Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Kenya: Ubukwe bwo mu ijoro bwahagaritswe

Abategetsi b’umujyi wa Momba mu gihugu ca Kenya, bahagaritse iminsi mikuru y’ubukwe iba mu masaha y’ijoro ku mpamvu z’umutekano.

Umukuru w’igipolisi muri ako karere, Maalim Mohammed avuga ko impamvu polisi yafashe icyo cyemezo ari mu rwego rwo kurinda abaturage ibitero by’abagizi ba nabi bitwaje ibyuma.

Iyo mitwe y’abagizi ba nabi ikomeje kwiyongera muri iyi minsi mu gihugu cya Kenya , aho bamwe mubaba mu mujyi wa Mombasa bavuga ko baterwa no ku manywa.

Abashinzwe umutekano bamaze iminsi bakora ibikorwa byo gushakisha abo bagizi ba nabi abenshi mu bagizi ba nabi bakaba baratawe muri yombi barafungwa abandi baricwa.

Abantu baba mu mu mujyi wa Mombasa bakunze kugira iminsi mikuru y’ubukwe mu ijoro, igakurikirwa n’ iminsi itari mike y’ibyishimo twagereranya n’iminsi ya buki ku bageni bashya, harimo n’ibirori by’iryo joro ryo gushyingirwa.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X