Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Ishyaka ANC rishobora kuva ku butegetsi mu matora ya Perezida

Ishyaka Africa National Congress (ANC) riri ku butegetsi, ryatakaje imyanya myinshi ku buryo bukomeye kuva apartheid yarangira mu 1994. Uku gutakaza imyanya kurashushanya ko no mu matora ya Perezida ari imbere iri shyaka kuyatsinda bizarigora ndetse bamwe bakaba bemeza ko ari ikimenyetso cyo gutsindwa.

Kuri 92% by’amajwi amaze kubarurwa, nyuma y’amatora yo ku wa Gatatu, ishyaka ANC ryatakaje uduce tw’ingenzi twafataga nk’igicumbi cya Nelson Mandela, ryatsinzwe na Democratic Alliance (DA) ritavuga rumwe n’ubutegetsi.

Amashyaka yombi aregeranye mu majwi mu mijyi ya Johannesburg na Pretoria.
Ariko ANC iracyari ku isonga ku rwego rw’igihugu ku majwi 54%.

JPEG - 22.5 kb
ANC yatsinze ku majwi arenga 60% muri buri matora yagiyemo kuva apartheid yarangira

ANC yatsinze ku majwi 60% muri buri matora kuva ubutegetsi bwa gashakabuhake bw’ivangura rishingiye ku ruhu, buzwi nka ’apartheid’, bwarangira mu myaka irenga 20.

Ikigero cy’abatagira akazi ndetse na ruswa bivugwa kuri Perezida Jacob Zuma byanduje isura y’isyhyaka ANC.

Iyi mibare y’amatora y’uturere ishobora kuba ari yo ikomereye ishyaka riri ku butegetsi rya ANC kuva ryageza demokarasi muri Afurika y’Epfo mu 1994.

JPEG - 29.1 kb
Umuyobozi wa DA Mmusi Maimane avuga ko ishyaka rye ryahaye abaturage ubundi buryo bwo guhitamo

Nta gushidikanya ko ANC ikiri ku isonga ifite ubwiganze mu gihugu ariko ugushyigikirwa kuri kugenda kugabanuka. Ntishobora gukomeza kwizera ko abaturage b’abirabura bagize umubare munini w’abanya Afurika y’Epfo bazakomeza kuyitora buhumyi.

Ibi bishobora gutuma mu minsi iri imbere mu matora ya Perezida wa Repubulika iri shyaka riyatsindwa niba nta gikozwe vuba na bwangu ngo iri shyaka ryongere kugarurira abayoboke baryo icyizere.

JPEG - 30.1 kb
Iyi mibare y’amatora irasa n’itanga ikimenyetso cy’uko amatora y’umukuu w’igihugu azagenda muri 2019

Amajwi ya nyuma ategerejwe gutangazwa kuri uyu wa Gatanu mu masaha y’ijoro.
Mu masaha ya mu gitondo, ANC yari ifite 54% ikurikiwe na Democratic Alliance ku majwi 26% na Economic Freedom Fighters (EFF) ku majwi 7%.

Aya matora arabonwa nk’ikimeneyetso cy’uburyo perezida Zuma adakunzwe.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

sukuma - 5/08/2016 saa 16:50

NGIYO DEMOCRATIE. NTASHYAKA KAMARA. ABANDI NABO BAKAJYAHO, BAKEREKANA ICYO BARUSHA ANC.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X