Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Inkuru yabaye impamo, Ihuriro RNC ryacitsemo ibice 2

Ishyaka ritavuga rumwe na Leta y’u Rwanda rikorera mu mahanga RNC-Ihuriro Nyarwanda ryacitsemo ibice 2 igice kimwe kiyobowe Dogiteri Theogene Rudasingwa wari usanzwe ari umuhuzabikorwa w’iryo shyaka n’ikindi gice kiyobowe na Jenerali Kayumba Nyamwasa.

Mu itangazo yashyize ahagaragara rigaragaza bimwe mu bibazo abagize iryo shyaka bamazemo iminsi, Rudasingwa yavuze ko bibaye ngombwa ko Ihuriro Nyarwanda RNC ryivugurura mu mizi kugirango rigarure agaciro karyo no kwizerwa, rikaba ryafashe izina ry’“IHURIRO RISHYA”.

JPEG - 16 kb
Dr Theogene Rudasingwa washinze ihuriro ryiyomoye kuri RNC

Radio Ijwi rya Amerika iravuga , abagize Ihuriro Rishya bashyizeho komite y’inzibacyuho igizwe na Dr. Theogene Rudasingwa, Joseph Ngarambe na Jonathan Musonera.

Iyo komite izaba ishinzwe gukurikirana ibikorwa byose by’Ihuriro Rishya mu gihe cy’iminsi itarenga 30. Iryo tangazo kandi rivuga ko bitandukanije na Jenerali Kayumba Nyamwasa n’abayoboke be na bamwe mu bagize biro ya komite nyobozi bahisemo gukurikira ibyo yishakiye.

JPEG - 25.3 kb
Kayumba Faustin Nyamwasa yagumanye RNC

Ku rundi ruhande Kayumba Nyamwasa we yagumanye izina rya RNC ndetse anavuga ko yatangiye gahunda yo gutegura amatora yo kwirukana burundu Dr Theogene Rudasingwa n’abamuyobotse bose.

Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

kiki - 4/07/2016 saa 09:29

ahubwo hano umusaza Paul kagame ndamwemeye. niba bishoboka no muri RNC nacemo RNC A &B
Kanda hano umusubize

Mbabamombazi - 3/07/2016 saa 07:09

sibwo musubiranyemo. aha nzaba ndora. Ariko ubundi muba muri mubiki.
Kanda hano umusubize

ndashimye - 2/07/2016 saa 22:45

Danger man
Kanda hano umusubize

ndashimye - 2/07/2016 saa 22:44

Danger man
Kanda hano umusubize

McRae - 2/07/2016 saa 18:26

@ISSA: Kudatanga amakuru y'abarwanya leta ntacyo waba umariye abaturage, kuko psycologicaly haricyo bitanga mubukungu. Urugero : Ntabwo nakora investissement mugihe numva umwanzi araho bugufi kandi afite imbaraga, gendera muriyo sens. Naho ibyo gushinja ubushomeri, sinjya mbyemera cyane. Nibyo burababaza ariko ntitwajya tubishinja leta, kiretse nituyishinja impamvu yatwigishije tukajijuka, iyo tutajijuka ntitwarigutaka ubushomeri. Nimucyo dufunguke isi tuyifite mukiganza ''technologie'' tureke kureba bugufi nkaho amano yacu agarukiriza kureba.
Kanda hano umusubize

Kabasha Emile - 2/07/2016 saa 15:33

Aho uribeshya cyane iyo utazi amakuru y'umwanzi wawe isaha yose aba ashobora kugutungura, kuki habaho ubutasi se? reka nibyo kimwe mubyo dukeneye nk'abanyarwanda no ubumwe bwabo nta numwe ugomba guhezwa Ku byiza byigihugu nyimukajye hariya rero NGO mwitake NGO mwumve ko mwe mwafashe Imana ipantalo, umunyarwanda yaravuze ati inkoni ikubise mucyeba uyirenza urugo, muve mu matiku rero niba mushaka u Rwanda rwiyunze kandi ruteye imbere banza urwane n'ubumwe bwabo bive mu karimi keza karyoshye ariko katagira ikigaherekeje.
Kanda hano umusubize

Kabasha Emile - 2/07/2016 saa 15:31

Aho uribeshya cyane iyo utazi amakuru y'umwanzi wawe isaha yose aba ashobora kugutungura, kuki habaho ubutasi se? reka nibyo kimwe mubyo dukeneye nk'abanyarwanda no ubumwe bwabo nta numwe ugomba guhezwa Ku byiza byigihugu nyimukajye hariya rero NGO mwitake NGO mwumve ko mwe mwafashe Imana ipantalo, umunyarwanda yaravuze ati inkoni ikubise mucyeba uyirenza urugo, muve mu matiku rero niba mushaka u Rwanda rwiyunze kandi ruteye imbere banza urwane n'ubumwe bwabo bive mu karimi keza karyoshye ariko katagira ikigaherekeje.
Kanda hano umusubize

yves - 2/07/2016 saa 13:53

Icyo barwanira?barwanirik iki kitar inda zabo?kandi ko zitazigera zihaga.ubwo urumva icyo barwanira bazakigeraho?
Kanda hano umusubize

yves - 2/07/2016 saa 13:51

Icyo barwanira?barwanirik iki kitar inda zabo?kandi ko zitazigera zihaga.ubwo urumva icyo barwanira bazakigeraho?
Kanda hano umusubize

john - 2/07/2016 saa 13:14

UMUSAZA ABAKUBISE ICY'UMUTWE. YABARANGIJE CYERA.
Kanda hano umusubize

maguru - 2/07/2016 saa 11:57

Nakumiro bizabagora bose bahuje ibibazo ubuse icyo barwanira kigezweho byamera bite
Kanda hano umusubize

maguru - 2/07/2016 saa 11:13

Nakumiro bizabagora bose bahuje ibibazo ubuse icyo barwanira kigezweho byamera bite
Kanda hano umusubize

BYAKWELI JAMES - 2/07/2016 saa 11:09

Bose balibeshya.Politike niko imera,itakwishe iragukiza.Aba bahoze mu cyama,bakomeye.Gusa hali ikintu twibagirwa.Twibagirwa ko tugenda dusaza.Muli 1994,aba bali abasore.None barashaje.Ndibo narekeraho ngategereza urupfu kuko imyaka yacu irihuta cyane.Ndabaha urugero,mu bantu bakoze coup d'etat muli 1973,hafi ya bose barashaje,barapfa.Kandi bakoze coup d'etat nabo ali abasore.Bible burya ni igitabo nkunda cyane.Kitwereka ko tugomba kuva mu byisi,tugashaka ubuzima bw'iteka tuzabona mu isi nshya.Ndetse ngo niyo wapfa,imana izakuzura ku munsi wa nyuma.Kandi nibyo kuko imana idashobora kubeshya.Ubu ndimo kwiga Bible cyane kugirango nzabone eternal life.Aba bose baba bacyatsa kuko nta numwe wakuraho ubukene,indwara,ubusaza cyangwa urupfu.Ariko mu isi nshya bizashoboka.
Kanda hano umusubize

ruhumuriza - 2/07/2016 saa 23:54

hari aho IMANA ivuga ngo babandi,bari incuti magara mubibi bahujwe n'ikibi iherezo ryabo n'uko aribo bazaba abanzi urunuka,kugeza ubwo bazicana,ari abahujwe no kugambana,ubwicanyi,ubujura ,abo bose final yabo izaba mbi kandi kumunsi w'imperuka nibwo muzamenya ibyabo.
Kanda hano umusubize

Isaa - 2/07/2016 saa 10:52

RNC nishyaka rirwanya ubuyobozi bw igihugu cy u Rwanda,kuki mukomeza gukurikiranira hafi utunama twabo ,udufaranga bapfuye nibindi ntazi OK mwaduhaye namakuru ashingiye guhashya inzara ubushomeri byiyongera mugihugu noneho abo nibahungabanya umutekano wigihugu muzabitumenyeshe dutange u musada ariko amakimbirane ya RNC za green Pty za fdrl mubareke mubareke those are not concerned
Kanda hano umusubize

L observateur d loin - 2/07/2016 saa 18:04

They are highly concerned in two ways. Maybe for you but for the politician analyst they understand what conflict means fot those people
Kanda hano umusubize

Emmanuel - 3/07/2016 saa 21:34

Isaa we!,wakabimenye se ko RNC irwanya ubutegetsi bw'Urwanda nyine!,nicyo gituma rero tugomba kumenya ibyayo,abenshi ntayindi ntambara twifuza kuko intambara ihitana abayirwana kandi n'utayirwana harigihe nawe ahura n'isasu kuko ritagira ubwenge ntiribashe kumutandukanya!,naho ibirwanya ubukene n'inzara byo n'ugukora, uretse ko mbona wowe utegereje gukizwa na RNC!, ari ko hari n'igihe wagwa mubikorwa byayo by'intambara(soma Iterabwoba) nkuko hari ababiguyemo,hagati aho twe dukomeje kwiteza imbere mwe muri mumatiku!.
Kanda hano umusubize

b - 4/07/2016 saa 08:55

biragoye gukora ushonje, no kurwanya inzara ni byiza kuko abo banzi b'igihugu bateye urwanda rurimo inzara , kubona aboyoboke byakoroha kandi kujya ku rugamba ushonje ntibyoroha. Umenye ko inyeshyamba zidatana no gusahura, ariyo mpamvu abantu bashonje bahita babayoboka mu buryo bwo kwirwanaho. Gusa hashobora kubaho gahunda zihamye zo kurwanya inzara, ariko mbabwize ukuri igihugu kidafite umugisha ntikera, n'ibikorwa byacyo ntibitanga umusaruro. bityo abanyarwanda ni barusheho kurwanya ibyaha n'igeso mbi bibabaza Imana bazurasha kwigwiza imigisha mu byabo. ibindi byose wakora Imana yagukuye ho amaboko waba uruhira ubusa. USA bayihanurirye amazu yayo nyamara ikomeye mu ikoranubunga ryo gucunga no kugenzura abanyabyaha, niyo nkubwira ngo, umutekano n'amahoro si abasirikare bazi kurwana, kandi si ukugira ubukungu bwinshi, si no kugira ubwenge buhambaye. Umutekano ni ukuba Imana iri mu ruhande rwawe.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X