Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Kenya: Ntabwo izongera kwakira abanyeshuri baturuka mu bihugu bya EAC

Igihugu cya Kenya cyafashe icyemezo cyo kutongera kwakira abanyeshuri baturuka by’umwihariko mu bihugu by’umuryango w’Afrika y’uburasirazuba bajyaga kwiga muri kaminuza yigisha ibyamategeko .Kenya School of Law, mu cyiciro cya gatatu (Masters)

Nkuko byatangajwe na Patrick Lumumba akaba umuyobozi w’inama y’ubutegetsi, yavuzeko icyo cyemezo cyafashwe n’ikigo gishinzwe uburezi muri icyo gihugu.

Lumumba yagize ati “Twakiriye ibaruwa tariki ya 25 Ukwakira itumenyesha ko nta wundi munyeshuri wemerewe kwakirwa muri iyi kaminuza ngo yige ayo masomo cyeretse Umunyakenya gusa.”

JPEG - 26.6 kb
Patrick Lumumba akaba umuyobozi w’inama y’ubutegetsi

Mu itangazo yashyizwe ahagaragara kuri uyu wa 17 Ugushyingo, Prof Lumumba yakomeje avuga ko iyo baruwa igaragaza ko abanyeshuri badafite ubwenegihugu bwa Kenya, ubusabe bwabo butagomba kwemerwa.

Prof Kulundu akaba n’umuyobozi ushyinzwe uburezi muri Kenya yavuzeko icyo cyemezo gifashwe nyuma yuko hagaragaye amakosa mu kwakirwa kw’abanyesguri b’abanyamahanga muri iyo kaminuza.

Ikinyamakuru Daily Nation kivuga ko Prof Bitonye yemeza icyo kibazo cyaganiriweho n’abashinzwe impinduka mu burezi mu gikorwa cyateguwe n’Ibiro by’Intumwa Nkuru ya Leta ndetse n’Urwego rw’Ubutabera muri icyo gihugu.

Umuyobozi w’Ihuriro ry’Abanyamategeko muri Uganda (Uganda Law Society -ULS), Francis Gimara yandikiye ihuriro nk’iri rya Kenya tariki ya 22 Ugushyingo 2016, abwira Perezida waryo Isaac Okero, ko ibyo bakoze bidahuje n’amategeko n’amabwiriza agenga urujya n’uruza rw’abantu na serivisi mu Karere.

Yavuze ko amabwiriza ashyiraho isoko rihuza ibihugu byo mu karere ku bijyanye n’urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu ndetse n’ibijyanye n’imitangire ya serivisi ntaho akumira abantu mu bijyanye na serivisi z’amategeko.

Yasabye ubuyobozi bw’iryo huriro rihuza abanyamategeko muri Kenya gusaba leta kwisubiraho kuri uwo mwanzuro yafashe bakareba niba utanyuranyije n’itegeko.

JOHN Bagabo

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X