Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Iraq yatangiye kunamira abishwe i Baghdad

Iraq yatangiye icyunamo cy’iminsi itatu ku bantu 165 baguye mu gitero cya Baghdad, igihe ikamyo yari ipakiye ibisasu yaturikizwaga muri uwo mujyi.

Umurwi wiyita Islamic State niwo watangaje ko wagabye icyo gitero.

Minisitiri w’Intebe wa Iraq, Haidar al Abadi, yahise atangaza ko bagiye gukaza umutekano mu miryango y’ umujyi.

Yavuze ko abashinzwe umutekano bakwiye kurekera aho gukoresha ibyuma bagendana byo gusuzuma ababa batwaye ibisasu, kuko ngo byagaragaye ko bidakora neza.

Uretse 165 bapfuye, abandi 225 barakomeretse, harimo abakomerekeye mu kindi gitero cyagabwe mu muji wa Karrada hafi y’umusigiti w’aba Shia mu gihugu hagati.

Jean Pierre

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

abdou saleh - 5/07/2016 saa 09:10

swali munijibu wanamwabudu nani??!
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X