Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Korea ya ruguru yongeye kugerageza ibisasu by’ubumara biteza isi umutingito

Korea ya ruguru ivuga ko igikorwa cyo kugerageza ku nshuro ya gatanu ibitwaro by’ubumara cyagenze neza.

Iryo tangazo ryaciye mu kinyamakuru cya leta rivuzwe inyuma y’amasaha make humvikanye umutingito w’isi hagufi y’akarere hakunze kuberamo iryo geragezwa.

Korea y’Epfo yemeza ko ari igeragezwa ritari ryabaho , hakaba hari ubwoba ko icyo gihugu kimaze gutera intambwe ikomeye mu gukora ibitwaro bya nucleaire.

Prezida wa Korea y’epfo, Park Geun-Hye yavuze ko iryo geragezwa ari “igeragezwa ryo kwitondera”, ryerekana “ukutizerwa” kw’umukuru w’igihugu cya Korea ya ruguru, Kim Jong-un.

Minisitiri bw’u Bushinwa n’amahanga bwamaganye iryo geragezwa, busaba Korea ya ruguru kudahirahira ngo basubire ibikorwa nk’ibyo kuko byatuma ibintu biba bibi kurushaho.

Abategetsi ba Korea y’epfo bavuga ko ibyuma byabo byabonye isi inyeganyega ku rugero rwa 5.3 rwa Richter hagufi y’akarere Korea ya ruguru ikoresha mu kugerageza ibirwanisho vy’ubumara.

Kugeza ubu Korea ya ruguru ntacyo iravuga kuri iryo geragezwa, ariko abareba ibintu n’ibindi bavuga ko gishobora kuba ari ikimenyetso cy’intambwe icyo gihugu kimaze gutera mu buhanga bwa nucleaire.

Uyu mutingito w’isi utumye abantu muri ako karere, bagerageza ibitwaro by’ubumara.

Madame Park, yahise ahagarika urugendo yarimo mu mahanga, yavuze ko, inyuma yo kugerageza incuro ya gatanu, ibyo birwanisho by’ubumara “leta ya Kim Jong-un yikururiye ibindi bihano no guharigarikirwa ivomo n’amahanga.”
“Uku kurasa ibi bisasu kuri kongera inzira yo kubangamira ibindi bihugu.”

Biciye mu butumwa bwatanzwe ku kinyamakuru cya leta ya Korea y’epfo, Yonhap, umukuru wa gisirikare w’icyo gihugu yagize ati :”Twibaza ko Korea ya ruguru yagize igerageza rikomeye kurusha ayandi yose yabayeho.”

Abakozi b’abahanga muby ubutaka muri Amerika, bakurikirana cyane ibibera ku butaka, bari bavuze ko humvikanye umutingito w’isi hafi y’akarere Korea ya ruguru igiriramo igerageza ry’ibirwanisho vy’ubumara, I Punggye-ri.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

NGABONZIMA - 12/09/2016 saa 17:51

Ibyo Koreya ya ruguru ikora nibyo. Kuri iyi si iyo udafite intwaro za kirimbuzi nta jambo ugira. USA, RUSSIA,CHINA, ENGLAND,FRANCE bose bafite intwaro za kirimbuzi niyo mpamvu bafite ijambo Ku isi. Kadafi iyo azigira ntabwo bari kumutera. Ahubwo u Rwanda rukwiye gutangiza gahunda yo gucura intwaro za kirimbuzi niba dushaka kurinda ubutavogerwa bw'igihugu cyacu. Muri Congo niho uranium ikora ziriya ntwaro ituruka, nibaza impamvu ibihugu biva i Kantarange bikaza bigatwara uranium muri Congo, ariko twebwe tuyiri iruhande ntituyibyaze umusaruro. Dukwiye kwirinda kuko na Israel ni agahugu gato nk'u Rwanda àriko ntikavogerwa kubera ko gafite intwaro zikomeye n'igisirikare gikaze. Natwe rero nidukurikize urugero rwayo urebe ko hari uwongera kuvuga ubusa Ku Rwanda.
Kanda hano umusubize

hitiyaremye j claude - 11/09/2016 saa 10:21

Igihe kirasohoye ubwo abakundimana byukuri bamenyako iherezo ryisi rigeze Reba nawe intambara ubwicanyi imitingito inzara kutagwa kwimv ura ubusambanyi mbese ntacyo bikubwira ihane matayo25
Kanda hano umusubize

MANIRAGABA PASCAL - 13/09/2016 saa 12:52

WOWE URACYARI MUR' UNLOG NABAKURAMBERE BAPFUYE BAVUGAKO ISI IGIYE KURANGIRA NANE IRACYARIHO. WARIWABONA TUZA UZAREBE IBYO AMERIKA IZAKORA YABIKOREYE ICYIHEBE USAM, SADAM,KADAF AHA ABAMFUYE BARIHUSE PE?
Kanda hano umusubize

hitiyaremye j claude - 11/09/2016 saa 10:21

Igihe kirasohoye ubwo abakundimana byukuri bamenyako iherezo ryisi rigeze Reba nawe intambara ubwicanyi imitingito inzara kutagwa kwimv ura ubusambanyi mbese ntacyo bikubwira ihane matayo25
Kanda hano umusubize

hitiyaremye j claude - 11/09/2016 saa 10:10

Igihe kirasohoye ubwo abakundimana byukuri bamenyako iherezo ryisi rigeze Reba nawe intambara ubwicanyi imitingito inzara kutagwa kwimv ura ubusambanyi mbese ntacyo bikubwira ihane matayo25
Kanda hano umusubize

- 10/09/2016 saa 16:37

muminsi yanyuma hazaba ibihe birushya!mbese harutabona ko turi mugihe giheruka?Imana ikomeze kuduha kuyubaha no kugenda munzira yayo dutunganye
Kanda hano umusubize

Von Eichmann klaus - 10/09/2016 saa 13:19

BANTU MUKUNDA AMAHORO MUKANGA ICYAYAHUTAZA NDABAKANGURIRA GUKURIKIRANA IBIBERA MURI SIRIA ABANA BATWIKWA BUMVA NAGAHOMA MUNWA MUBYIBONEYE SIRIA NTIYARI ITEKANYE? IBYO BYOSE NYIRABAYAZANA NI ABO BIGIZE PEACEMAKERS BASHIMA ARUKO ABANDI IBIHUGU BYABO BIMEZE NKITANURA RYA TOKOMBEYE URAZI KUBONA IMPINJA ZINYURWA HEJURU NZA BURDOZER. WAKWIFUZAKO IY'ISI IRANGIRA GUSA TWEDUKUNDA AMAHORO TWAGAKWIYE GUSHYIGIKIRA IYI NTWARI YA COREA MUZAGAHINDA ABANYALIBYA BATEWE NIZO SHITANI ZITAMBA AMARASO YABACU?
Kanda hano umusubize

Von Eichmann klaus - 10/09/2016 saa 12:59

Kuki Mubabazwa niyisi ko yarimbuka kandi mwese ntawagize uruhare mwiremwa ryayo?!!! Hari ba Kim jong benshi isi yagira Amahoro.Murebye uko Siriya aramatongo abana botswa izuba riva nibwo mwamenya ko Kim jong un Arumugabo ushoboye kurinda abe Saddam,Khadafi,shekh Osaka,inzirakarengane za Africa,Impinja za parestina bishwe barikwicwa,nuwo mugome utifuza ko corea yagira icyatuma yirwanaho Ese ibyabo babibikiye iki ndamushyigikiye iyaba na. Africa nayo yagira umuyobozi nka kim twakira akanyaro kayo Madayimoni yiyita ngo ayoboye isi bantu mutazi ibiber
Kanda hano umusubize

Makanzu Benjamin - 10/09/2016 saa 12:42

U.S.A. Na'otani. Bahimbiyekuri. Mzee:sadamu. Na Kadhafi,itwariy'africa. Nibamuri'abagabo Nimwibeshekiri Korea,ya Gisunzu,aberekeko Adafiteumwanya Wogukina.
Kanda hano umusubize

Manirakiza Gelard - 10/09/2016 saa 12:33

Ni byiza kuduha aya makuru:dugugurane ntabwo umwana w'umuntu ariwe uzarangiza isi,isi izarangizwa n'uwayiremye niko Bible ivuga icyakoze iki n'ikimenyetso gikomeye ko Yesu Kristo agiye kugaruka kuko ubutinganyi nicyo kintu Imana yanga urunuka kdi cyamaze kwemezwa ko atali icyaha ubwo rero isi yarangiye rwose,Yesu Kristo niwe Tangiriro akaba n'iherezo araje aducire Imanza.
Kanda hano umusubize

GITEKEREZO - 10/09/2016 saa 10:43

Nta muntu washyigikira ziriya ntwaro ariko kandi ibihugu bikomeye ari nabyo bybitseho nyinshi hamwe n'ubuhanga bwo kuzikora bibyifashisha bicecekesha abanyantege nke. Better, nabo bazisenye maze bamare impungenge ibiri mu nzira yo kuzikora. Atari ibyo Korea ya ruguru ireba kure mu bijyanye no kwirinda ukurikije amateka n'abaturanyi bayo tutitaye ku yindi miyoborere idahwitse.
Kanda hano umusubize

Nkurunziza - 9/09/2016 saa 20:17

Ese Ubwo Ibyo Bimaze Iki? Murabura Kuvumbura Ibyagira Umumaro? Gusa Uwiteka Abirusha Imbaraga.
Kanda hano umusubize

McRae - 9/09/2016 saa 18:52

Corea ya ruguru yashoborwa nuwazura Andrew Truman, akabereka ayo Hiroshima na Nagasaki nabonye mukanya ko guhumbya, uriya mwana yigize igihangange kungufu. Ntazi ko bombe nucléaire aho ziryamye hatarimo kuvuga mukanya nkako guhumbya yayoberwa ikimukubise. Hababaje ikiremwamuntu cyazira ubujyinga bwa mwene adamu w'umujinga.
Kanda hano umusubize

MISIGARO Agathon - 9/09/2016 saa 17:50

Kuba North Korea irimo gukora intwaro za kirimbuzi (atomic bombs),bili mu bintu byerekana ko imperuka y'isi yegereje.Nubwo n'ibindi bihugu 8 bifite atomic bombs nyinshi cyane,( USA,Russia,France,UK,China,India,Pakistan na Israel),North Korea iyoborwa n'abantu bali IRRESPONSIBLE,nukuvuga ko ntacyo biyateho.Ni Ibyihebe ku buryo bashobora gukoresha izo ntwaro za kirimbuzi.Bishobora gutera intambara ya 3 y'isi.Ibi bihugu biramutse bikoresheje ziliya ntwaro,isi yacu yashira kuko atomic bomb imwe ishobora gusenya imigi ikomeye nka New York,Tokyo,Moscow,etc...Hali atomic bombs zirenga 16 000.Iyo wongereyeho ukuntu ibihugu bikomeye byangije ikirere kubera ibyotsi bohereza mu kirere,nta kabuza imperuka y'isi iri hafi nkuko Bible nayo ivuga ko ibihe by'imperuka bizaba biruhije (2 Timote 3:1). Niyo mpamvu tugomba gushaka imana cyane,tukiga Bible,tukajya mu materaniro,ndetse tugakora n'umurimo w'imana wo Kubwiriza nkuko YESU yasize abisabye uwitwa umukristu nyakuri wese (Yohana 14:12).Umunsi w'imperuka,ni umunsi udasanzwe imana yacu Yehova yashyizeho (Ibyakozwe 17:31).Uzaba ali umunsi uteye ubwoba nkuko Bible ivuga (Yoweli 2:11).Imana izica abantu bose bibera mu byisi gusa,ntibite ku bintu by'imana (Yeremiya 25:33;Yakobo 4:4).Hazarokoka gusa abantu bashaka imana kandi bakayikorera.Abo bazatura mu isi izahinduka Paradizo,abandi bake bajye mu ijuru.Nibagerayo bazakora akazi ko kuyobora isi ya Paradizo nkuko Daniel 7:27 havuga.Intwaro zose zo ku isi imana izazitwika (Zaburi 46:9).Abantu bose bazirwanisha,nabo imana izabica (Matayo 26:52;Yesaya 34:2,3).Nubwo abantu babarirwa muli za Billions (Miliyari) ntacyo ibintu by'imana bibabwiye,bamenye ko imana ifite Plan na Timetable yashyizeho kuva kera.Yashyizeho UMUNSI w'IMPERUKA kandi iduha n'ibimenyetso byuko uzaba wegereje.Nkuko twabibonye,umuntu wese wibera mu byisi gusa,aba yigize UMWANZI w'imana.Byisomere muli Yakobo 4:4.Niyo mpamvu YESU adusaba "gushaka mbere nambere ubwami bw'imana".Bisome muli Matayo 6:33.Nimukanguke kugirango muzarokoke kuli uwo munsi wegereje.Aya masomo tubaha,tuba tugirango mumenye icyo Bible ivuga,hanyuma muhinduke.Byaba byiza mugiye mudusubiza kuko gusoma gusa ntugire icyo ukora,byaba ali ibintu bibabaje byerekana ko uba utitaye ku bintu by'imana.
Kanda hano umusubize

- 10/09/2016 saa 08:07

Urababwiriza kbs nuko batumva.
Kanda hano umusubize

NDIHOKUBWAYO PROSPER - 10/09/2016 saa 10:19

MUVANDIMWE WANJE UKWO N' UKURI KUKO VYARI VYARAVUZWE KO MU MISI YA NYUMA UBUGARARIJI BWOGWIRIYE. soma ; Matayo :24:12 NIYO MPAMVU YABAYE IRABAHEBERA UBWO BUBI BWABO NGO BUBANDANYE KWONONA IMIZIRIKANYI YABO. roma:1:28-32. KUBAFIT' UGUTEGERA, IGIHE KIREGEREJE matayo :24:32-33. EHE IKIBEREYE. heburayo:3:12-15
Kanda hano umusubize

- 11/09/2016 saa 13:52

shimiye kubw'inama uduha arko u wo nanjye ndi umwe mu bahamya rwose ntaciye ku ruhande aha si ho yesu kristo yatubuiye gukorera umurimo .si ugutera abantu ubwoba ahubw ni uguhumuriza abantu.so rero rwose si ukuguca intege arko nubwo tutaziranye ndagucyashye rwose wisubireho pe.ugumye ukore umurimo neza kuri gahunda ugendeye ku mabuiriza duhabwa umugaragu wizerwa.ibi si ibintu bikuiriye umuvandimwe wabatijwe.murakoze
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X