Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Burundi :Intumwa z’umuhuza Mkapa zagiranye ibiganiro n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi

Itsinda rigizwe n’intumwa 6 zari zoherejwe I Bujumbura mu Burundi n’umuhuza w’ibiganiro bihuza abarundi Benjamin William Mkapa zashoje ibiganiro byazo nyuma yo guhura n’abanyepolitiki bari mu gihugu ubu noneho zahuye n’abarwanya ubutegetsi ndetse n’amashyirahamwe adaharanira inyungu za politiki.

Nyuma y’uko guhura izi ntumwa zizahita zikora raporo y’uko ibiganiro byazo byagenze mu Burundi ari nacyo zizaha umuhuza w’ibi biganiro Benjamin William Mkapa.

PNG - 375.8 kb
Sibomana Thacien Umuvugizi wa UPRONA

Mu rugendo bari bamazemo icyumweru mu Burundi, izo ntumwa zari zije kwereka abo izo raporo zigeze kugira ngo hategurwe ibiganiro bishya bizahuza impande zitavuga rumwe mu Burundi.

Iyo raporo igomba kandi gushyikirizwa abakuru b’ibihugu bya Afurika y’u Burasirazuba mu nama ya 27 baherukamo. Izi ntumwa kandi zikaba zaraganiriye n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi hagamijwe gutegura indi gahunda y’ibiganiro.

Thacien SIBOMANA, umuvugizi w’ishyaka rya UPRONA ishami ritemewe n’ubutegetsi bw’Uburundi, akaba ari mu bavuganye n’izo ntumwa z’umuhuza Mkapa, yatangaje ko baganiriye n’izo ntumwa, bituma yizera noneho ko ibiganiro by’ubutaha bidakumira bishobora kuba mu gihe cya vuba.

Tubamenyeshe ko mu nama y’abakuru b’ibihugu bigize Afrika y’uburasirazuba iheruka kubera muri Tanzania, abo bakuru b’ibihugu basabye umuhuza ko yafasha gushaka w’ibibazo by’Uburundi, mu gihe kitarenze amezi atandatu. Tukabibutsa ko muri iyo nama, umukuru w’igihugu w’Uburundi, Petero NKURUNZIZA Atari ayirimo.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X