Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Ishyamba si ryeru hagati Kayumba Nyamwasa, Twagiramungu Faustin na Maj Dr Rudasingwa Theogene

Twagiramungu Faustin aherutse kwadukana imvugo “abateruzi b’ibibindi” yumvikanye cyane ndetse agenda ayigarukwaho kenshi , ashaka kuvuga abagaragu b’abandi. Iyi mvugo Ngo Twagiramungu yayivugaga ashaka kuvuga abantu yitaga abahutu bo muri RNC ngo bashinzwe gucyeza abayobozi ba RNC kuko batari bafite ijambo. Iri jambo rikaba ryatangiye guteza impagarara hagati ya Dr Rudasingwa Theogene, Kayumba Nyamwasa na Twagiramungu.

Ijambo Abateruzi b’ibibindi muri RNC ryakoreshwaga ku bantu badafite ijambo, Rudasingwa akabahuza n’“abahutu” avuga ko bapfukiranywe n’agatsiko ka Kayumba.

Kayumba yigaramye utwo dutsiko ndetse ko kuva yashinga RNC atigeze atumenya. Ashinja Dr Rudasingwa ingengabitekerezo y’amoko n’igitugu no kwifashisha imvugo zigamije gutera ubwoba ndetse no kubiba urwango.

JPEG - 19.1 kb
Ijambo ry’abateruzi b’ibibindi ryazanywe Twagiramungu Faustin ryateje umwiryanye muri RNC

Ati “Igihe utangiye kuvuga ngo agatsiko k’Abatutsi bahoze ari abasirikare . Ngo umuntu umwise umwanzi w’abandi bantu, ugahindukira ngo agatsiko k’abateruzi b’abahutu. Izo mvugo zituma ibintu by’ubwoko bihabwa agaciro katari ko.”

Yongeye ati “Guhaguruka ukavuga ko uriya ntacyo avuze, ngo ni umuteruzi w’ibibindi ni agatsiko Niba turi abanyagatsiko ntacyo bitwaye abo twasigaranye nabo bazaduhabura, ubwo butsiko buhagarare.”

JPEG - 41.6 kb
Kayumba Faustin Nyamwasa ntiyashimishijwe n’ijambo abateruzi b’ibibindi

Niba turi abateruzi b’ibindi ubwo bazatureka noneho dukore akazi, kuko bizeye ngo bamwe ni abaporofeseri, abandi ni abaganga, ariko kwita abantu abateruzi b’ibibindi mbona birimo gukabya. Hakwiye kubaho kubahana.”

Yakomeje avuga ko iyi ari ingengabitekerezo ipfuye ya Twagiramungu Faustin bivugwa ko yayitoje Rudasingwa Theogene kugira ngo RNC baryane. Ngo ibi byatumye muri RNC havuka urusobe rw’ibibazo rukomeje gutangatanga ku buryo , ku buryo abari abayobozi bayo batangiye kuyiburira icyerekezo.

New RNC iyobowe na Dr Rudasingwa Théogene wungirijwe na Joseph Ngarambe wari usanzwe ari umugenzuzi mukuru wa RNC hanyuma Jonathan Musonera wari umwe mu bakomiseri icyenda ba RNC yagizwe Umunyamabanga wa New RNC.

JPEG - 15.6 kb
Maj Dr Rudasingwa ngo yashyigikiye ijambo Abateruzi b’ibibindi ryazanywe na Twagiramungu Faustin

Amashyaka avuga ko arwanya leta y’u Rwanda anengwa kutagira umurongo ufatika wa Politiki cyane ko amenshi abarizwa hanze y’igihugu, ndetse nka RNC ikaba igizwe n’abashakishwa z’inzego z’ubutabera ngo baryozwe ibyaha bakekwaho basize bakoze mu gihugu.

Urugero ni Kayumba Nyamwasa na Theogene Rudasingwa na mukuru we Gerald Gahima bashinze RNC mu 2010, nyuma yo guhunga kubera ibyaha n’amakosa akomeye byagiye bibagaragaraho ndetse bamwe bakabihamywa n’inkiko.

Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Misagara - 9/08/2016 saa 18:00

Byaba byiza mutubwiye igihe twagiramungu yakoreshereje iryo jambo nigihe abo muri RNC barivugiye kugirango tuvaneho urujijo nkubu mushyizemo na Twagiramungu kandi Context ntaho ihuriye.
Kanda hano umusubize

- 21/11/2016 saa 19:29

MUGISAGARA
Kanda hano umusubize

Nkurunziza Damien - 9/08/2016 saa 13:04

Apuu... Mbega Abagabo! Ni Musubiranemo 2.
Kanda hano umusubize

cyane - 9/08/2016 saa 07:23

Gutora abana ba boss no kumushakira amashyi n'amajwi ni byo byasimbuye guterura ibibindi. Byose ni ugucinya inkoro; kandi birakorwa si ibanga! AKARIMI SKILLS.com
Kanda hano umusubize

cyane - 8/08/2016 saa 16:18

Urubyiruko ni nde urwitayeho se kandi nta bibindi n'imbehe rugira? N'urutekerejeho azana ibirori cg imikino nk'aho bazaguma mu bwana. Abandi bakarutera ibipindi gusa! Our youth is either unattended or in the wrong hands. MYICT, take note!
Kanda hano umusubize

- 9/08/2016 saa 04:00

Haha nidange bagenzi mukwiriye guhinduka mugataha murwababyaye umutekano niwose
Kanda hano umusubize

Bagabo - 8/08/2016 saa 15:47

Iyi terime y'abateruzi b'ibibindi yo rwose irandangiza! Uyu munyamakuru nawe uyigaruye arampemukiye kuko ubushize narasetse ku buryo nubu numvaga imbavu zikibabara! Ntabwo nshaka gusebya uyu mukambwe ariko uwamumpera Doctorat muri Science yo gutanya abantu' divisionistism' niba ariko umuntu yayita! Mbere ya 94 yadukanye ijambo 'Rukokoma' ribyara 'power' hanyuma power ibyara genocide none iri ry'abateruzi b'ibibindi naryo muzarebe icyo rikora mubiyita ngo opposition nyarwanda ikorera mu mahanga! Ejo abo bateruzi bashobora kwiyumviriza bagashinga iryabo RNC bakayisigira kayumba n'abandi basangiye iyo ideology yo kwikoreza abandi ibibindi!Abagera kuri uyu musaza bazamumbwirire ko ko dukeneye imvugo zijyanye n'igihe ibibindi abenshi ntibakibikoresha abandi ntibanabizi kandi umunyepolotike mwiza ni utekereza cyane ku rubyiruko rwo mizero y'igihugu.
Kanda hano umusubize

Niyonzima Almas - 8/08/2016 saa 18:52

Mubyukuri Uwavugako Bariya bagabo Nabubwabo Batumvikana, Ntiyaba Abeshye! Ahubwo Batashye Bakareka Kugayana? Iriyamvugo Haricyihatse.
Kanda hano umusubize

cyane - 8/08/2016 saa 14:42

Abantu bakiri ku rwego rwo hasi, baganira ku bantu (amatiku n'amazimwe). Abaciritse baganira ku byabaye (events). Ab'imyumvire yo hejuru bo baganira ku bitekerezo (ideas). Muri abo bavandimwe, ni bangahe bari mu rwego rwo hejuru rw'imyumvire? Wowe se uri mu kihe? Ngaha aho bipfira rero!
Kanda hano umusubize

amamala - 8/08/2016 saa 15:57

ayo maniga se arashaka guhigana koko ahaaa bose barabisjoboue ye
Kanda hano umusubize

Alphonse - 8/08/2016 saa 17:57

Suguhigana Ahubwo Twe Tubona Aba Banyeporitike Batazi Urwanda Aho Ruvuye Naho Rugeze!
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X