Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Intambara ya Siriya: Turukiya yishe abantu 25 mu bitero byo mu kirere

Abantu 25 bishwe mu bitero Turukiya ikomeje kugaba ku barwanyi b’aba Kurde mu mujyi wa Jarablus hafi y’umupaka na Siriya.

Ingabo za Turukiya zavuze ko zishe abarwanyi b’aba Kurde 25 mu bitero byo mu kirere zagabiye muri Siriya ku Cyumweru.

JPEG - 15.2 kb
Ibifaru bya Turikiya byinjira muri Siriya

Ariko hari n’itsinda riharanira uburenganzira bwa kiremwa muntu rivuga ko abasivile 35 n’abarwanyi bane bishwe n’ibitero ku Cyumweru.

Ntibisobanutse niba aya makuru yombi avuga ku gitero kimwe.

Ibi bitero bije ku munsi wa gatanu w’ibikorwa bya gisirikare byo guhiga abarwanyi b’umutwe wa Islamic State (IS) n’abarwanyi b’aba Kurde barwanira muri Siriya.

Ibifaru bya Turukiya n’ingabo zishyigikiwe n’inyeshyamba za Siriya zafashe ubutaka zikuye mu maboko ya IS ndetse n’abarwanyi ba YPG, inyeshyamba z’aba Kurde zishyigikiwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X