Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Kaminuza y’Uburundi yirukanye abanyeshuri barenga 420

Abanyeshuri barenga 420 bo muri Kaminuza y’Uburundi bari bamaze icyumweru cyose bahagaritse amasomo birukanwe mu bigo bya Kaminuza y’Uburundi kuva mu gitondo cyo kuri uwu wa kabiri.

Abo banyeshuri bari bahagaritse amasomo mu rwego rwo kwerekana akababaro bafite baterwa no kuba urutonde rw’ibyigwa bigiraho rutaborohereza. Abo banyeshuri bo mu myaka ya kabiri hamwe n’iya gatatu mu isomo ry’ikoranabuhanga muri Kaminuza y’UBurundi, bakavuga ko uko byari bimeze cyera, bahabwaga amasomo nk’ane, ariko ngo birabagoye cyane.

Ku rutonde rushyashya rw’amasomo (Horaire) abo banyeshuri bahawe basanga bafite nk’amasomo nk’umunani cyangwa icumi, bagakorera ibibazo byayo rimwe badahawe umwanya ukwiye wo kubitegura, ari na byo ku bwabo bavuga ko bituma batsindwa ku bwinshi.

Mu buyobozi bwa Kaminuza y’Uburundi bavuga ko bagerageje kumva ibyo abo banyeshuri bavuga , ariko abo banyeshuri bagashinjwa ko batigeze bashaka kwumva ibyo babwiwe. Ubwo buyobozi busobanura ko umunyeshuri yaje kwiga agomba kwubahiriza urutonde rw’amasomo yose ahabwa.

Nkuko icyo cyemezo cyafashwe kibigaragaza, abo banyeshuri bo mu myaka ya kabiri hamwe n’abo mu myaka ya gatatu mu isomo ry’ikoranabuhanga muri Kaminuza y’U Burundi birukanwe kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri, ku cyemezo cy’umukuru wa Kaminuza y’U Burundi.
Icyo cyemezo cyafashwe kandi gituma basibwa mu bitabo byose bya kaminuza, kutongera kugaburirwa ndetse no kwamburwa buruse bahabwaga buri kwezi.

Jean Pierre TUYISENGE-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

mugeni - 30/06/2016 saa 22:37

Ubwo iyo mpamyabumenyi wayijyanye hanze ukongeraho n'undi mwaka 1, twizere ko byazagufasha kumenya noneho ko igihugu ari icya bene cyo bose nta vangura.
Kanda hano umusubize

ikirigite - 30/06/2016 saa 14:40

Uyu usebanya ngo mu Rwanda ntibiga neza se, we iyo Mpamyabumunyi yabonye kera yamumariye iki, uretse kuyikoresha ubutagondwa n'ubuterahamwe . Amajyambere y'u Rwanda mu gihe cye yo ntunamubaze icyo ari cyo kandi ngo yaraminuje da?
Kanda hano umusubize

Minega - 30/06/2016 saa 20:20

Mwibasiye Mbego ariko rero murebye umubare wabakerakera aho Kigali wakwibaza icyo icyo gipapuro kibamariye.Iyo mpamyabumenyi yabonye kera niba yararusimbutse mu Rwanda nomumashyamba ya Kongo ubashobora kuba yarageze hanze akongeraho umwaka umwe maze ubu akaba ameze neza USA,France,Belgique,Hollande UK nahandi.
Kanda hano umusubize

Mbego - 29/06/2016 saa 16:32

Niba batsindwa nukwarabaswa bazaze mu Rwanda tuzabaha mastazi ntakibazo bashobora nokyiyandikisha online nabyo nta kibazo bashobora kuba bafite kashi gusa.Icyontabize nicyo iyo diplome izabagezaho.
Kanda hano umusubize

Gatabazi - 30/06/2016 saa 14:10

uribeshya cyane ntabwo uzi mu Rwanda uko bigisha. wasanga uhaheruka kera!
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X