Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Intambara ikomeye hagati ya CNN na Trump mu kuzura akaboze

Intambara y’amagambo iravuza ubuhuha hagati y’igitangazamakuru CNN na Donald Trump, nyuma yo kumwandikaho ko yibye amajwi mu matora aherutse kuba muri Amerika.

Abinyujije ku rubuga rwa Twitter, uyu Perezida mushya wa Leta Zunze ubumwe za Amerika yikomye iki gitangazamakuru ko cyatangaje ibihuha.

Trump yagize ati” kuki byaba atari ikinyamakuru gishaka kunsebya? Ni ikibazo gikomeye.

Le Soire ivuga ko , Virginie muri New Hampshire na Californie, ari zimwe muri leta zivugwaho kuba zaribiwemo amajwi yo gushyigikira Trump mu gihe hari hitezwe ko ari Hillary Clinton ari we wari kuba yaratsinze.

Umunyamakuru wa CNN ukorera muri New York,yavuze ko miliyoni z’abaturage batoye bidakurikije amategeko,kandi ayo majwi akabarwa nk’afite agaciro.

Undi munyamakuru yatangaje ko Trump nta bimenyetso bifatika afite bigaragaza ko atibye amajwi akanashingiraho amusaba gutanga ibimenyetso bigaragaza ko ariwe wari kuba perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Trump yakomeje yandika ku rubuga rwa Twitter, niba koko bafite ibimenyetso simusiga byerekana ko yibye amajwi.

Perezida Trump aboneraho gusaba CNN ko yahindura imikorere akanashimangira niba nta gikozwe byababera bibi bagatsindwa nk’uko Hillary linton bari bashyigikiye yatsinzwe.

Kugeza ubu Donald Trump yamaze gutangira gukora imirimo itandukanye muri White House aho hategerejwe igikorwa cy’ihererekanyabubasha hagati ye na Barack Obama akabona kwegurirwa imirimo yose.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X