Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Ingabo za AU muri Somaliya zagabweho igitero abantu hagati ya 7 na 12 bitaba Imana

Abiyahuzi bagabye ibitero bikaze ku ngabo za Afurika yunze Ubumwe (AMISOM) ziri mu nkambi iri I Mogadishu mu murwa mukuru wa Somaliya. Ubuyobozi bwa Amisom buravuga ko abantu 7 bahasize ubuzima ariko Al Shabab yo ivuga 12

JPEG - 20.4 kb
Iturika ry’amabombe ryabisikanaga n’ihererekanya ry’amasasu

Mu rukekera rwo kuri uyu wa gatatu ku nkambi ya gisirikare y’ingabo za AMISOM iri I Mogadishu humvikanye urusaku rw’ibisasu biremereye. Ibyaturitse cyane byari bibiri nyuma yabyo hahise humvikana urusaku rw’amasasu y’abarasana.

Inkambi nkuru y’abo basirikare ba AMISOM iri hafi y’ikibuga cy’indege cya Mogadishu. Aka gace kibasiwe n’intambara ni agace karimo ibiro byinshi by’abahagarariye ibihugu byabo by’i Bulayi ndetse no mu muryango w’abibumbye (ONU).

JPEG - 114.6 kb
Umutwe wa Al Shabab niwo wigambye iki gitero

Ibiro ntaramakuru by’Abongereza bivuga ko muri iyo mirwano abantu 7 bahasize ubuzima.

Umutwe wa Al Shabab nyuma y’ibi bitero wahise wigamba ko wari inyuma yabyo ndetse unavuga ko abantu 12 aribo bitabye Imana.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Jackson - 27/07/2016 saa 20:54

Yes'arakenewe rwose abantu bararushye kugirango abaruhure gusa bakomeze kwihangana. birababaje pe!!
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X