Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Kenya: Umuntu umwe yaguye mu Myigaragambyo

Muri Kenya, umuntu umwe yishwe arashwe, abandi barenga 20 barakomereka mu mujyi wa Kisumu mugihe bari mu myigaragambyo yari yateguwe n’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi ejo kuwa mbere.

Iyo myigaragambyo yabaye mu mijyi itandatu, igamije gukuraho komisiyo ishinzwe gutegura amatora muri icyo gihugu.

Muri iyo myigaragambyo y’I Kisumu abigaragambya bahanganye n’igipolisi ndetse ijwi ry’amerika ryanditse iyi nkuru rivuga ko igipoli cyanarashe amasasu yica. Ni mugihe I Nairobi ho, iyo myigaragambyo yabaye mu mahoro n’umutekano.

Abatavugarumwe n’ubutegetsi basaba ko hahindurwa itegeko rigenga amatora ateganyijwe mu mwaka utaha wa 2017. Basaba kandi ko hakurwaho abagize komisiyo ishinzwe gutegura amatora uko ari barindwi.

Abigaragambya bavuga ko bazakomeza iyo myigaragambyo buri cyumweru kugeza ibyo basaba bihindutse.

Jean Pierre

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X