Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

IS yigambye igitero cyahitanye abatinganyi 50 muri Orlando


Ibinyamakuru byo muri Amerika biravuga ko uwagabye igitero cyahitanye abantu 50 kigakomeretsa nanone abandi barenga gato kuri abo Omar Mateen ngo yari umunyamerika ufite inkomoko muri Pakistane ngo yari umuyoboke wa Islamic State (IS).

Omar Mateen w’imyaka 29, yari afite imbunda irekura amasasu menshi icyarimwe n’indi nto yari ifite iminwa ibiri irekura amasasu icyarimwe. Ngo izi ntwaro zombi nizo yakoresheje ubwo yarasaga mu rubyiniro rw’abatinganyi cyangwa abakora imibonano bahuje igitsina.

Uretse abagera kuri 50 bapfuye, abandi 53 barakomeretse cyane bakaba bavurirwa mu bitaro bitandukanye biri hafi ya Orlando muri Leta zunze Ubumwe za Amerika.

Mbere y’uko atangira kurasana n’abapolisi, uyu mugabo yari yafashe bugwate abandi bagera kuri 30. Gusa yaba ibinyamakuru byo muri leta zunze Ubumwe za Amerika yaba na Radio BBC nta na kimwe kivuga niba aba 50 yaba yarabarekuye.

Umutwe wa Is uvuga ko Omar Mateen ari umuyoboke wa Islamic kandi ko igitero yagabye cyari mu izina rya Islamic State naho Omar Mateen akaba yiyemerera ko ashyigikiye uyu mutwe w’iterabwoba.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Samantha lindsay - 14/06/2016 saa 09:34

Natwe turi abantu Ntidukwiye Kwicwa. Gutyo ngo. Nuko Tudahuje kuremwa Dukeneyeko Dufatwa nkabandi Twamaganye Abatwibasira nkaho Turi Ibivume
Kanda hano umusubize

kumiro - 13/06/2016 saa 16:24

nubwo uyu ibyo yakoze ari bibi kwica ariko kuba yishe abatinganyi ndumva uburemere bw' icyaha bazabworoshya kuko abo nibo batumye sodomu na gomora birimbuka none nibo kibazo isi ya none ifite
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X