Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Ishyamba si ryeru muri RNC nshya

Bamwe mu baherutse gutorwa muri RNC baherutse gutangaza ko bitandukanyije n’iri shyaka bavuga ko bashyizwe muri iyi myanya hakozwe uburiganya mu matora kandi ko batemera ibyakozwe muri aya matora.

Bamwe mu batowe mu myanya y’ubuyobozi bw’iri shyaka ryitandukanyije na RNC ubu riyoborwa na Dr Theogene Rudasingwa bavuga ko ubwo iri shyaka ryari mu matora bisanzwe bashyizwe ku rutonde rw’ubuyobozi bw’iri shyaka batari mu matora bise aya Balinga.

JPEG - 21.9 kb
Joseph Ngarambe

Bibaza uburyo batowe kandi batarigeze biyamamaza kuko batari bahari kandi ntawe bahaye uburenganzira bwo kubamamaza ngo batorwe.
Bemeza kandi batari abayoboke b’iri shyaka uburyo barigeze batarigeze basaba kuba abayoboke ngo ntibabwiyumvisha.

Umwe muri aya bayoboke washatse ko we amazina ye ajya ahagaragara witwa Ruzindana Eric yifashe ku gahanga agaya Dr Rudasingwa Theogene na Ngarambe avuga ko bamusagariye ubwo bamushyiraga ku mwanya w’ububanyi n’amahanga adahari.

Ruzindana Eric ati “ Nyuma yo gutungurwa no kubona inkuru mu binyamakuru bitandukanye namaganye nivuye inyuma ayo makuru aho iyo nama yabereye cyangwa se ayo matora (nomination) sinigeze mpagera akaba ariyo mpamvu mbyamaganiye kure sindi umuyoboke wa New RNC yaranyiyitiriye.

JPEG - 166.1 kb
Dr Rudasingwa Theogene Umuyobozi Mukuru wa New RNC

Eric Ruzindana New RNC ya Rudasingwa na Ngarambe yamusagariye imutoranyiriza gusyirwa ku mwanya w’ubabanyi n’amahanga atanahari, bityo rero mu nyandiko ngufi yoherereje ikinyamakuru inyenyeri yagize ati. Nyuma yo gutungurwa no kubona inkuru mu kinyamakuru cyanyu inyenyeri ubwo nari mvuye mu kazi,namaganye nivuye inyuma ayo makuru yasohotse mu kinyamakuru cyanyu.

aho iyo nama yabereye cga se ayo matora (nomination) sinigeze mpagera akaba ariyo mpamvu mbyamaganiye kure. sinigeze na rimwe ntandukira ngo nce ukubiri n inzira natangiye ubwo najyaga muri RNC.mubyumve neza ni RNC ntago ari New RNC.

Kugeza ubu mu myanya 14 yatowe imyanya 8 ba nyirayo bavuga ko bashyizweho kuko batari bari muri iyo nama yatoye kandi bakaba bataratanze kandidatire cyangwa batange uburenganzira bwo gutorerwa. Muri aba 8 batandatu muribo ngo si abayoboke ba New RNC.

Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

ishimwe - 13/08/2016 saa 11:23

kagire inkuru
Kanda hano umusubize

bizashira - 13/08/2016 saa 06:28

Mutekereze neza kukibazo cyamoko nibindi bizashira.
Kanda hano umusubize

David k - 12/08/2016 saa 15:14

Mbona aba bagabo bakwiye kwemera ko bapfa ubusambo kandI ntaho bizabageza. Nyja nibaza babaye bayoboye uko cyaba kimeze.
Kanda hano umusubize

manzi - 12/08/2016 saa 15:09

Please, njyewe nzi neza Dr Rudasigwa twarabanye muri presidence, mbona bourse yo kujya England nyihawe na minadef arayonyima kuko nari umusirikare uvuga utaravuye Uganda. Ibi ndabihamya kuko umwanya wajye wagiyemo undi. Ndabizi neza so, ntacyo azamarira abamugana ahubwo nasabe imbabazi agaruke iwabo wanahoro numutekano
Kanda hano umusubize

Mugisha - 12/08/2016 saa 09:41

Rwose mugaruke migihugu mufatanye n'abandi banyarwanda kubaka igihugu koko. Igihugu giteze amaboko kwakira abana bacyo bose aho bari kw'isi ndetse n'abakoze ibyaha uko byaba bingana kose kuko n'abakoze genocide barababariwe. Rwose ntimukwiye kongera kuba impunzi ukundi kuko bamwe mwavukiye mubuhunzi, sibyiza ko n'abana Banyu bakurira mubuhunzi. Imana Ikomeze kuduha ituze, umutekano, iterambere amahoro, ubumwe n'ubwiyunge mugihugu cyacu
Kanda hano umusubize

Kabano - 12/08/2016 saa 06:41

Murakoze kutugezaho amakuru asohoka mubinyamakuru bitavuga rumwe na leta
Kanda hano umusubize

- 12/08/2016 saa 06:09

ariko mwatashye,amatwi arimo urupfu ntiyumva ihoni. iwanyu ayera n'ubuki buzira insinda birarwuzuye mukaryanira mu rugo rw'abandi?!mubaye ak'isenene ziryana kandi zigiye gukarangwa.ubwo se hari ikiza mwaha u Rwanda koko muri old na new.Musebya iwanyu gusa.Ubwira intumva yiriza umunsi.kwiga ntibibuza....
Kanda hano umusubize

Bwishyo - 12/08/2016 saa 14:07

Na Nzaramba, nabantu basigaye bararana nungurube munzu ngo bataziba.Uzi kurarana ningurube?
Kanda hano umusubize

- 12/08/2016 saa 05:58

yewe akabaye icwende ntikoga niyo koze ntigashira umunuko.mwatashye iwanyu ko ayera n'ubuhura birwuzuye bsnyibukije za pl power,mdr power n'andi yashenye uRwanda 1994muri Genocide yakorewe abatutsi.
Kanda hano umusubize

kamo - 11/08/2016 saa 22:07

Iyo ninda, yabavanye no mu Rwanda
Kanda hano umusubize

cyane - 11/08/2016 saa 21:31

Erega agomba kuba ari na we wagimbye ibyo gutekinika kuko atari umuco w'i Rwanda! Ariko noneho arandangije pe. Nta no kubanza akumva akabavamo nibura?
Kanda hano umusubize

Nkotanyi K John - 13/08/2016 saa 01:59

Hello big bro's we lve u & we wish u 2 come back & help us 2 built our nation.! kandi turabiziko mushoboye naho ibindi murimo byose nacyo mwageraho mudafite support yacu twe turi kuri site(teur)..! kandi politike ya muzehe wacu nacyo mwayinganya kuko namahanga yabuze icyo yamushinja uretse ibinyoma nkibyanyu 2...! come again guz..! We ready kubasabira imbabazi niba namwe mwiteguye kuzisaba.!
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X