Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Kagame yagaye ibihugu bikize

Perezida Paul Kagame w’u Rwanda yahamagariye ibihugu bikize kw’isi kuzirikana ikibazo cy’impunzi igihe cyose aho kugiha agaciro ari uko cyibasiye ibihugu bikize.

Ibyo Perezida Kagame yabivuze ubwo yagezaga ijambo ku nama rusange ya 71 y’Umuryango w’Abibumbye iteraniye I New York muri leta zunze ubumwe z’Amerika.

JPEG - 9.8 kb
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame

Yahamagariye amahanga kwita ku mpunzi bazigaragariza urukundo n’impuhwe.

Ikibazo cy’impunzi kiri ku isonga ry’ibiganirwaho muri iyo nama.

Mu ijambo rye kandi Perezida Kagame yagarutse ku ishyirwa mu bikorwa ry’intego z’iterambere rirambye, asaba ko izo ntego zakwihutirwa gushyirwa mu bikorwa.
Yibukije ko u Rwanda rwatoranyijwe gushyirwamo ikigo kizafasha umugabane wa Afurika kugera kuri izo ntego bita Sustainable Development Goals.

Perezida Kagame yanavuze ku nama iteganyijwe I Kigali mu kwezi gutaha ya 28 isanzwe y’ibihugu byemeje amasezerano ya Montreal ajyanye no guca imyuka cyangwa za gaze zangiza akayunguruzo k’imirasire y’izuba.

Yasabye ibihugu bizayitabira kwemeza ivugurura ry’ayo masezerano kugirango bazashobore kugera ku ntego yo kugabanya ubushuhe bw’umubumbe w’isi.

Mu kiganiro yahaye Radiyo Ijwi ry’Amerika Minisitiri Vincent Biruta, ushinzwe ibidukikije, yavuze ko yizeye ko amahanga azemeza iryo vugurura.

Ibindi byaganiriweho hano I New York mu nama rusange y’umuryango w’abibumbye harimo harimo ikibazo cy’imihindagurike y’ibihe, ibibazo bijyanye n’ubutaka.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

rastan kings - 23/09/2016 saa 22:38

asante mzee imana ikurinde ukomeze utere Imbere babwire isi nimwe nabantu turibamwe keretse abafite imyumvire itajyanye
Kanda hano umusubize

habineza emmy - 23/09/2016 saa 13:26

yandize nerahamwe ndabimushimira cyane nubwo bandi bagiye nyibakunda
Kanda hano umusubize

habineza emmy - 23/09/2016 saa 13:23

papa president excellence poul kagame yaduhaye kazi kamashanyarazi kuva kagitumba ugishyika shango nigisenyi ndabimushimira mubonye na mushimira difubyi nacyo fite nubwo bamwe batuvagamo twarayabonye sana company yabugeyarakoze ratuzirikana nkabanyarwanda
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X