Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Iryavuzwe riratashye: Abaserukiye CNARED batumye Leta y’Uburundi yanga ko ibiganiro bitangira

Abaserukiye Leta y’U Burundi hamwe n’ishyaka CNDD FDD mu biganiro byari bitegekanyijwe gutangira i Arusha kuri uyu wa kabiri banze kwicarana mu biganiro n’abaserukiye ihuriro CNARED rihuriyemo abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Petero NKURUNZIZA. Abo baserukiye Leta bavuga ko badashobora kwicarana n’abo baregwa ko bashatse guhirika ubutegetsi.

Willy NYAMITWE, ushinzwe itumanaho mu biro by’umukuru w’igihugu Petero NKURUNZIZA yatangaje ko abahagarariye Leta y’U Burundi batangajwe no kubona umuhuza yatumiye abantu bashakishwa n’ubutabera.

Abahagarariye Leta y’Uburundi bakaba basaba ko abashakishwa n’ubutabera bw’U Burundi bari muri ibyo biganiro babanza bagafatwa.

Kubera uko kutumvikana, umuhuza Benjamin William Mkapa ntiyabaye akivuga ijambo ryo gutangiza ibyo biganiro, akaba ahubwo yabwiye ababyitabye ko bishyizwe mu byiciro, kugira ngo abashe kumva impande zose ukwazo.

Pacifique NININAHAZWE, umwe mubagize uruhare rukomeye mu kurwanya manda ya gatatu ya Petero NKURUNZIZA, yatangaje ko igihe kigeze ko umuhuza yerekana ko yigenga, agahitami niba ibiganiro bihuza bose,cyangwa bihuza abashyigikiye umukuru w’igihugu Petero NKURUNZIZA gusa.

Ese abatumye Leta y’u Burundi yanga itangira ry’ibiganiro ni bande?

Abari i Arusha batumye Leta y’Uburundi yanga ko ibyo biganiro bitangira ni Pacifique NININAHAZWE, Yohani MINANI, Armel NIYONGERE, Gervais RUFYIKIRI, Leonard NYANGOMA, Pancrace CIMPAYE, Anicet NIYONKURU hamwe n’abahagarariye CNDD FDD iri ku ruhande rwa Hussein Radjabu, bose bakaba bari mu nzu y’inama i Arusha, ahategekanijwe kubera ibiganiro bihuza Abarundi.

Jean Pierre T.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X