 saa 08:41

Tharcisse,menya ko uwo bizagiraho ingaruka wambere ari wowe.Ntubyifuze nyakugira imana we.
Kanda hano umusubize

mukiza brown - 8/06/2016 saa 12:20

oyanibe abanyafrika bimirengwe tubone aho tubatangirira izongegera zihuze. barantindiyewe.......
Kanda hano umusubize

hussein - 10/06/2016 saa 09:49

ntacyiza cyokwishimirintambara nimusigeho bavandimwe
Kanda hano umusubize

Alfred - 12/06/2016 saa 19:34

Ntago muziko twa pfushije abantu nabandi
Kanda hano umusubize

mukiza brown - 8/06/2016 saa 12:20

oyanibe abanyafrika bimirengwe tubone aho tubatangirira izongegera zihuze. barantindiyewe.......
Kanda hano umusubize

rukato - 8/06/2016 saa 11:52

Uko " Pacte de Varsovie" ibyayo byabaye amateka, urebye Trump natorwa niko n' ibya NATO nabyo bizaba amateka ntabwo ibihugu byaha agaciro ubutinganyi n'andi marorerwa ngo bikomeze kuba au top mubyerekeranye n'ubuhangange mu bya gisirikare!
Kanda hano umusubize

josepf - 8/06/2016 saa 11:47

abanabo !! basha kumwica Putin nka Libya ? gusa sinzi niba bazi uburusiya icyo aricyo , bashaka intambara yisi kuko uburusiya burabizi kandi bwariteguye , naho ureke iriterabwoba bwabano , mbese babanje bakarwana nibyihebe niba babuze aho bapimira intwaro zabo.
Kanda hano umusubize

josepf - 8/06/2016 saa 11:40

inkubisi yamavyi arayitarukiriza , baramwishe uwa Libya none batangiye nokurengerwa kuri Puni , nintambara yisi bashaka .
Kanda hano umusubize

- 8/06/2016 saa 12:36

BAZAPIME BAREBE ICYO UBURUSIYA BUBAKORERA. BIBESHYE AMAYIRA. BARAROTA KU MANYWA. UGUHIGAUBUTWARI MURATABARANA.
Kanda hano umusubize

MAHORO - 8/06/2016 saa 12:42

BAZAPIME BAREBE ICYO UBURUSIYA BUBAKORERA. BIBESHYE AMAYIRA. BARAROTA KU MANYWA. BABANJE BAGATSINDA BIRIYA BYIHEBE BY'ABAHEZANGUNI, BAKABONA KUJYA GUHANYANYAZA KU BURUSIYA. UGUHIGAUBUTWARI MURATABARANA.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X