Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Janet Magufuri yatwawe igitaraganya mu bitaro bikuru by’icyo guhugu byitwa Muhimbili

Amakuru yaturutse mu biro bikuru by’umukuru w’igihugu cya Tanzania aravugako Madamu Janet Magufuri, umufasha wa Perezida wa Tanzania John Pombe Magufuri arwariye mu bitaro bikuru by’icyogihugu byitwa Muhimbili Hospitali.

Ibi byatangajwe nyuma yaho Perezida Magufuri agiye kumusura aho rwariye muri ibyo bitaro, kugeza ubu ntabwo haratangazwa indwara yaba arwaye bigatuma bamutwara mu itaro.

JPEG - 33.1 kb
Perezida Magufuri asura umugore we mu bitaro

Mu kwezi k’ugushyingo umwaka ushize ubwo Perezida Magufuri yagendaga akora impinduka ahanini zirimo kubikira imbehe bamwe mu bayobozi byavugwaga ko batuzuza neza inshingano zabo, yasuye ibyo bitaro bikuru, akaba yarasanze muri ibyo bitaro haravugwaga ikibazo cy’abarwayi batari badafite ibitanda byo kuraraho kuko yasanze abarwayi barara hasi.

Ikindi cyagaragaye muri ibyo bitaro nuko yasanze nta bikoresho bihagije bihari.
Nanone yasanze n’ibihari kuva byazanwa bitarigeze bikoreshwa harimo amamashine yo mu bwoko bwa MRI hamwe na CT-SCAN. ndetse hakaba haranavugwaga imitangire mibi ya Serivise.

Uyu Janet Magufuri yageze mu bitaro aho yasanze mugenzi we umufasha w’uwahoze ari Minisitiri Omari Ramadhani, bose Perezida Magufuri akaba yasanze bameze neza kuko bariho bakurikiranwa n’abaganga binzobere, nubwo bitigeze bivugwa igihe uyu Janet Magufuri azava mu bitaro.

JOHN Bagabo

.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

nkundakongo - 13/11/2016 saa 18:06

Makufuri ni umugabo, Imana imufashe imukirize umufasha.
Kanda hano umusubize

man power - 13/11/2016 saa 10:34

IMANA imugenderere imukize ubaye intanga rugero iyaba ari abandi ntavuze aba yagiye kwivuriza hanze yigihugu madam magufuri pore MUNGU atakuponya
Kanda hano umusubize

sand - 11/11/2016 saa 12:20

niyikirire yitahire murwiwe
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X