Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Inkongi y’Umuriro yateye Kaminuza y’U Burundi yangiza byinshi

Kuri uyu wa gatanu inkongi y’umuriro yadutse mu buriro (Refectoir) bwa Kaminuza y’Uburundi, ikigo cyo ku Mutanga ituma imirimo ijyanye no gushakira amafunguro abanyeshuri bo kuri iyo Kaminuza ihungabana. Ubwo buriro bwafashwe n’umuriro utamenyekanye icyawuteye.

Uwo muriro watangiriye mu gikoni ahasanzwe hategurirwa amafunguro y’abanyeshuri basanzwe baba mu buraro ( Dorotoir) bwa Kaminuza y’Uburundi, ishami rya Mutanga, ukaba watangiye nk’igihe cya saa sita z’amanywa.

PNG - 467.7 kb
Bimwe mu bikoresho byahiye birakongoka

Ishami rya polisi rishinzwe kurwanya impanuka z’inkongi z’imiriro ryagerageje kunyaruka ngo rizimye uwo muriro, ariko ngo basanze bimwe mu bikoresho byo muri icyo kigo byamaze kononekara, ariko bakaba bashoboye kuzimya umuriro utaragera kure.

Icyuma gitegura amafiriti abo banyeshure barya kikaba cyahiye cyose kigatokombera nkuko bikomeza bitangazwa n’ibitangazamakuru byo muri icyo gihugu.

Ibinyamakuru bikomeza bivuga ko mu buyobozi bw’iyo Kaminuza bavuga ko bataramenya icyaba cyateye uwo muriro, ariko bikaba bivugwa ko waba wavuye ku ntsinga z’umuriro.

Jean Pierre

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

B - 25/06/2016 saa 16:33

None se muri kaminuza y'i Burundi bagaburira abanyeshuri babo ama firiti???
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X