Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

John Kerry ari mu rugendo mu gihugu cya Kenya

Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga , John Kerry, ari mu ruzinduko mu gihugu cya Kenya aho ari kuganira n’umukuru w’igihugu, Uhuru Kenyatta ku by’umutekano.

JPEG - 19.2 kb
John Kerry yakirwa na Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta

Byari byitezwe ko baganira ku kibazo cy’imirwano muri Sudani y’epfo hamwe n’uko byifashe muri Somalia, aho abarwanyi ba Al Shabaab babandanya ibitero.

Biteganyijwe ko Bwana Kerry aza kubonana n’abaminisitiri umunani bo mu bihugu bya Afurika y’uburasirazuba.

Nyuma y’umubonano n’aba baminisitiri Azahita ajya muri Nigeria ejo kuwa kabiri agiye kuganira ku byerekeranye no kurwanya umutwe w’abarwanyi ba ki Islam, Boko Haram.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X