Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Kenya: Abigaragambya bahaye Leta nyirantarengwa

Ihuriro ry’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi muri Kenya CORD ryatangaje ko ribaye rihagaritse imyigaragambyo isaba amavugurura ya komisyo y’amatora.

Iri huriro ryafashe uyu mwanzuro nyuma yo guhura n’abahagarariye amadini ndetse n’abahagarariye ibihugu byabo muri Kenya.

Senateri Johnson Muthama, umwe mu banyapolitiki bagize iri tsinda, yabwiye abanyamakuru ko ngo hari icyizere ko ibiganiro bari kugirana na Leta bizatanga umusaruro, kandi ko ngo ari ngombwa ko bayiha akanya.

Cyakora yatangaje ko ibikorwa byose bigomba gukorwa bitarenze saa tatu z’ijoro kuwa gatatu w’iki cyumweru, bitaba ibyo imyigaragambyo igasubukurwa.

JPEG - 79.6 kb
Umwe mu bigaragambya asimbuka umuriro mu gace ka Kisumu ku wa 6 Kamena 2016

Minisitiri w’umutekano mu gihugu yari yatanze itegeko ribuza iyi myigaragambyo.
Cyakora ubwo yasuraga intara ya Machakos, Perezida Uhuru Kenyatta yavuze ko ngo abayoboke ba CORD bafite uburenganzira bwo kwigaragambya, cyakora ngo bakirinda kwangiza imitungo no guhutaza abapolisi.

Imyigaragambyo yo muri uru rwego yabaye mu bihe bishize, yaguyemo abantu ndetse ikomerekeramo abandi bamwe barashwe.

Abatavuga rumwe na leta banenze cyane imyitwarire y’abashinzwe umutekano gukoresha ingufu z’umurengera.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Mico - 13/06/2016 saa 13:36

Titre y'iyi nkuru ngo?
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X