Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Inzu yari yubakiwe Impunzi yatwitswe

Mu gihugu cya Autriche, ni ku mugabane w’u Bulayi, abantu bataramenyekana batwitse inyubako nshyashya yaherukaga kubakirwa abimukira hafi y’urubibi icyo gihugu gihana n’ibihugu by’Ubudagi na chekoslovakiya.

JPEG - 19.8 kb
Inzu yari yubakiwe impunzi yatwitswe

Umuryango utabara imbabare ku isi, Croix Rouge watangaje ko abantu 48 barimo basaba ubuhungiro muri Autriche aribo bari bagiye kwimurirwa muri iyo nyubako mu byumweru bibiri biri imbere.

Abategetsi ba Autriche batangaje ko iyo nyubo yari ahitwa Alten-felden mu majyepfo y’icyo gihugu yatwitswe mu ijoro ryo kuwa kabiri rishyira ku wa gatatu.

Croix Rouge igereranya ko ibyononekaye byari bifite agaciro kangana n’ibihumbi 335 by’amadolari kandi ikavuga ko igiye kubaka indi nyubako muricyo kibanza.

Jean Pierre

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Edward - 2/06/2016 saa 20:48

Biababaje iki nigikorwa cyubunyamanswa .
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X