Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Inyeshyamba muri Siriya zakubitiye inshuro ingabo za leta muri Aleppo

Imitwe y’inyeshyamba muri Siriya iravuga ko yatsinze imirwano imaze ibyumweru igatsimbura ingabo za guverinoma mu mujyi wa Aleppo, mu byishimo byinshi.

Amakuru ava mu bantu bakorana bya hafi n’ingabo za guverinoma arahakana ko zatsimbuwe muri ako gace ahubwo ko ingabo za guverinoma zarwanyije inyeshyamba zizihatira gusubira inyuma.

JPEG - 27.4 kb
Abayobora imitwe itavuga rumwe na leta bavuga ko bafunguye izindi nzira zerekeza muri Aleppo

Impirimbanyi z’uburenganzira bwa kiremwamuntu ziba mu Bwongereza zavuze ko inyeshyamba zafatanyije n’abandi barwanyi bari mu burasirazuba bwa Aleppo.

Ariko bongeraho ko byagoye inyeshyamba gushaka inzira irambye yo kunyuramo.
Inyeshyamba zifatanyije n’indi mitwe irimo n’ushamikiye kuri al-Qaeda.

JPEG - 53.7 kb
Abanya Siriya bahuriye mu mihanda bishimira intsinzi y’inyeshyamba muri Aleppo

Mu kwezi kwa Karindwi, ingabo za guverinoma zafunze ibintu byose mu gace ka Aleppo gatuwemo n’abasivile bagera ku 250.000.

Rami Abdel Rahman, uyobora umuryango uharanira uburenganzira bwa kiremwamuntu ukorera mu Bwongereza, yavuze ko inyeshyamba zashoboye kubona intsinzi ariko ko inzira itizewe neza.

JPEG - 42.7 kb
Uyu mujyi wari umaze ibyumweru uri mu maboko y’ingabo za guverinoma

Ku wa gatanu, imitwe y’inyeshyamba yavuze ko yagabye ibitero ku birindiro bya guverinoma.

JPEG - 31.7 kb
Benshi bishimiye intsinzi y’inyeshyamba

Ariko ingabo za guverinoma zivuga ko zashegeshe inyeshyamba ndetse zirazikomeretsa cyane.

JPEG - 39.6 kb
Umujyi wa Aleppo utuwemo n’abasivile bagera ku 250.000

Hagati aho, Umutwe w’aba Kurde ushyigikiwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse n’abarwanyi b’Abarabu bafashe igice kinini cya Manbij, umujyi ukomeye wa Siriya, bawukuye mu maboko ya Islamic State.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

ABC - 8/08/2016 saa 16:21

Amerika irimo kubafasha kwatsa umuriro wo kwitwikira igihugu. Gusa ubu byaragaragaye ko abawucana n,abawenyegeza,bose basigaye bafatanya no kuwota
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X