Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Irani igiye kugura muri Amerika indege ijana

Abategetsi bashinzwe iby’indege muri Irani batangaje ko bagiranye amasezerano n’isosiyete y’abanyamerika, Boeing, yo kugura indege zayo 100.

Mu kwezi kwa kabiri, Leta zunze ubumwe za Amerika zahaye uruhushya Boeing rwo gutangira kuganira na Irani mu rwego rw’ubucuruzi nyuma yaho Irani ivaniweho igice cy’ibihano yari yarafatiwe na Amerika.

Ibi byabaye nyuma y’amasezerano Irani yagiranye n’amahanga ku birebana na gahunda yayo yo mu rwego rwa nucleaire.

Irani imaze igihe ishaka gusimbura indege zayo zishaje kugirango ihe serivisi zinza abagenzi.

Mu kwezi kwa mbere, Irani yagiranye amasezerano n’isosiyete ikora indege mu Burayi, Airbus, yo kugura indege zayo zirenze ijana.

Kuwa kane abategetsi bo mu Burayi bavanye isosiyete y’indege ya Irani - Iran Air - ku rutonde rw’indege zitemerewe kwinjira mu kirere cyabwo.

Igihugu cya Iran cyari umwanzi ukomeye wa Leta ya Iran ku ngoma ya Mahmoud Ahmadinejad, gusa kuva aho hagiriyeho Hassan Rouhani, hajemo agacucu hagati y’ibi bihugu byombi.

Pierre

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

koko - 19/06/2016 saa 17:46

None se urasomye usanga atari inkuru? Ahubwo mubazi gusesengura ibyaIrani bibaza byinshi kurizo ndege 100 mu gihe mugiturage hali abakene benshi. Njye mba ibulayi nabonye doc kuli Arte tv ndumirwa.
Kanda hano umusubize

- 19/06/2016 saa 13:26

Igika cya nyuma kirimo ikosa
Kanda hano umusubize

samantha lindsay - 19/06/2016 saa 13:10

Ubwose. Uvuz'iki koko ubu iyi n'inkuru????!!!!
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X