Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Isi yamaze kwinjira mu bihe bikomeye bya “Anthropocene”

Abahanga mu bumenyi bw’Isi bemeje ko umubumbe w’Isi wamaze kwinjira mu gihe gishya kitwa “Anthropocene” , gisobanura uburyo muntu yamaze kwangiza ibidukikije ku kigero kiri hejuru.

Mu nama ya 35 yahuje izo mpuguke (35th International Geological Congress) yabereye muri Afurika y’Epfo byemejwe ko mu bitabo byigisha ubumenyi bw’Isi n’ahandi hose muri rusange, hazajya handikwa ko Isi iri mu gihe cya “Anthropocene”.

Icyo gihe kirangwa n’izamuka ry’ubushyuhe, izamuka ry’amazi yo mu nyanja, imyanda y’amasashi, isuri, isakara ry’amoko y’inyamaswa hirya no hino ku Isi, ubwiyongeye bw’imyuka ihumanye, byose bigira ingaruka ku bitare n’ubutaka bigize umubumbe.

Aba bahanga baracyiga ku mwaka nyawo uzafatwa nk’iherezo ry’igihe Isi yari isanzwemo (Holocene) ariko bivugwa ko uwo mwaka uzaba uri hagati mu kinyejana gishize. (1900- …)

Itangazo kaminuza ya Leicester yashyize ahagaragara riragira riti “ Ibikorwa bya muntu byasize inkovu zidasibangana mu myaka igihumbi ishize. Ariko impinduka zikomeye zabaye hagati mu kinyejana cya 20.”

Ubusanzwe Isi yabarirwaga mu gihe cya Holocene gifatwa nk’igihe cy’akazuyazi, impuguke zivuga ko icyo gihe cyatangiye mu myaka 11 000, mbere yaho, Isi yari mu gihe cy’ubutita Pleistocene.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 1/09/2016 saa 16:55

NSHAKA KWINJIRA MU GAKIZA
Kanda hano umusubize

- 1/09/2016 saa 16:51

NSHAKA KWINJIRA MU GAKIZA
Kanda hano umusubize

GAHIRE Cosma - 31/08/2016 saa 07:49

Nanjye ndi mu bantu bibaza amaherezo y'iyi si.Ese tuzakomeza kugira ibibazo by'indwara,intambara,urupfu,ubusaza,ubukene cyangwa isi izaba Paradizo nkuko bavuga?Iyo usomye Bibe,usanga idusezeranya ko ibintu bibi byose bizavaho,hakabaho isi nshya (2 Petero 3:13).Birashoboka ubwo ali imana yabivuze.Nanjye ndi mu bantu bemera imperuka y'isi nkuko Yesu yabivuze.Ariko ntaho Bible ivuga ko twaremewe kuzajya mu ijuru.Nubwo abanyamadini bigisha gusa kujya mu ijuru,muli Matayo 5:5,YESU yavuze ko abantu beza bazatura mu isi.Koko dukeneye kwiga Bible neza kuko hali ibyo ivuga umuntu ntabyumve.Urugero,aho ivuga ngo Jambo yali imana kandi Jambo yali kumwe n'imana.Nyamara wasoma muli Yohana 14:28,ugasanga YESU avuga ko imana imuruta.Abandi bakavuga ko imana ali ubutatu nyamara iryo jambo ritaba muli Bible.
Kanda hano umusubize

Etienne MISIGARO - 31/08/2016 saa 19:00

Yezu avuga ati:Mw,ijuru kwa Data hariho ibibaza vyinshi.iyo biba bitariho nari kubibabwira.Arongera akavuga ati:Ndagiye mw,ijuru kwa Data kubategurira ibibanza kugirngo aho nzoba ndi,muze muhabana nanje.Vyumvikane ko ijuru ririho. Tuvuze ubutatu bweranda,tuba tuvuze :Imana Data, Imana Mwana[Yezu Kristu], Imana Mutim Mweranda[Mpwemu Yera] Iryo jambo :ubutatu,ntiryogutirimutsa!
Kanda hano umusubize

SIYOYIRUNDI DESIRE - 31/08/2016 saa 00:05

Icimana izasha nico kizatubako.
Kanda hano umusubize

cyane - 30/08/2016 saa 23:10

No comment. Byabwira iki abishakira amatiku se n'abibereye mu masengesho? Ngibyo ibyacu nyine. Ibindi wapi!
Kanda hano umusubize

- 31/08/2016 saa 11:01

Uri mukuri ariko dusenge dukora kandi dukore dusenga. Umuntu akozwe n'ishusho y'Imana kandi abandanya irema ryatanguriye mw'itongo rya EDEN
Kanda hano umusubize

lala - 30/08/2016 saa 23:06

Egoko ! nimperuka lmana itweze
Kanda hano umusubize

Inzobere - 30/08/2016 saa 18:45

Mu Rwanda se si ku Isi? Nta mashashi dusigaranye, twarayaciye hasigaye make!!! Hanyuma se hakorwa iki ngo iki kibazo kigabanuke??? Ni ukubyandika mu bitabo gusa no kubyigisha abanyeshuri??? Ibi ni amaco y'inda z'abashakashatsi!!!1
Kanda hano umusubize

SEKAMANA Esdras - 30/08/2016 saa 18:11

Ibi bihuye neza n'ibyo YESU yigeze kuvuga ati nimubona ibintu bikomeje kumera nabi mu isi,muzamenye ko muli mu minsi ya nyuma kandi ko imperuka y'isi yegereje.Murabona ko n'abahanga bavuga ko ISI yacu ili mu bihe bibi bitigeze bibaho.Berekana ko isi irimo gushyuha cyane (Global Warming) kubera Climate Change,bijyana kuli Universal Catastrophe.Bible yo yerekana ko IMPERUKA yegereje (Armageddon).Abantu hafi ya bose ntabwo bazi uko bizagenda ku Munsi w'IMPERUKA.Dore uko Bible ivuga.Kuli uwo munsi wa nyuma,imana izica abantu bose bibera mu byisi gusa ntibashake imana (Yakobo 4:4;Yeremiya 25:33).Abashaka imana bashyizeho umwete,ntacyo imana izabatwara,bazarokoka (Zabuli 91:7).Ndetse abapfuye bakorera imana bazazuka bahabwe ubuzima bw'iteka muli Paradizo (Yohana 6:40).Buli gihe twinginga abantu ngo bahinduke,ariko bakanga.YESU yigeze kubaza abantu ati byabamarira iki gutunga ubukire nyamara mutazabona ubuzima bw'iteka?Twe tuba tubabwira ibi,tuli abantu nkamwe.Natwe turakora nka mwe.Ariko tujya no mu mihanda tukabwiriza nkuko YESU yabisabye Abakristu nyakuri bose.Yadusabye kumwigana (Yohana 14:12).Kandi tukabwiriza ku buntu,tudasaba icyacumi (Matayo 10:8).Ndetse na PAWULO abisubiramo (Ibyakozwe 20:33).Kugirango tuzarokoke ku Munsi w'IMPERUKA bisaba KWITANGA (sacrifices).Kuba umukristu nyawe biraruhije cyane.Bisome muli Matayo 7:13,14.Ariko kwiyita umukristu byo biroroha cyane.Abenshi biyita Abarokore.Mushake ubuzima nyakuri (Real Life),aho guheranwa gusa n'ibyisi.Ntabwo bivuga kudakora.Bivuga gukora,ariko ukiga neza Bible,ugahinduka,nawe ukajya mu nzira ukabwiriza nkuko YESU abisaba uwitwa umukristu nyakuri wese.Wikishinga ibyo Pastors bakubwira kuko burya nabo baba bishakira icyacumi,nyamara YESU yaratubujije kubwiriza twishakira ifaranga.
Kanda hano umusubize

Patrick - 31/08/2016 saa 08:30

Abafransa baravuga ngo "C'est la fin qui justifie les moyens"! Uko mwese mugenda muvuga ko mukorera Imana mushima ibyanyu(idini) mugaya iby'abandi ntacyo bitwaye kuko ku iherezo tuzamenya uwakoresheje inzira(moyens) nyazo Imana yemera kuko ariwe uzagororerwa!Naho kubeshya abantu ko uri mu kuri kuko ubwiriza mu muhanda ku buntu akwiye no kubanza kumenya ngo urabwiriza ibiki, watumwe na nde, ese wowe ufite iki waha abandi! Yesu yaravuze ngo "Mwirinde hatagira ubayobya kuko benshi bazaza biyitirira izina ryange ndetse hazaduka n'abahanuzi b'ibinyoma ariko muzabamenyera ku mbuto zabo!"Imbuto wera rero zirakuranga kandi zizatuma tunamenya uwagutumye naho gushinja abandi kurya 1/10 siwo muti kuko wowe wasanga umimina umubu ariko ingamiya ukayimira bunguri! Mbisabire ikintu kimwe kandi cyoroshye, nimujya kwandika ijambo Imana mujye mushyira I mu nyuguti nkuru kuko bitabaye ibyo ntabwo mwaba muvuze Imana Ishobora byose ariyo yabwiye Mose ngo yitwa Ndiho kandi ndi Uwiteka Imana ishobora byose. Mwaba muvuga izindi mana mwemera nka za baal y'abafilistiya cyangwa arutemi na Zeus z'abagereki n'izindi nk'izo. Please mubyitondere!
Kanda hano umusubize

roy - 31/08/2016 saa 11:54

Nonese ko nawe wanditse zeus n'inyuguti nkuru, niyo wemera? Ariko buriya nibyo ndabona wayibashye cyane
Kanda hano umusubize

- 1/09/2016 saa 10:38

Ibyo uvuga ni ukiri.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X