Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Kenya: Ibyari inama byahindutse itera makofi hagati y’abadepite.

Kuri uyu wa 21 ugushyingo abadepite 2 bo munteko ishinga mategeko barwaniye imbere ya minisitiri w’umutekano mu gihugu cya Kenya, nyuma yo gutumizwa mu biro ngo bungurane ibitekerezo.

Nkuko tubikesha ikinyamakuru dailynation cyandikirwa muri icyo gihugu kivugako babiri uwitwa Mathew Lempurkel hamwe na mugenzi we Sarah Korera. barwaniye imbere ya nyakubahwa ubwo bari bapfuye ku kutumva kimwe ku ngingo y’umutekano bariho baganiraho.

Ibi byatumye bafatana mu mashati , ariko hari nandi makuru avugako abo badepite bari basanzwe bafitanye amakimbirane ubwabo bityo bikaba byabaye imbarutso yo kujya mu makata.

Umwe mu ri abo badepite wateruranye na mugenziwe witwa Mathew Lempurkel yagize ati ” Nagiye kubona mbona umugore yanyatantse atangira kuntuka. Nange nagerageje kwirwanaho , Abadepite bose bari aho bahise bampuriraho batangira kunkubita ku buryo ubu ingingo zose z’umubiri zirimo kumbabaza.

Nyuma y’izo mvururu, Mathew Lempurkel unavugwaho kuba ariwe wakubiswe cyane ngo yahise ajyanwa kuri station ya Polisi kugirango abazwe ku byaha byo gukubita.

Uyu mudepite wakubiswe ubu arwariye mu bitaro byahitwa Karen
Amakimbirane y’aba banyakubahwa ashingiye mu matora aherutse aho bapfuye ko umwe atifuzagako mugenzi we abona itike imwemerera kwicara mu nteko.

JOHN Bagabo

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

peter butare - 24/11/2016 saa 12:03

hahhahahahahahah birasekeje
Kanda hano umusubize

fabrice - 23/11/2016 saa 17:25

Kiza izo hene Thomas
Kanda hano umusubize

MUSERUKA JEAN BAPTISTE - 22/11/2016 saa 15:37

aka nako ni akaga! ese nkubwo abo barayoboraki? babakureho ntabunyangamugayo bafite! abarebye uwo musiri bagize icyo babona pe! ngubu ubwoko bw'abayobozi afrika ifite hamwe na hamwe!
Kanda hano umusubize

- 22/11/2016 saa 19:00

nabwo ari africa yose.
Kanda hano umusubize

Ben - 22/11/2016 saa 14:25

hahhh, ndabasetse. kurwana nta n'isoni
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X