Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Kenya: Indogobe zategetswe kwambara amakariso

Abayobozi b’umujyi wa Wajir mu majyaruguru ya Kenya bategetse aborozi b’indogobe kuzambika ibituma zidata amase mu mujyi bigereranywa nk’amakariso.

Indogobe zinjira mu Mujyi wa Wajir mu Majyaruguru ashyira Uburasirazuba bwa Kenya zategetswe kwambara ibituma zidata amase mu mujyi (nappies).

Radio BBC ivuga ko abayobozi bavuze ko impamvu ari ukurinda umuhanda wa kaburimbo uherutse gufungurwa mu Mujyi wa Wajir kugira ngo utajyamo umwanda w’amase aterwa n’izo ndogobe.

Abayobozi muri Wajir, umujyi uherereye mu 600km uvuye Nairobi bashishikajwe no kurengera uyu muhanda mushya bamaze imyaka bategereje.

Wubatswe mu mwaka ushize wa 2015 ukaba ufite uburebure bwa km 27, indogobe zitambitswe amakariso zikaba ngo zigomba kutawugaragaramo.

JPEG - 58.3 kb
Indogobe yambaye ikirinda ko yata amase mu muhanda kigereranywa nk’ikariso

Ubuyobozi bw’akarere ka Wajir, bushimira uruhare abakoresha indogobe zikurura romoluki (donkey-cat) bagira mu bukungu bwa Wajir ariko kandi umujyi ugomba guhora ufite isuku.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Charles - 1/06/2016 saa 10:20

Ahubwo uwakora pampers/pampers indogobe zikazambara zasohotse. Ikariso yindogobe yaba ihenze
Kanda hano umusubize

joy - 1/06/2016 saa 08:03

Natwe dukeneye indogobe
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X