Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Ishyamba si ryeru muri amwe mashyaka arwanya ubutegetsi bw’u Rwanda aba mu buhungiro (igice cya 1)

Amwe mu mashyaka arwanya ubutegetsi bw’u Rwanda mu buhungiro akomeje kugaragaza ko ibyo akora atabizi ahubwo afite izindi nyungu yibereyemo nko kuguma kwitwa impunzi n’ibindi. Ikindi gikomejwe kwibazwaho ni umurongo aya mashyaka agenderaho kuko aho kwiyubaka arushaho kwisenya no guhora mu macakubiri.Muri iyi nkuru Imirasire.com irabagezaho ubusesenguzi mu gucikamo ibice mu ishyaka RNC.

Nyuma y’aho RDI Rwanda rwiza ishyaka rya Faustin Twagiramungu ricitsemo ibice bamwe bagahitamo kwitahukira barimo Me Evode Uwizeyimana naho uwitwa Ismael Mbonigaba we agakurikiranwaho ibyaha byo gufata ku ngufu abagore n’abakobwa, ahongeye kuvugwaho ubwumvikane buke bwatumye ishyaka ricikamo ibice bitatu ni muri RNC.

Iri shyaka ryahozemo abahoze ari abategetsi bakuru mu gisirikare no mu butegetsi bwa gisivili mu Rwanda ubu rirabarizwaho ibice bitatu bigizwe n’igice cya RNC South Africa iyobowe na Kayumba Nyamwasa. Iyi RNC ihuje abayoboke baboneka mu bice by’ibihugu bigize Afurika y’amajyepfo.

JPEG - 29.5 kb
Kayumba Nyamwasa ayoboye RNC yo mu karere ka Afurika y’Amajyepfo

Hari ikindi gice kigizwe na RNC Belgique igice kiyobowe na Major Higiro wahoze mu ngabo za RDF. Iki gice kigizwe n’abarwanashyaka ba RNC baba ku mugabane w’i Bulayi. Iki gice nacyo cyacitsemo ibice bibiri bigizwe n’igice gishyigikiye Kayumba Nyamwasa n’ikindi gice gishyigikiye Dr Majoro Rudasingwa Theogene.

Iki gice kivugwaho gukorana bya bugufi n’ibyiswe’ Ihuriro rishya RNC (New RNC) ryashinzwe na Dr Majoro Rudasingwa Theogene nyuma y’aho atumvikanye na Kayumba Nyamwasa ku bijyanye n’amatora.

JPEG - 33.6 kb
Maj Dr , Rudasingwa Theogene washinze New RNC yigumuye kuri RNC

Iki gice cya gatatu cyiswe New RNC gikorera muri Leta Zunze ubumwe za Amerika kikaba kigizwe n’abavuye muri RNC baba muri Amerika na Canada. Iki gice nk’uko twigeze kubivuga hejuru gikorana n’igice cya RNC mu Bulayi cyicyiyitirira RNC ariko kitavuga rumwe na RNC ya Kayumba Nyamwasa.

Iki gice nanone kivugwaho kuba cyarifatanyije n’igice cya kabiri cya FDU Inkingi Europe cyigumuye kuri FDU ya Ingabire Victoire. Iki gice kiyobowe na Eugene Ndahayo.

JPEG - 35.7 kb
Ndahayo Eugene wavuye muri FDU Inkingi ashinga irye ryifatanyije na New RNC

Abasesengura iyi politiki y’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwo mu Rwanda bamwe bavuga ko aya mashyaka ntaho azagera kuko atagaragaza icyo aharanira ahubwo usanga akenshi na kenshi yibera mu macakubiri no gucikamo ibice gusa.

Abandi bavuga ko icyaba kibitera cyaba ari ubukene aya mashyaka afite ndetse no gushaka impamvu ifatika ituma bibera mu buhungiro.

Ibi nitwabitindaho gusa ikizwi n’uko aya mashyaka adafite icyo arwanira gifatika ahubwo ko abenshi bayarimo basize bahunze igihugu nyuma yo gukatirwa n’inkiko zo mu Rwanda bazira ibyaha byemejwe nazo. Kuba barakatiwe ni bimwe mu bituma bakomeza kwihambira muri aya mashyaka adafite intego hagamijwe kwikingira kuba amahanga barimo yabirukanira ibyaha byemejwe n’inkiko.

Kuba muri aya mashyaka bituma bitwa ko ari impunzi za politiki impunzi zihabwa agaciro cyane n’ibihugu by’i Bulayi.

Ubu bari muri ibi bihugu byitwa ko ari impunzi za politiki aho kuba impunzi z’ibyaha zasize zikoze mu bihugu zikomokamo.

Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Kabera - 23/07/2016 saa 00:43

Mwa banyamakuru mwe niba mwandika inkuru mujye mucukumbura turabababariye ntabwo tubasaba gusoma ibitabo.Mujye muri goggle gusa.
Kanda hano umusubize

Mituro - 23/07/2016 saa 00:33

Ko mushyiraho Rudasingwa na Kayumba hanyuma ntumushyireho FDU inkingi? murabogamye kbs.
Kanda hano umusubize

Paul - 21/07/2016 saa 19:07

Aba Bahamya ibyo bavuga byashoboka ari uko isi ibsye Paradizo nkuko babyigisha. Ark se noneho mugihe ubwo buhanuzi buri muri Daniel butarahora urumva ubuyobozi atari ngombwa.
Kanda hano umusubize

Gakuru - 21/07/2016 saa 07:25

Ubwo urumamfu ruri kwitandukanya ningano ka turindire turebe iyo byerekera.
Kanda hano umusubize

Emmanuel - 20/07/2016 saa 21:33

Makoma aransekeje!,muzarokoka mwenyine bibamarire iki!?,ese ubwo abantu bose bapfuye wowe ugasigara byakumarira iki?,kuvanga imyemerere yawe na Politike n,ukuvangirwa!.
Kanda hano umusubize

Mwizerwa - 20/07/2016 saa 15:35

Ubu se koko byumvikane ko abantu bose bari muri ayo mashyaka bakatiwe n'inkiko? None se habura iki ngo amadosiye yabo ashyikirizwe ibihugu barimo hanyuma bafatwe barangize ibihano byabo?
Kanda hano umusubize

Pasi - 20/07/2016 saa 19:23

Bavandimwe Mwaretse Kwivanga Nubu Yobozi Bwiyisi Koyo Igiyekurangira -SOMA. .YESAYA. 24:4
Kanda hano umusubize

Peter - 20/07/2016 saa 22:01

Usibye Nogugusubiranamo Nibadatahavuba Bazamaranirihsyanga
Kanda hano umusubize

Emaniel - 21/07/2016 saa 13:01

ahubwo wowe ntubizi bose bashaka kuba bakuru barwanira ubuyobozi batarashykira .
Kanda hano umusubize

Emaniel - 21/07/2016 saa 13:01

ahubwo wowe ntubizi bose bashaka kuba bakuru barwanira ubuyobozi batarashykira .
Kanda hano umusubize

aime - 20/07/2016 saa 15:30

Ko numva byarabaye isupu! Ni agatogo. Nibicare batuze.
Kanda hano umusubize

Songambere - 20/07/2016 saa 14:41

Igihe ni iki mitegure!
Kanda hano umusubize

MAKOMA Gabriel - 20/07/2016 saa 11:40

Nibarekeraho kuko amashyaka ya politike niyo atera ibibazo muli iyi si.Ni amatiku gusa,inzangano,ubwicanyi,etc...Nubwo imana itinze kuzana ubutegetsi bwayo,buzageraho buze bukure iyi disorder mu isi.Niyo mpamvu dusenga dusaba imana ngo "ubwami bwawe buze".Buzaza ryali?Imana yashyizeho umunsi w'imperuka,kandi uregereje.Kuli uwo munsi,imana izarimbura abantu bose bibera mu byisi gusa,isigaze abantu bayikorera gusa nkuko tubisoma muli Imigani 2:21,22.Abantu benshi b'abayobozi n'abahanga,bemeza ko iyi si yenda gushira.Muribuka ya nama yabereye i PARIS yigaga kuli Climate Change.Baravuze bati niba ntacyo dukoze kuli Pollution (kohereza ibyuka bibi mu kirere),isi igiye gushira.Yali yahuje abantu bakomeye ku isi.Na Bible ihamya ko tuli mu minsi y'imperuka.Ku munsi wa nyuma,hazarokoka gusa abantu bakorera imana.Ibi bya politics byangiza isi.Abakora politics nabo bazarimbuka ku munsi wa nyuma,kuko Yesu abuza abakristu nyabo kujya mu byisi (Yohana 17:16).
Kanda hano umusubize

l observateur - 21/07/2016 saa 14:10

yewe makoma we urantangaje koko aho ugira uti: Ibi bya politics byangiza isi.Abakora politics nabo bazarimbuka ku munsi wa nyuma,kuko Yesu abuza abakristu nyabo kujya mu byisi (Yohana 17:16). uku nukubura ubwenge kubera amadini ntagihe nakimwe abantu barenze 1 babura umuyobozi cg ubahagarariye, icyo wita politics niki? ubuse ntiwigeze uba chef d class cg ngo mwenewanyu w idini abe yayobora ishuri cg ahagararire abanyanyeshuri: ntimwatangaga report se kubayobozi bikigo, amabwirirza aava kubayobozi bikigo uzi aho aturuka>. biragoye kukwigisha pe. isi tuyirimo tubana nagahunda zayo 100% wabyanga wabyemera ntitwanatandukana nayo tugihumeka umwaka uyibaho tukirya ibyeze kubutaka bwayo. NTIMUKABESHYE ABANTU NGO MUBABUZE GUKORAA NGO BITEZE IMBERE NGO NIBYISI.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X