Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Kicukiro: Abatunganya imisatsi n’abogosha biyemeje ubufatanye mu kurwanya ibyaha

Buri muntu wogosha amarana n’uwo yogosha nibura iminota 30, muri icyo gihe cyose bashobora kuba baganira byinshi kandi babonye umwanya wo kugirana inama.

Ni muri urwo rwego, ku italiki ya 26 Kanama, ushinzwe imikoranire ya Polisi n’abaturage mu karere ka Kicukiro, Inspector of Police (IP), Hamdun Twizeyimana yagiranye inama n’abakora umwuga wo kogosha no gutunganya imisatsi bagera ku 146 bibumbiye mu ishyirahamwe ryitwa Union des Coiffeurs et Estheticiens de Kicukiro ( U.C.E.K) , ishyirahamwe rikorera mu karere ka Kicukiro .

Hari hagamijwe kubakangurira kwirinda ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge nk’icyaha cyiganje mu bakora uwo mwuga kurusha ibindi, abaganiriza kandi ku icuruzwa ry’abantu n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

IP Twizeyimana yagize ati:"Gutanga amakuru kuri bagenzi banyu bakoresha ibiyobyabwenge ni byiza kuko bamenyekanye bakwigishwa bakagaruka mu murongo mwiza."

Yakomeje avuga ko inyobwa ry’ibiyobyabwenge rigira ingaruka ku buzima bw’ubinywa, ku mibereho ye no ku y’abandi bamuri hafi kandi bitera ikorwa ry’ibyaha byinshi birimo amakimbirane atandukanye, gukubita no gukomeretsa n’ubwicanyi.

Yasoje ikiganiro yagiranye na bo agira ati:"Abatunganya imisatsi n’abogosha na bo bagomba kumenya abakoresha ibiyobyabwenge kandi bakabimenyesha Polisi ngo ibace intege. Ibi bizatuma kandi urubyiruko muri rusange rurindwa kwijandika mu biyobyabwenge."
Ndayizigiye Gervais, umuyobozi w’ishyirahamwe U.C.E.K yashimiye Polisi ku mbaraga ikoresha mu gukumira no kurwanya kandi ashima ko n’abagize ishyirahamwe ayobora batekerejweho, maze asezeranya ko bagiye kongera ubufatanye na Polisi muri gahunda zayo zo kurwanya ibyaha.

Yagize ati:"Mu izina ry’abo mpagarariye , twiyemeje gutanga amakuru ku byaha n’ababikora ndetse no kubafite imigambi yo gukora ibinyuranyije n’amategeko."

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X