Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Intambara ya 3 y’isi : USA yaburiye Russia n’u Bushinwa ngo nibarwana harasigara ngerere

Abajenerali bo mu ngabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika batangaje ko niharamuka habaye intambara hagati yabo n’u Bushinwa cyangwa u Burusiya izahitana benshi, ikangiza byinshi kandi ikarangira vuba.

Umwe muri bo Maj. Gen. William Hix avuga ko iyo ntambara izaba ifite ubukana buruta ubw’izindi zose zabaye mu myaka 60 ishize.

Asobanura ko intwaro zifite ubwenge bukorano n’izikoranye ikoranabuhanga rigezweho ryo kurasa urufaya zizatuma abatsinda batsinda vuba urugamba rukaba rugufi.

JPEG - 66.2 kb
Ubushinwa nabwo ngo bwiteguye guhangana na USA

Byavugiwe mu nama yahuje izo ngabo kuri uyu wa Kane yiga ku ntambara zishobora kuba mu gihe kizaza nk’uko Defense One ibitangaza.

Gen. Hix yanasobanuye ko u Burusiya n’u Bushinwa bikomeje gutera imbere mu ikoranabuhanga ry’ibisasu, ibi bikaba byaratumye USA yitegura ibihe by’akangaratete bitigeze bibaho kuva mu ntambara ya Korea.

Naho Lt. Gen. Joseph Anderson, umugaba wungirije ushinzwe ibikorwa, igenamigambi n’imyitozo yagize ati “USA iri gushotorwa n’ibihugu biri guhangana nayo mu ngufu za gisirikare. Ibyo ni nk’ibihe? U Burusiya.”

The Independent ivuga ko abo abajenerali banagaragaje impungenge ko abanzi babo bashobora kuzakora iyo bwabaga ngo babarushe umubare w’indege ndetse bakazabakoresha amacenga yo kubuza amato ya USA kugera aho imirwano iri kubera.

Umugaba w’ingabo Gen. Mark A Milley ati “Niyo mpamvu ingabo zirwanira ku butaka zizajya zibanza guhangana kugira ngo izo mu mazi zibone aho zica. Ibi bizatuma indege zacu zikora cyane mu gace turwaniramo.”

JPEG - 27.2 kb
Urutonde rw’ibihugu bitunze intwaro za kirimbuzi ku isi

Igisirikare cya USA kandi cyatangaje ko cyiteguye kurwana intambara yo mu itangazamakuru na internet gukoresha itumanaho ry’ibyogajuru no kurwanira ahantu hagoranye nko mu mijyi.

Ku wa Kabiri Leta y’u Burusiya yatangiye guha abaturage bayo imyitozo yo kwirinda mu gihe cy’intambara y’ibisasu bya kirimbuzi n’uburozi ishobora kuvuka hagati y’icyo gihugu n’u Burayi na Amerika.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Ben - 13/10/2016 saa 08:26

Imana ni yo yonyine ifite umwanzuro kuri biriya naho ibindi ni urusaku, uretse ko banarwanye byaba ari byiza Isi yaturambiye
Kanda hano umusubize

Putin - 10/10/2016 saa 14:58

USA Izaze bayikosore doreko yigize akarahakajyahe.
Kanda hano umusubize

Reagan - 9/10/2016 saa 12:41

Nababwira iki, wenda byatuma africa twigira ndetse tukibyazamo umusaruro twari tubatezeho.
Kanda hano umusubize

rwanda - 9/10/2016 saa 07:54

UMUNTU WITWA BUGEGE NIWE uvuze ibintu bigaragara ko afite experience kbs!
Kanda hano umusubize

mujawiyera - 9/10/2016 saa 07:03

arko se koko nkabantu bifuza Intambara ubwontabwoba mubamufite icyiza cysyo nikihe ntamakuru mufite gusa ndabagaye cyane.
Kanda hano umusubize

kayiranga - 10/10/2016 saa 19:19

barigutinda nibagire vuba bakozanyeho
Kanda hano umusubize

Putine - 9/10/2016 saa 03:32

Nibarwane mae tumene abo banyamerica bigize ibihanganjye batigeze babonako isi yahindutse ko ubukungu bwabo buri mumaboko ya arabiya sawudite batigeze bamenya isi uko iteye ubaza imigabane y'isi kubana barangije ayisumbuye bakakubwira ubwongereza..baze tuzabakubita kahave.
Kanda hano umusubize

BURIYA KANDI WABONA HAVUTSE UNDI GENERAL WUMUSAZI NKA HITREL AGASHOZA IYAGATATU?
Kanda hano umusubize

umukristo - 8/10/2016 saa 15:46

Umva bavandimwe.Ibyanditswe bifuza iki? 1.Yesu azaze kandi mbere ye hazaba impuha z'intambara; 2.Ubuhanuzi bwa William Marion Branham bwerekana ko intambara ya 3 (Bible iyita Hermagedon)izaba aruko: a. Itorero ryazamutse b.Umugore azabanza ategeke America c.Ahitwa Los Angeles muri America hazarigita kubera ibyaha by'urukozasoni bizahera d.Russia ifite isezerano rikomeye n'Imana.Niyo izarengera Abera b'Imana ku Isiah e.Uburayi bugomba kuzakomera cyane (politically ) kugira ngo Vatican izakore akazi kayo ko kurenganya Abera.Ibi bizaba Izamurwa ryarabaye Nta minsi isigaye kuko Madame Bill Clinton naba US President hazaba hasigaye gusa 1 sign y'ubuhanuzi bwa Branham (Kurigita kwa Los Angeles). Muntu usoma inkuru Nandi Tse IHANE UBATIZWE MU IZINA RYA YESU.Amen
Kanda hano umusubize

Yuli - 12/10/2016 saa 22:58

Ssebo oba Nyabo, tomanyi eby'oli kulimba awo! Ibyo uri kubeshya aho ntabyo uzi! Inshuro nyinshi mwagiye muhimba ubuhanuzi bugafata ubusa, mushingira ku marangamutima yo gusebanya no gusebya andi madini ngo namwe murahanuye! Umugore uvuga uzategeka USA ubona arihe koko? Iyo Vatican uvuga ngo izarenganya abera izaba ibashakaho iki? Mwagiye mureka ubushotoranyi mugakorera Imana mubeshya ko muzi! Que Dieu vous donne de comprendre ce que c'est la sagesse!
Kanda hano umusubize

kambare - 25/10/2016 saa 10:48

UBUHANUZI BWOSE BW,UKO IBINTU BIZAGENDA BILI MURI BIBLE YOHANA YARABYERETSWE ATEGEKWA KUBYANDIKA UWO BRANAM WANYU MUGENDERAHO MUZUMIRWA NIMUBONA NTAHO MUGIYE! ESE UBUNDI MUZABA MUGIYE ? GUKORA ? MUJYA MUSOBANUKIRWA 'UMUGAMBI W'IMANA IJYA KUREMA ISI? ESE HARI AHO YARI KWIGERA IJYANA ABANTU? MUKENEYE GUSOBANUKIRWA NAHO UBUHANUZI BWABANTU MWIRIRWA MUPFUNDIKANYA MUBUVEHO, MWIGE BIBLE MUCE BUGUFI NIBYO MUKUNDA IMANA MUFITE NISHYAKA ARIKO RITAVA MUBWENGE
Kanda hano umusubize

Aime - 8/10/2016 saa 13:50

Yabaye c bakaza no muri Africa bakaduha ikiraka tukagorora iminsi n'amaboko
Kanda hano umusubize

- 9/10/2016 saa 14:10

ubonye ibyo ugororeramo imitsi nawe siwowe
Kanda hano umusubize

Bahat - 2/11/2016 saa 19:27

Urimbwa Ubonye Ichowifuza
Kanda hano umusubize

john john - 8/10/2016 saa 13:08

Ariko njye abantu muransetsa! Ngo nibakocorane? Hahaha ariko mushobore kuba mutazi intambara y' isi icyo ari cyo! None se nibakocorana wibaza ko nta ngaruka bizagira ku migabane yose yisi cyane cyane Africa itunzwe na biriya bihugu? Cyangwa mwibaza ko ibindi bihugu bishyigikiye US bizayitererana mu ntambara? Kandi no ku ruhande rw' Uburusiya n' Ubushinwa niko bizagenda! Isi ikaba iragurumanye kandi koko mu gihe gito! Mwikwifuza iriya ntambara kuko twese iratugiraho ingaruka kandi zikomeye ahubwo nimureke dusenge dusaba ko itaba nahubundi umunsi w' imperuka nitwe tuzawiha pee!
Kanda hano umusubize

- 9/10/2016 saa 13:22

Uwonimbwa Ntazintambara
Kanda hano umusubize

Samantha Lindsay - 10/10/2016 saa 08:12

Warwanye iyihe congo1,2 wowe iyo uzi niyihe? uretse iya magambo!!/!!
Kanda hano umusubize

Amigo One - 8/10/2016 saa 09:01

We sha Bobo. Nta utanga icyo adafite. Uriyemera cyane kandi nawe ukwiye gukosorwa kuko imyandikire yawe irakocamye. bandika ngo "uri umurundi" ntibandika ngo "urumurundi"
Kanda hano umusubize

I&M - 8/10/2016 saa 08:22

Bobo ko ufite itiku rirerire? Ndabona wihaye gushyanuka. Mindless!!!!
Kanda hano umusubize

I&M - 8/10/2016 saa 08:21

Bobo ko ufite itiku rirerire? Ndabona wihaye gushyanuka. Mindless!!!!
Kanda hano umusubize

Bgenge - 8/10/2016 saa 01:09

Mbere y'umwaka wa 1990, igihugu cy'u Rwanda cyabaga mu mahoro n'umudendezo ku buryo twese abari bakiri abana bato muri icyo gihe ntitwari tuzi intambara cg inzara icyo ari cyo. Twabaga muri MUVOMA, tugakora Animasiyo n'umuganda, tukarya ibishyimbo n'ibijumba tukabisomeza amata y'ikivuguto, tukarya imineke, inyama, ... ibisigaye tukajugunyira inkoko ibindi tukabiterana nk'umupira! Bakuru bacu n'ababyeyi bacu ku mugoroba bakigira mu kabari bagataha nijoro bihirika! Twagiraga amaradiyo yitwa MERA yashyirwagamo amabuye ya NATIONALI akamaramo hafi 1/2 cy' umwaka wose tutaragura ayandi. Izo radiyo MERA iyo zahanukaga hejuru y'inzu aho twazimanikaga zikubitaga ku rutare tugatoragura tugakomeza tukiyumvira amakuru nta nkomyi. Amwe mu makuru twakundaga kumva yavugwaga na AMABILISI SIBOMANA ni ay'intambara ya IRAN na IRAQ ndetse n'inzara mu gihugu cya ETIOPIYA. Ababyeyi bakadutekerereza iby'inzara za RUZAGAYURA, RUJUKUNDI, GAKWEGE... zo mu Rwanda rwo ha mbere tukumva ni nk'umugani uryoheye amatwi. Iyo ayo makuru yarangiraga, twabazaga ababyeyi bacu duti: "Mama, .. cg Papa,.. intambara isa gute?" Bakadusubiza bati: "ni umukara!" Tukongera duti: "naho se inzara isa gute?" Bati: "mwihangane muzayibona!" Muri 1990 Inkotanyi ziratera, maze muri 1994 Jenocide yirohamo, hanyuma mu kwa 7 uwo mwaka impunzi ziroha mu mashyamba ya Congo. Bukeye izindi zigera Centrafrique, Uganda, Burundi, Kenya, Sudani, Congo Brazza, Namibie, Zimbabwe, Malawi, Tanzaniya, Zambiya, Mozambique, Swaziland, ... kandi aho hose inyinshi zahagendaga n'amaguru ku manywa na nijoro, zirya ibyatsi, ibiti, ibyondo, amakakama, ikime cyo mu byatsi, inkari, ... amasasu, grenade, bombe, umuriro, indwara, urupfu, macinya, cholera, amarozi, ... ibyo byose biziri ku mutwe!!! Si jye wahera. Rero bavandimwe mwese mwifuza intambara ya 3 y'isi, sinabarenganya wenda mwese mwavutse nyuma ya 2000, ariko twebwe twabonye intambara icyo ari cyo mureke tubahanure, musigeho kwifuza icyo cyago kuko nubwo bwose ibisasu by'iyo ntambara bizaba byesurana kure y'igihugu cyacu ariko ingaruka zo zizagera ku isi yose kandi zizaba zikomeye kurusha intambara ubwayo. Mbwira abumva ni umwana w'i Rwanda!
Kanda hano umusubize

Ngezahaga - 11/10/2016 saa 13:37

Nanjye nti Guma gums,nguko ukuri ab'ubutegetsi bwo mu Rwanda rw'ubu badashaka kumva kuvugwa!Abo Ni nabo kandi bashoye u Rwanda mu ntambara yabyaye genocide.Bahora rero barota intambara,imfu z'abantu nibyo byishimo byabo.Twisengere Imana tuyisabe amahoro,naho bo amatwi yabo ntiyumva ijambo "amahoro".
Kanda hano umusubize

Celestino - 7/10/2016 saa 21:16

Intambara yagatatu yisi ibaye ONU ntacyo yabarakoze.ntabwo yaba yarageze kushingano zayo.imana iturinde
Kanda hano umusubize

Matata - 7/10/2016 saa 20:23

Ndagaswi ubona bakocoranye nonaha natwe tukikiza abarezi
Kanda hano umusubize

- 8/10/2016 saa 15:59

wowe urikinira ntabwo Uzi intambara .urukumva wowe yagusiga itaguhitanye se?
Kanda hano umusubize

- 9/10/2016 saa 13:30

ese sha ubwo urumva ufi ubuhe bushobozi bwo kwikiza abandi icyakoze ntawakurenganya niko ubugoryi bwawd bungana ubwo wowe uvuga ibyo usibye n'imbunda wari wafateho n'umuheto??ese ubundi uzi uwo ushaka kwikiza akurusha bingana iki?wihangane gusa ubundi sinakabaye nsubiza umuginga nkawe gusa hari uwo uzazanaho igikoma akimene
Kanda hano umusubize

Eazone - 7/10/2016 saa 17:16

Mubareke bahondane izo bwa gusa baratinze weeee ni mziki tu buuu diiii ayiweee twataramye baratinze nikera afurika irwana yonyine batuje nibagire ningoga turebe abagabo
Kanda hano umusubize

kantengwa - 7/10/2016 saa 15:34

BAKOCORANE NDEBE UKO NANJYE NIKIZA ISHYANO BANSHUMURIJE IGAKORA AMAHANO!!BABE BAHUGIYE MWIHANGA BAZASHIDUKA NIKIJIJE IMBWA NANJYE.
Kanda hano umusubize

Eazone - 7/10/2016 saa 17:07

Iryo shano ninde Ra si ibwa zabarundi + Congo sha babaye bahuze gato ayiweee twabakubitagura vuba vuba bagasanga amateka ziriya bwa sha nibasekurane ziriya bwa zongere zibwejure tukwereke
Kanda hano umusubize

- 9/10/2016 saa 13:35

yewe yewe tuza sha,ushobora guhubuka wigize igufa iyo mbwa ikakuguguna genda gacye rero.
Kanda hano umusubize

kantengwa - 7/10/2016 saa 15:34

BAKOCORANE NDEBE UKO NANJYE NIKIZA ISHYANO BANSHUMURIJE IGAKORA AMAHANO!!BABE BAHUGIYE MWIHANGA BAZASHIDUKA NIKIJIJE IMBWA NANJYE.
Kanda hano umusubize

kantengwa - 7/10/2016 saa 15:34

BAKOCORANE NDEBE UKO NANJYE NIKIZA ISHYANO BANSHUMURIJE IGAKORA AMAHANO!!BABE BAHUGIYE MWIHANGA BAZASHIDUKA NIKIJIJE IMBWA NANJYE.
Kanda hano umusubize

kantengwa - 7/10/2016 saa 15:34

BAKOCORANE NDEBE UKO NANJYE NIKIZA ISHYANO BANSHUMURIJE IGAKORA AMAHANO!!BABE BAHUGIYE MWIHANGA BAZASHIDUKA NIKIJIJE IMBWA NANJYE.
Kanda hano umusubize

Felicien - 9/10/2016 saa 06:31

Iyo Mivugire Yawe Y'ikinyarwanda Ntabwo Ihwitse Habe Nagato,ese"imbwa Ni Bande?Ushatse Kuvuga?Ishyanose Bo Ni Bande?Ibyo Sibyo Sibyo Kurubuga Nkuru ,ndetse Nahandi Ujye Ukoresha Ikinyarwanda Gisobanutse.
Kanda hano umusubize

kantengwa - 7/10/2016 saa 15:34

BAKOCORANE NDEBE UKO NANJYE NIKIZA ISHYANO BANSHUMURIJE IGAKORA AMAHANO!!BABE BAHUGIYE MWIHANGA BAZASHIDUKA NIKIJIJE IMBWA NANJYE.
Kanda hano umusubize

Gamuza - 7/10/2016 saa 14:52

Wabona bakadukuraho ubukoloni badushyizeho bahugiye mukumarana
Kanda hano umusubize

Gisa innocent - 7/10/2016 saa 13:44

Nibarwane bumve uburyohe bwintambara baduhozamo twe Abanyafurika gusa nibyahanuwe ngo igihe umwami wikusi azahaguruka namagare akomeye namafarashi atere umwami wikaskazi. umwami wikaskazi azahaguruka nkaserwakira amutsembe misiri ntizongera kubaho ukuni ribiya naeptopiya bazamushagara ndetse abarabu bazamushagara nibyinshi twavuga
Kanda hano umusubize

NSENGIMANA Michel - 7/10/2016 saa 13:38

yebaba we uburusiya koko ubu burashaka iki? bwatanze amahoro
Kanda hano umusubize

NSENGIMANA Michel - 7/10/2016 saa 13:37

yebaba we uburusiya koko ubu burashaka iki? bwatanze amahoro
Kanda hano umusubize

ndikumana jmv - 7/10/2016 saa 12:54

ibi baragaragaza ko isi ijyeze kumusuzo....Yesu ati"hazabaho ibihe bigoranye...inzara ..intambara...indwara zibyorezo.. .nimwumva ibyo muzamenye ko kuza kwanjye kuri bugufi"
Kanda hano umusubize

bobo - 7/10/2016 saa 13:53

Bandika igeze and no "ijyeze"! Kuko bavuga kugera ntibavuga kujyera
Kanda hano umusubize

SHASTE NZAYISENGA - 9/10/2016 saa 13:49

Yesu Arage Ntagisigayepe!!
Kanda hano umusubize

Ganza - 7/10/2016 saa 12:37

Ibi ndabona biteye impungenge byarangiza isi kabisa usibye ko Bibiliya ivugako nta mwana wumuntu uzarangiza isi usibye Imana yonyine niho ibyiringiro biri kubayizera ubworero iyo ntambara ntizaba kuko Imana itegeka byose nabo bashaka gukurura intambara bitazabashobokera
Kanda hano umusubize

pp - 7/10/2016 saa 11:53

Kuki mwifuza ibibi? I byiza by intambara ni ibihe?
Kanda hano umusubize

Samantha lindsay - 7/10/2016 saa 13:30

Ikiza cyintambara niki kugabanya umubare wabo isi vidashoboye gutunga nyuma yintambara habaho ubuzima urugero iri terambere ryagezweho nyuma yiya2 hari ikigero cyabantu isi ifitiye ubushobozi bwo gutunga iyo barenze ubuzima buba bubi cyane (nkubu bwo muri iyi minsi)ubwo rero kugirango uubuzima bwishimirwe abantu bagomba kugabanuka abasigaye bagatangira ubuzima bushya ngicyo icyo intambara iba imaze ikiremwa muntu uko kiyongera niko kigenda gitakaza umwimerere wacyo (ubuhenebere bwamuntu) rwose iya3 irakwiye kuko hejuru ya milliyari10 abantu bazababakomokwaho nibihundugembe murabibona amatungo abyara ibisa nabantu NB.ibaye niyo njye uvuga ibiyaheraho ihitana ntacyo!!! Ntbwoba pe iratinze kandi mwibuke ijambo Rya EINSTEIN KO iya4 izarwanwa hifashishijwe inkoni namabuye intangiriro yabantu bumwimerere
Kanda hano umusubize

- 7/10/2016 saa 19:39

ubwose wowe itaguzinze
Kanda hano umusubize

MUKINA NINTAMBARA
Kanda hano umusubize

ruganzu nyamuheshera - 7/10/2016 saa 11:05

Nimusigeho izontambara mushoza nizicyi? Intambara irasenya ntiyubaka.
Kanda hano umusubize

ruganzu nyamuheshera - 7/10/2016 saa 11:03

Nimusigeho izontambara mushoza nizicyi? Intambara irasenya ntiyubaka.
Kanda hano umusubize

bobo - 7/10/2016 saa 13:56

Bavuga iki ntibavuga icyi. Kuki icyi bavuga igihe cy izuba rikabije
Kanda hano umusubize

Amigo One - 8/10/2016 saa 08:53

We sha Bobo. Ko mbona wigira umuhanga mu kwandika ikinyarwanda kandi mbona nawe utazi gukoresha utwatuzo? Kosora hagati ya cy n'izuba.
Kanda hano umusubize

muntuwimana - 7/10/2016 saa 11:00

Intambara zirasenya ntabwo zubaka kandi abanyabwenge bashobora kwirinda intambara zitari ngombwa.nerako hari igihe bishobora kuba ngombwa ko intambara ibaho kubera impamvu zo kwibohora no kurwanya akarenganye.Buriya se mubirebye neza mubona Izi ntambara zigiye kuvuka hagati ya USA,uburusiya,ubushinwa ,koreya atari izahanuwe Ku mpamvu zo kugirango isi irangire mwabona zibaye.
Kanda hano umusubize

Wilson - 7/10/2016 saa 10:59

Mana tabara iyisi kuko igez ahatemba
Kanda hano umusubize

- - 7/10/2016 saa 10:49

Iyi ntambara izaba iryoshye pe! Wabona Afurika igakira igitutu baduhozaho!
Kanda hano umusubize

ndayisenga martin - 7/10/2016 saa 13:33

Niba Tubwire niba izaba iri gutambuka online!!!!
Kanda hano umusubize

munderere - 15/10/2016 saa 17:07

Hahaha namba nawe rata urashaka kwirebera intambara imbona nkubone n inyumva nkumve nonese wiyibagije ko irikorana buhanga ariho turikura nubundi ubwo twazabisoma nyuma Mu mateka y isi
Kanda hano umusubize

Christopher - 7/10/2016 saa 16:20

Ese wibaza ko niramuka ibaye itazagira ingaruka kuri Africa?Ishobora no kwambuka ikagera muri Africa.Erega ni iyisi yose kandi na Africa iri kwisi.Gusa nta kintu gishobora kubaho IMANA itabishatse.Gusa umuntu ukunda gusoma Bibilia kandi akunda IMANA ntiyarakwiye gukangwa n'ibi bivugwa kuko ni igihe cyabyo.
Kanda hano umusubize

Bahati - 9/10/2016 saa 11:22

Naweurimbwa
Kanda hano umusubize

fkaaa - 7/10/2016 saa 10:37

nibagire vuba isi twayihaze kd kwiyahura ni cyaha
Kanda hano umusubize

max - 7/10/2016 saa 10:22

ntampamvu yo gutuma abarusiya nabashinwa bakujya hejuru USA!!uwabatsinze naho yagiye barase rwose turagushigikiye!!
Kanda hano umusubize

- 7/10/2016 saa 11:13

Uuhhhhhmm narinziko Africa aritwe tuberwa nintambara kum be nibihugu byibihangange abaho bararebana ayingwe?
Kanda hano umusubize

Ntihugwabayo - 7/10/2016 saa 12:45

Sha! Ntimukabyishimire Kuko Iyurugingo Rumwe Ngumubiri Rukomeretse Zose Zibazakomeretse.
Kanda hano umusubize

bobo - 7/10/2016 saa 13:58

Bavuga gushyigikira and no gushigikira. Urumurundi cg umunyamunyamu nakumva!!!!
Kanda hano umusubize

Xavier - 8/10/2016 saa 04:15

Bobo nawe wigize ukosora imyandikire kdi n'iyawe idahwitse. Ntibandika ahubwo bandika [uri umurundi ]
Kanda hano umusubize

Celestino m - 8/10/2016 saa 10:35

Habaye intambara yagatatu yisi ntacyo ONU yaba yarakoze.ntaho yaba itaniye na CDN.ndumva ibyiza ari diplomacy nubwumvikane naho kurwana ntanyungu yabyo.hagowe abanyafurika
Kanda hano umusubize

Samantha Whitewidow - 9/10/2016 saa 12:44

Ahubwo se wowe ibyo wanditse nibiki?N'ikinyarwandaphone ni Rukigaphone cg niNew kinyarwanda feke? Bobo ntukigire umuntu wacyane kururimi kandi wandika uburimi
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X