Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Kajugujugu y’Uburusiya yahanuwe muri Siriya

Abategetsi mu Burusiya baravuga ko kajugujugu y’Uburusiya yahanuwe n’inyeshyamba muri Siriya mu majyaruguru y’intara ya Idlib.

Abayobozi b’ingabo bavuga ko indege yo mu bwoko bwa Mi-8 yari itwaye abantu batanu. Amakuru ataremezwa neza aravuga ko bane muri bo bapfuye.

Ibiro ntaramakuru bya Interfax byavuze ko abategetsi bavuga ko iyi kajugujugu yari iri kugaruka ivuye gutanga ubufasha bw’ingoboka mu mujyi wa Aleppo.

Ntibisobanutse neza umutwe w’abarwanyi wahanuye iyi kajugujugu.

Mu ntara ya Idlib higanje imitwe itandukanye irimo n’iy’ubuhezanguni ikomeye.
Amafoto yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga yerekana kajugujugu n’imirambo birimo gushya, igihe abasirikare bari kuyizenguruka.

Amafoto yerekanye umurambo umwe uri gukururwa. Uburusiya bushyigikiye ubutegetsi bwa perezida Bashar al-Assad cyane mukumufasha kugaba ibitero byo mu kirere ku nyeshyamba.

Mu kwezi gushize, guverinoma yahagaritse inzira zerekeza mu burasirazuba bwa Aleppo.

Uburusiya na Siriya byatangaje ifungurwa ry’iyo nzira mu cyo byasobanuye nk’igikorwa cyo gutuma uburtabazi bushoboka ku basivile ndetse n’inyeshyamba zishaka kwitanga mu maboko y’ingabo za guverinoma, zitinya ko zafatwa.

JPEG - 64.3 kb
Kajugujugu y’Uburusiya yahanuwe muri Siriya

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Gatorano - 3/08/2016 saa 19:16

Putine agiye kubatsaho umuriro usa birababaje kuba izintwaro barazihawe na Arabiya Saoudi na Koweit izigura muri USA? Use koko ninde urwanya ISIS? Abanyamerika nababari inyuma baba bajijisha gusa.
Kanda hano umusubize

lnnocent habineza - 2/08/2016 saa 11:57

c'est ne pas non
Kanda hano umusubize

sebakara ezra - 1/08/2016 saa 19:43

Ni Rebels barwanya Syria bayihanuye.Birababaje kubona ubwenge imana yaduhaye tubukoresha mu kwica abantu imana yiremeye.Ku munsi wa nyuma wegereje,imana izarimbura abantu bose bakora akazi ko kurwana (Matayo 26:52;Yesaya 34:2,3).Intwaro zose zo ku isi imana izazitwika (Zabuli 46:9).Ibi byo kurwana,politics,gushaka amafranga gusa ntiwite ku byo imana isaba abakristu nyakuri,nibyo Bible yita kuba uwisi.Birababaje kubona abantu iyo ushatse KUBABWIRIZA hafi ya bose bagukuba na zero.Twe twirirwa mu mihanda tubwiriza ku buntu,turi abantu nka mwe.Aho dutandukaniye,nuko dushaka imana cyane,kuko dukeneye ubuzima bw'iteka muli Paradizo yegereje.Icyo imana ibasaba,nuko namwe mwakwiga BIBLE,igitabo imana yaduhaye ngo kituyobore ku buzima bw'iteka.Iyo wize Bible neza,ukora ibyo imana igusaba,harimo kujya nawe mu nzira ukabwiriza nkuko YESU abidusaba muli Yohana 14:12.Buli gihe tubasaba ko twigana namwe Bible,ariko abemera ni bake cyane.Abandi bavuga ko nta mwanya babona.Bakeka ko UBUZIMA ali akazi n'amafranga gusa.GUKIRA ntabwo bitubuza gupfa,gusaza no kurwara.Nyamara abashaka imana bashyizeho umwete,ntabwo bizongera kubabaho mu isi nshya dutegereje (2 Petero 3:13).Nuhitamo kwibera mu byisi gusa,nta buzima bw'iteka uzabona (Yakobo 4:4).NIMUKANGUKE.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X