Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Ishyaka CNDD – FDD ryisubiyeho ku gitekerezo cyo gupfobya Genocide yakorewe abatutsi mu Rwanda

Umukuru w’ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi, Gen Evariste Ndayishimiye, yaraye atangaje igitekerezo cyinyomoza itangazo iri shyaka riherutse gutangaza rigaragaza imvugo ipfobya ikanahakana Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Gen Evariste Ndayishimye yatangaje ko ishyaka CNDD FDD riri ku butegetsi mu Burundi ryemera ko habayeho jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka w’1994.

Ibi yabitangarije BBC mu gihe hari hashize iminsi mike ishyaka CNDD FDD risohoye itangazo rikubiyemo byinshi ndetse rinarimo amagambo ahakana akanapfobya jenoside yakorewe Abatutsi, ku bwe nk’umuyobozi mushya w’iri shyaka akaba ahamya ko yabayeho.

JPEG - 22.2 kb
Gen Evariste Ndayishimye umukuru w’ishyaka CNDD - FDD yisubiyeho

Abi abitangaje mu gihe umuyobozi mukuru w’urwego rushinzwe kurwanya jenoside muri ONU yari yatangaje ko ibyo ishyaka CNDD FDD ryatangaje birimo gupfobya jenoside yakorewe Abatutsi igahitana inzirakarengane zirenga miliyoni mu gihe gito.
Gen Evariste Ndayishimiye yagize ati: “ni abantu baba bashaka gukabya ijambo ngo bashyire u Burundi mu ngorane, Leta y’u Burundi iremeza ihonyabwoko ryabaye mu Rwanda kuko isanzwe ari imwe mu ma Leta agize ishyirahamwe mpuzamakungu Loni”.

Akomeza avuga ko Leta y’u Burundi yashyize umukono ku masezerano yose y’umuryango w’abibumbye (ONU) harimo n’arwanya ihohoterwa iryo ariryo ryose rikorerwa ikiremwamuntu nka jenoside.

N’ubwo uyu munyamabanga nshingwabikorwa yemera ko habayeho jenoside yakorewe Abatutsi, hari hashize iminsi mike Perezida w’Inteko Ishingamategeko y’i Burundi, Pascal Nyabenda wari na Perezida wa CNDD-FDD avuze ko Jenoside ivugwa mu Rwanda ari ibihimbano by’imiryango mpuzamahanga.

Iyi mvugo yatangajwe n’uyu muyobozi w’iri shyaka, yashenguye imitima ya benshi mu Rwanda kumva aho u Burundi nk’igihugu cy’igituranyi gikoresha imvugo nk’iyi iganisha ku guhakana aya mahano yabaye bose bareba, gusa Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside CNLG ikaba yaramaganye yivuye inyuma iyi mvugo ya Pascal by’umwihariko inashima akanama ka Loni kagaye iyo mvugo ye.

Gen Ndayishimiye watangiye kugorora imvugo mugenzi we yari yakoresheje ipfoba jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, yatorewe kuyobora CNDD FDD mu cyumweru gishize akaba yari amaze amezi agera kuri 2 asezeye mu gisirikare cy’u Burundi.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 29/08/2016 saa 12:25

mukwiye kwihana mwese kuko mupfa ubusa aha kw'isi twese siwacu. nimutihana muragowe yesu kristo agiye kuza vuba nimwihane mureke kuba abisi kuko yesu niyaramuka aje ntabwo ari isi gusa n'ijuru rizotigita
Kanda hano umusubize

egide - 29/08/2016 saa 16:19

ivyo cane kok aha kwisi siwacu twese turingenzi.
Kanda hano umusubize

Ruryi - 29/08/2016 saa 12:16

Niko wa muntu we! Perezida wanyu ni nde wamwishe? Ayo mateshwa wayabajije Abajepe na Bagosora, uranjwa ni iki?
Kanda hano umusubize

Edgar - 29/08/2016 saa 09:33

Ngo yemera ko mu Rwanda habaye ihonyora bwoko !!! ngo nabo nabanyamuryango ba UN, iyi mvug0 igaragaza ko uyu mu Général ntaho atandukaniye nuwo asimbuye. Ahubwo abikoze kubera ko umuryango mpuzamahanga watangiye kwamagana iyi Reta n'ishyaka ayoboye. Ikindi babaye abagabo bakwihangana bakarwana nibibazo byabo kuko reta y'uRwanda bayiteze impande z0se barayibura, nibihangane barekeraho.
Kanda hano umusubize

Edgar - 29/08/2016 saa 09:33

Ngo yemera ko mu Rwanda habaye ihonyora bwoko !!! ngo nabo nabanyamuryango ba UN, iyi mvug0 igaragaza ko uyu mu Général ntaho atandukaniye nuwo asimbuye. Ahubwo abikoze kubera ko umuryango mpuzamahanga watangiye kwamagana iyi Reta n'ishyaka ayoboye. Ikindi babaye abagabo bakwihangana bakarwana nibibazo byabo kuko reta y'uRwanda bayiteze impande z0se barayibura, nibihangane barekeraho.
Kanda hano umusubize

simaragide - 29/08/2016 saa 09:33

dore General sha uzi siyasa ureke kiriya 'kigoryi cyumusivili cy'igihubutsi. uretse ko nta n'igitangaza kirimo, jenoside yo mu Rwanda yakozwe n'abarundi, interahamwe n'ingabo za Habyara
Kanda hano umusubize

dany - 29/08/2016 saa 08:22

Ariko mwazareste izo ngegera za barundi tukazereka ko tutiganye, uzi kumara umwaka wose batumokera mugutwi tukihangana, ariko disi nabo ubanza batuzi kuko sindumva uwayobye ngo yambuste umupaka arasa nimureke dukomeze tubihanganire ntakundi bamokera iwabo gusa iriya ninzara iba ibasya amara
Kanda hano umusubize

Habino - 30/08/2016 saa 07:52

Mugiye kumara umwaka muribwaribwa.
Kanda hano umusubize

kagenga - 28/08/2016 saa 22:25

ubundi c ko mbona yavze ihonyabwoko hari mubona yigeze avuga ijambo umututsi? “ni abantu baba bashaka gukabya ijambo ngo bashyire u Burundi mu ngorane, Leta y’u Burundi iremeza ihonyabwoko ryabaye mu Rwanda kuko isanzwe ari imwe mu ma Leta agize ishyirahamwe mpuzamakungu Loni”.
Kanda hano umusubize

Bagabo - 28/08/2016 saa 20:46

Interahamwe na Nkurunziza sibo bicanyi bonyine kuko mbere y'uko babaho abantu barishwe ndetse n'ubu no mu duce batarimo ubwicanyi burakorwa! Murambwira muti ni ingengabitekerezo! D,accord! Ariko se amaherezo azaba ayahe? Niba abahutu bica abatutsi,abahutu bo bicwa na nde? Muti ntitubizi cyangwa ntabicwa! Okay! Wabifata uko ushaka bitewe n'uruhande wibonamo ariko jye mbona igikwiye ari ukumvikana tutaramaranira muri iyi ntambara y'amoko itazigera igira uyitsinda! Hari imvugo y'umwe mu baperezida bayoboye u Burundi(Major Buyoya) ntazigera nibagirwa! Yigeze yavuga mu mbwirwaruhame ye ngo"Nta muntu wigeze atsinda intambara y'amoko!" "Personne n,a gagné la guerre ethinique!" icyatumye avuga atyo sinkizi ariko nasanze yaravunze ukuri (according to our experience as rwandan people.)
Kanda hano umusubize

Sindambiwe - 29/08/2016 saa 09:43

ICYO NZI CYO NI UKO UKURI UKUZI WA MUGABO WE, N'UBWO WAKWIRENGAGIZA CG UGAHAGARARA KU RUHANDE WIFUZA KUBAMO CYANGWA RUGUFITIYE INYUNGU!
Kanda hano umusubize

Giti - 28/08/2016 saa 19:33

MacRae iyo ntambwe uhaya yarahongotse amenyo. Aho mwavugiye ko muribwaribwa ko ntarabona ico mukoze. Twamaze amezi abiri t
Kanda hano umusubize

Giti - 28/08/2016 saa 19:33

MacRae iyo ntambwe uhaya yarahongotse amenyo. Aho mwavugiye ko muribwaribwa ko ntarabona ico mukoze. Twamaze amezi abiri t
Kanda hano umusubize

jean malabo - 28/08/2016 saa 19:10

Hello ,amahoro kuri ibihe kizagera n'intama n'intare biking hamwe ntawikanga.
Kanda hano umusubize

jean malabo - 28/08/2016 saa 19:06

Nibyiza kuvuga ibyo utereka kandi nibyiza umuntu wese ubwo burenganzira usibye mukarere bisa ngaho hari bamwe babufite kurush'abandi.Igihe kigomba kuzagera ngo abantu bavuge nta nkota irikugakanu,intare ntivuge yonyine ahubwo n'intama zitagira uzirengera zivuge.Amahoro muri Bose.
Kanda hano umusubize

Mugabo - 28/08/2016 saa 17:55

Habuzemo imbabazi. None Yezu yatwigishije gukunda abatwanga no gusabira abadutoteza. I None abandi ngo muzatubona!!!!!!!!! Muri ba nde?
Kanda hano umusubize

Mugabo - 28/08/2016 saa 17:48

ibi bitekerezo habuzemo kwihanganirana. Nimuyoboke ijambo Kristu yuvuze ngo "mukunde abanzi banyu musabire ababatoteza. "
Kanda hano umusubize

muheto - 28/08/2016 saa 17:42

Nibyo koko ngo akarenze umunwa karushya ihamagara. Muzabaze histoir ya le Roi Midas avec des oreilles d'ane . Uwo mugenerali rero ndabona ahomera iyonkeje. Ubundi umugabo Nyamugabo yihindukiza mu kirago ntiyihindukiza mw'ijambo. Ndibuka Umupolisi w'umurundi wigeze gukubita umunyarwanda amukubitiye mu Kibitoke cya Rugombo amuhoye ubusa. umunyarwanda aramubwira ati: n' ubwo unkubise bwose umpoye ubusa, umenyeko iyanyimirije igucugitira.
Kanda hano umusubize

uri gito - 28/08/2016 saa 16:15

Gen Evariste , bamukoreje ibuye rishyushye, arabyanga. ihubuka ryanyu rizabakoraho. ejo bundi Agato yishe Impunzi mu Gatumpa , aba asimbukiye Ku ma Radio ngo FNL turabishe barya batutsi , hadateye kabiri amahanga atangiye kubimubaza , ati ngo reka reka ntabyo twakoze , Barundi bavuga bati akarenze umunwa kaba karenze impinga.
Kanda hano umusubize

McRae - 28/08/2016 saa 16:03

Akuzuye umutima gasesekara kumubiri, ijambo ry'umwimerere ''original'' niriza mbere. Ibyo kunyomoza ntagaciro umuntu y'abiha. Twabamenye uretse ko n'ubundi tutari tubayobewe. Murarushywa n'ubusa mwaba DD mwe, murakina na Équipe mutazi. Muzakomeze no muri 2017 muzabona icyo akabwana kaboneye kumugezi. Qui s'y fosse s'y pique!! Izo nterahamwe nizo mbonerakure ntiluzomenya ko zabayeho. N'ukumenera inda ku gikumwe umugani wa SYLVESTRE NTIBANTUNGANYA canke KUBAMESA umugani wanyu! Mubandanye mucokoze INTAMBWE ''Intare'' umunsi yavyuye umugara muzobura aho muhungira. À bon entendeur salut ! Ulio nasikio usikie, agapfa kaburiwe n'impongo
Kanda hano umusubize

kaka - 28/08/2016 saa 15:57

Ijambo ni irya mbere "akarenze umunwa karushya ihamagara" ndumva ariko umugani w'ikinyarwanda uvuga. Murarwana n'ubusa isi yarababonye nibura byahamije ibiri mu mitwe yanyu umunsi inkuba yabakubise muzumirwa sha!
Kanda hano umusubize

Emmaus - 28/08/2016 saa 13:49

Ntacakivuna kuko ivyo abibeshuj kuko yumviseko ONU yafash iyamber mukubiyamiriza kumvugo bakoreshej
Kanda hano umusubize

Imanizibyose - 28/08/2016 saa 13:17

Murabeshya imvugo yanyu yakugoreka amagambo muhishira interahamwe zatumariye abantu namwe ubwanyu mwarabigizemo uruhari none mukaba murikwica inzirakarengane ngo muriko murihorere imana izobibabaza
Kanda hano umusubize

Ntamacyemwa - 28/08/2016 saa 17:45

Nibyiza cyane kuba leta y ubundi yisubiraho wowe uvuga interahamwe, ntanterahamwe zicyibaho abana bimyaka 15/20 nibo wita interahamwe ntuzongere kuvuga iryo jambo.
Kanda hano umusubize

muheto - 28/08/2016 saa 17:58

Nibyo koko ngo akarenze umunwa karushya ihamagara sinzi niba Uwomugabo Pascal azi Histoire y'umu coiffeur wa Roi Midas qui avait des oreilles d'ane. Naho uwo mu generali arahomera iyonkeje. Ngo Umugabo nyamugabo yihindukiza mu kirago ntiyihindukiza mw'ijambo keretse injajwa. Ndibuka umutegetsi w'umurundi wigeze gukubitira umunyarwanda mu Kibitoki cya Rugombo, amusagariye. Umunyarwanda aramubwira ati; n'ubwo unkubise bwose umpoye ubusa, umenye ko iyanyimirije igucugitira.
Kanda hano umusubize

Obama - 28/08/2016 saa 22:33

Mweho umu president wacu mwishe mwibaza ko atarumuntu vuga make sha bizogufasha
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X