Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Kenya: Raila Odinga na Museveni bararebana ayingwe kubera Amafi yo mu kiyaga cya Victoria

Intandaro yo kurebana ayingwe hagati yaba bagabo bombi, byaturutse ku barobyi bo mu gihugu cya Kenya baherutse gutabwa mu riyombi bashinjwa kurenga imbibi no kuvogera igihugu cya Uganda baroba mu kiyaga Victoria . Abo barobyi bakaba bafungiye muri Uganda.

Raila Odinga utavuga rumwe n’ishyaka riri ku butegetsi muri Kenya yasabye Perezida Museveni kurekura abo barobyi ndetse akanabaha uburenganzira bwo kuroba muri kiriya kiyaga kuko kitari icy’igihugu kimwe cyangwa bibiri kuko gihuriweho n’akarere.

JPEG - 32.1 kb
Uhereye ibumoso ni Raila Odinga naho iburyo ni Perezida Museveni

Naho mu ijambo rye yagejeje ku baturage ba Kenya mu mpera z’icyumweru gishize, Raila Odinga yagize ati”amafi yo mu kiyaga cya Victoria arasa. Ntatandukanyirizo rihari Niki gituma Perezida Museveni yubahuka kudufungira abarobyi kandi nabo ari bamwe mu bakora ubucuruzi mu karere.

Amazi cyangwa amafi yo ku ruhande rwa Uganda ntasa ukwayo ku buryo yadufungira abarobyi ngo bamurobeye amafi.”

Leta y’igihugu cya uganda ikunze guta muri yombi abarobyi bo muri kenya baza bakurikiye amafi mu kiyaga cya victoria, bakarenga imbibi bakinjira muri uganda.

Raila Odinga we avuga ko amazi ari amwe, amafi ari amwe bityo ko Uganda igomba kurekura abarobyi ba kenya iherutse gufunga.bagasubira mu gihugu hugu cyabo kuko nta cyaha bafite.

Odinga avuga ko byaba byiza habayeho kumvikana ku mpande zombi mu rwego rwo kunoza umubano aho gukomeza gupfa ibintu nabo batazi uko byaje, nta kwikomana ngo bamwe begereye imbibi z’abandi n’ibindi.

Mubihe bishyize inzego z’umutekano zo mu gihugu za Uganda za funze abarobyi 2 bo mu gihugu cya Kenya naho mu kwezi kwa Kanama uyu mwaka abasaga 36 nabo bafungiwe muri Uganda naho mu mwaka wa 2014 hakaba harafunzwe abagera 12.

JOHN Bagabo

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

muhire - 30/11/2016 saa 15:53

Odinga ari mu kuri.Niba EAC ari urujya n,uruza rw,abantu n,ibintu amafi yo ntarwo ruyareba?Ugomba gukurikira icyo ushaka kugeza k,undunduro y,umupaka wa EAC,abo barobyi rero bararengana keretse niba EAC itabaho.Ubundi harimo ababeshya abandi!
Kanda hano umusubize

muhire - 30/11/2016 saa 15:53

Odinga ari mu kuri.Niba EAC ari urujya n,uruza rw,abantu n,ibintu amafi yo ntarwo ruyareba?Ugomba gukurikira icyo ushaka kugeza k,undunduro y,umupaka wa EAC,abo barobyi rero bararengana keretse niba EAC itabaho.Ubundi harimo ababeshya abandi!
Kanda hano umusubize

Muyoro - 28/11/2016 saa 18:24

EAC ndabonigiye kwiturahasi kumanywa yihangu.
Kanda hano umusubize

Bahat - 29/11/2016 saa 15:57

Muse Veni Yabuze Uwamukubitatu?,azabona
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X